Digiqole ad

Israel: Polisi niyo yari irinze ubukwe bw’Umuyahudikazi n’Umwarabu

Ku mugoroba w’ejo mu Mujyi w Tel Aviv, umugeni Maral Malka n’umugabo w’Umwarabu witwa Mahmoud Mansour nyuma y’uko bakoze ubukwe bagiye kwakira abatumirwa babo bahuye n’imbaga y‘abantu bamwe barakajwe n’uyu mubano wabo abandi bashimishijwe n’uko bagiye kubana, bituma bitabaza Polisi ngo hatagira ubahutaza.

Mansour n'umugore we bari kubyinana nyuma yo kwambikana impeta
Mansour n’umugore we bari kubyinana nyuma yo kwambikana impeta

Byabaye ngombwa ko abapolisi ba Israel baba aribo baza kwitambika ngo barebe ko bababuza kwegera abageni.

Bamwe mu banya Israel  bagera kuri 200 baririmbaga zirimo urwango ku Barabu bagira bari ‘Urupfu ku Barabu bose”. Ibi rero byatumwe abapolisi baza kurindira umutekano aba bagize uru rugo rushya.

Mu bigaragambyaga, bane bafashwe barafungwa abandi bariruka barahunga. Umwunganizi mu mategeko w’aba bageni yari amaze igihe kitari gito asaba urukiko kubuza ko iyi myigaragambyo yaba ariko biba iby’ubusa.

Abigaragambyaga bibumbiye mu itinda ryitwa Lehava ryari rimaze iminsi ritera ubwoba aba bageni kuko ngo mu mico ya Kiyahudi harimo kirazira yo kudashakana n’Abarabu. Aba bantu  bashinjaga Malka ko yahemukiye Leta ya Israel kuko yemeye kuba Umusilamu none akaba abaye n’umugore w’Umwarabu.

Abayahudi bagera kuri 12 bo bahisemo kuzana indabo zerekana ko bashyigikiye umubano n’urukundo hagati y’aba bageni bakundanye urukundo rudasanzwe.

President wa Israel Reuven Rivlin ku rukuta rwa Facebook ye yashimye ubu bukwe kandi yihanangiriza aba bantu batukana abibutsa ko Israel ari igihugu kigendera ku mategeko kandi gituwe n’Abayahudi b’Abarabu.

Umugeni Malka w'Umuyahudikazi ku munsi w'ubukwe bwe
Umugeni Malka w’Umuyahudikazi ku munsi w’ubukwe bwe
Mohmoud Mansour asuhuza abo mu muryango w'umugore we Malka bamaze gusezerana
Mohamoud Mansour asuhuza abo mu muryango w’umugore we Malka bamaze gusezerana
Byabaye ngombwa ko Police ishyiraho za nyirantarengwa ngo abantu batarogoya abageni
Byabaye ngombwa ko Police ishyiraho za nyirantarengwa ngo abantu batarogoya abageni. Aba bari baje gushyigikira abageni
Kuri aba, ibi byerekana ko urukundo ruruta byose
Kuri aba, ibi byerekana ko urukundo ruruta byose
Ku rundi ruhande, hari abantu batishimiye uyu mubano basanga utesha agaciro Israel
Ku rundi ruhande, hari abantu batishimiye uyu mubano basanga utesha agaciro Israel

Mailonline

UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Amabara ukwameze yose ni meza cyane hahirwa’abatwaranira kuzagerayo bazibera yo ubudapfa.Mw’ijuru ni heza cyane, nta moko udutsiko tubayo… Abamalaika baza uyu munsi amagorwa n’amaganya byashira ubuziraherezo ku bakundish’Imana Umutima wabo wose, Icyampa, ……. 

  • Ese bajya gukundana hari uwo babisabiye uruhushya ? Nibabareke rero bibereho mu rukundo rwabo maze Imana imwe twese dusenga iruhezagize

  • Yesu abane namwe

  • Imana idusaba kubana na bose amahor.ibyo aba bageni bakoze bikwiye kubera isi isomo bityo tukimakaza ubumwe n’urukundo.

Comments are closed.

en_USEnglish
en_USEnglish