Iraq: ISIS yishe umunyamakuru w’Umunyamerika, iha gasopo USA
Umunyamakuru ufotora w’Umunyamerika witwaga James Wright Foley wari umaze imyaka ibiri yarashimuswe ntawe uzi aho yarengeye yaraye aciwe umutwe n’abarwanyi ba ISIS. Uyu munyamakuru mbere yo gupfa yavugiye imbere ya camera ko abamwishe ari USA. Hari abavuga ko aya magambo yayategetswe n’aba bicanyi.
Uwari ugiye kumuca umutwe nawe yavugiye kuri Camera ko hari abandi banyamakuru bafitwe na ISIS bazicwa USA nikomeza kugaba ibitero kuri ISIS cyangwa ahandi mu bihugu by’Abarabu. Muri aba banyamakuru ISIS ivuga ko izica harimo Umunyamerika witwa Steven Joel Sotloff nawe ngo bazamuca umutwe.
Umubyeyi wa James yasabye igihugu cye gukora uko gishoboye kikirukana abarwanyi ba ISIS kuko bakomeje kumena amaraso y’inzirakarengane. Diane Foley yashimagije umuhungu we avuga ko yari intwari, akora akazi neza kandi yitonda.
Uyu munyamakuru yari amaze iminsi akorera muri Syria guhera muri 2012, aza kubura abantu batazi aho yerengeye. Foley yakoreraga ikinyamakuru GlobalPost aho yafataga amashusho n’amajwi ku byaberagayo.
Uwishe Foley bivugwa ko ari intagondwa ikomoka mu Bwongereza yarangije kumuca umutwe, nyuma atanga ubutumwa bugira buti: “ Obama, umenye ko ubuzima bw’abandi Banyamerika dufite buri mu maboko yawe, amaraso yabo ni wowe azabarwaho.”
Umuvugizi wa White House yabwiye abanyamakuru ko iriya video mu biro bya Obama bayobonye kandi bemeza ko koko uwishwe ari Foley. Obama ngo araza kugira icyo abivugaho uyu munsi.
Mailonline
UM– USE.RW