Nsigaranye imyaka ibiri cyangwa itatu yo kubaho-Papa Francis
Mu kiganiro yahaye abanyamakuru mu ndege ye atashye Papa Francis yababwiye ko asigaje imyaka itarenze itatu ubundi akitaba Imana. Yababwiye kandi ko niyumva amaze gusaza cyane azegura akigira kuruhuka. Uwo yasimbuye Papa Benedigito wa XVI nawe yeguye umwaka ushize.
Yagize ati: “Kwegura mbibona nk’ubugiraneza ku bana b’Imana. Ndashaka kugerageza kwicuza ibyaha byanjye n’amafuti yanjye kuko nzi ko ubuzima ari buto.”
Agaragara mu maso nk’umuntu udafite igihunga cyangwa inkomanga ku mutima Papa yongeyeho ati: Mu myaka ibiri cyangwa itatu nzaba naripfiriye narisangiye Data mu ijuru.”
Uyu mushumba mukuru wa Kiliziya Gatolika ku Isi ngo si ubwa mbere avuga ko yumva azitaba Imana vuba kuko yigeze ngo kubibwira inkoramutima ze i Vatican.
Ubu Papa Francis afite imyaka 77 y’amavuko akomoka mu gihugu cya Argentine ku mugabane w’Amerika y’epfo.
Uyu mu Papa niwe bavuga ko agaragaza gukomera mu gihagararo ndetse akaba abasha kuvuga, akagenda agaterura n’ibintu bigaragara ko biremereye kurusha abandi bose bamubanjirije.
Hari bamwe bemeza ko Papa nawe ashobora kuzegura Manda ye itarangiye ariko hari n’abandi basanga ibi bitazaba.
Josepf Ratzinger ariwe Papa Benedicto XVI wasimbuwe na Papa Francis ubu arakibera I Vatican aho akunda gusenga no kwandika ibitabo.
Mailonline
UM– USEKE.RW
0 Comment
Seul dieu connait le sort d.in homme! Il va se suicider ou quoi? C.est du blague je crois moi j.ai in grand pere de 95 depuis 10 ans twavugaga ko itazarenza umwaka utaha !