Chrispin azahagararira u Rwanda muri“BAYIMBA International Festival of Arts
Chrispin Ngabirama umuhanzi nyarwanda ukora injyana ya Reggae uherutse gushyira hanze Documentary y’uko yinjiye mu buhanzi ndetse n’indirimbo yakoze. Muri izi ndirimbo harimo iyo yise Dieu d’Afrique yaje ku rutonde rw’indirimbo ziri guhatanira kwegukana akayabo k’amafaranga 25 000 by’amadolari y’Amerika mu marushanwa mpuzamahanga ya Global rockstar 2014. Ubu uyu muhnzi ari hafi kujya guhagararira u Rwanda mu iserukiramuco ryitwa BAYIMBA International Festival of Arts ribera mu gihugu cya Uganda kuva ku italiki 19 kugeza kuri 21, Nzeri, 2014.
Mu kiganiro uyu muhanzi yagiranye n’umunyamakuru w’ UM– USEKE yavuze ko ariwe muhanzi uzahagararira u Rwanda, akazahaguruka i Kigali ku wa gatanu ku itariki ya 19 Nzeri agana Uganda aho azamara iminsi itatu ari kumwe n’abacuranzi be bose uko ari icyenda bakazaririmba bukeye bwaho kuri 20 Nzeri.
Chrispin ati:” Imyiteguro irimo kugenda neza nubwo ibibazo bitajya bibura, ariko tuzagerageza kwitwara neza mw’izina ry’Abanyarwanda.”
Muri iryo serukiramuco hazaba arimwo abahanzi benshi baturutse mu bihugu bitandukanye barimo: SMADJ wo muri Tunisia, Dr. Bone wo muri Afurika y’epfo , Sarabi Band wo muri Kenya, CAB with Mario Canonge bo mu birwa bya Caribbean, Nehoreka wo muri Zimbabwe, Tenoriodd Adriano wo muri Brazil, Blick Bassy uzaba ahagarariye Cameroon n’abandi bo muri Uganda nka Haruna Mubiru, Zawuka Band, Jackie Senyondo, Sifa kelele n’abandi benshi batandukanye.
Iri serukira muco ribera muri iki gihugu cya Uganda rikaba rigiye kuba ku nshuro yaryo ya karindwi. Umwaka ushize umuhanzi Mani Martin niwe wari wahagarariye u Rwanda.
Reba hano documentary ya Chrispin:
Joselyne UWASE
UM– USEKE.RW
0 Comment
Bonne chance.
Comments are closed.