Digiqole ad

Abanyeshuri 1 211 ba mbere ba UR barangije

Kigali, 18 Kanama –  Abanyeshuri 1 211 ba mbere ba University of Rwanda kuva amashuri makuru na za Kaminuza bya Leta byahurizwa hamwe, barangije amasomo yabo. Abasoje amasomo yabo baratangaza ko impamyabumenyi bashyikirijwe uyu munsi ari ikimenyetso cy’ubuhanga bavanyemo kandi ko bataje kubwicarana ahubwo baje kubukoresha bakiteza imbere.

Aha binjiza ibirango bya Kaminuza hamwe n'idarapo ry'igihugu ahabereye uyu muhango
Aha binjiza ibirango bya Kaminuza hamwe n’idarapo ry’igihugu ahabereye uyu muhango

Hagamijwe kuzamura ireme ry’uburezi; mu mwaka wa 2013 Leta y’u Rwanda yahuje amashuri makuru na za kaminuza za Leta ziba imwe ubu yitwa Kaminuza y’u Rwanda “ University of Rwanda”.

Ku nshuro yaryo ya mbere; kuri uyu wa mbere iyi Kaminuza yatangiye guha impamyabumenyi abarisojemo mu cyiciro cyayo cya mbere (bachelor’s degree) n’icyiciro cya kabiri (masters).

Abarangije none bavuga ko ubumenyi bakuye muri iri shuri buzabafasha gukosora amakosa yagiye agaragara mu myuga basojemo amasomo yabo nk’uko twabitangarijwe na bamwe mu bahawe izi mpamyabumenyi.

Jean Claude Kubwimana urangije icyiciro cya mbere mu ishami ry’Itangazamakuru n’itumanaho asanga igihe kigeze ngo itangazamakuru ribe imbarutso yo kubaka ubumwe mu banyarwanda bityo buri wese urikoramo akaba akwiye kubigira ibye.

Yagize ati “ Tuzi neza ko itangazamakuru ryagize uruhare rukomeye mu gutiza umurindi Jenoside yakorewe Abatutsi, igihe ni iki ngo buri wese urikoramo yumve ko umusanzu we wa mbere ari ukubaka ubumwe mu banyarwanda abinyujije mu bikorwa bye bya buri munsi yaba amakuru cyangwa ibiganiro”.

Kubwimana atangaza kandi ko atazihanganira abakoresha itangazamakuru mu kuyobya no gusenya ibyo igihugu kimaze kugeraho mu gihe hari izindi nyungu baba kurikiranye bityo ku ruhande rwe akaba yumva umusanzu we mu kubirwanya azajya atambutsa amakuru n’ibiganiro bigamije gukangurira Abanyarwanda kwitondera ibyo bavoma mu itangazamakuru nabo ubwabo bagashishoza.

Musoni Nkusi Clement usoje amasomo ye mu cyiciro cya mbere mu ishami ry’ubuvuzi bw’indwara zo mu kanwa (Dentisterie) atangaza ko n’ubwo umubare w’abavura ubu burwayi mu Rwanda ukiri hasi ariko bacye beza ngo ntacyo batageraho.

Ku ruhande rwajye imigabo n’imigambi njyanye hanze kandi numva bikwiye kuba ibya buri wese ni uko mu rwego rw’ubuzima hakubahwa ubuzima bw’umuntu kuruta kwita ku nyungu z’amafaranga.” – Nkusi Musoni.

Musoni yasoje agira inama buri wese ufite icyo akora kigenewe abantu benshi ko kwakira neza abamugana ariryo banga rya mbere ryo gutera imbere mu bikorwa bye.

Kuri uyu wa mbere abahawe impamyabumenyi ni abanyeshuri 1.211.   402 barangije amasomo yabo mu ishuri ryigisha iby’Indimi n’Ubumenyi bw’Imibereho y‘Abantu (College of Arts and Social Studies) ndetse n’abandi 809 bo mu ishuri ry’Ubuvuzi n’Ubuzima (College of Medecine and Health sciences).

Kuri uyu wa 19 Kanama hakazashyikirizwa impamyabumenyi abagera ku 2.275 barangije amasomo yabo mu ishuri ry’Ubucuruzi n’Ubukungu ( College of Business and studies), kuwa 20 Kanama abagera kuri 3.600 basoje amasomo yabo mu Ishuri Nderabarezi (College of Education).

Kuwa 21 Kanama abasoje amasomo yabo mu mu ishuri ry’Ubumenyi n‘Ikoranabuhanga (College of Science and Technology ) bagera ku 1.380 nabo bazahabwa impamyabumenyi zabo.

Uyu muhango ukazasozwa kuwa  22 Kanama ubwo hazaba hashyikirizwa impamyabumenyi abasoje amasomo yabo mu ishuri ry’Ubuhinzi, Ubumenyi n‘ubuvuzi bw‘Amatungo ( College of Agriculture, Animal Sciences and Veterinary) bagera ku 1.612.

Abagiye gushyikirizwa impamyabumenyi na Kaminuza y’u Rwanda bose hamwe bakaba babarirwa mu 10.078.

Idarapo rw'u Rwanda n'irya Kaminuza y'u Rwanda
Akarasisi k’abarangije Kaminuza kagenda inyuma y’amabendera y’u Rwanda n’irya Kaminuza y’u Rwanda
Abahawe impamyabumenyi bicaranye nabaje babaherekeje
Abahawe impamyabumenyi bicaranye nabaje babaherekeje
Bamwe mu bayobozi bitabiriye uyu muhango. Uwa mbere iburyo ni Dr Agnes Karibata Vice Rector ushinzwe iterambere rya Kaminuza y'u Rwanda
Bamwe mu bayobozi bitabiriye uyu muhango. Uwa mbere iburyo ni Dr Agnes Karibata Vice Rector ushinzwe iterambere rya Kaminuza y’u Rwanda
Jean Claude Kubwimana  azaharanira gukora itangazamakuru ry'umwuga rihuza abanyarwanda aho kubatanya
Jean Claude Kubwimana azaharanira gukora itangazamakuru ry’umwuga rihuza Abanyarwanda aho kubatanya
Musoni Nkusi Clement  usoje mu buvuzi bw'indwara z'amenyo azaharanira kwita ku bazamugana
Musoni Nkusi Clement usoje amasomo mu buvuzi bw’indwara z’amenyo azaharanira kwita ku bamugana
bamwe mu basoje amasomo yabo muri iri shuri mu ishami ry'itangazamakuru
Bamwe mu basoje amasomo yabo muri iri shuri mu ishami ry’itangazamakuru.
Abarangije mu ishami ry'ubuganga barahiriye kuzuzuza inshingano zabo
Abarangije mu ishami ry’ubuganga barahiriye kuzuzuza inshingano zabo zikomeye
Prof  Dr. Mike O’Neal, umuyobozi mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda yasabye  abarangije amasomo kuba intangarugero muri byose


Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

 

0 Comment

  • nibaze badufashe kubaka igihugu kandi umusanzu wabo urakenewe

  • ni baze bumve uko ubushomeri buryana inkwetozibanukireho ewana jyewe naramenyereye ubu nigiriye kwahira ubwatsi bwinka yanjye. na licence yanjye.

  • yibe nawe sha iyo nka urayifite, hababaje n’utagira inkoko

  • igihugu gikeneye imbaraga nyinshi zanyu kandi muzazane igisibizo muri sosiyete aho kuyiteza ibibazo

Comments are closed.

en_USEnglish