Digiqole ad

Papa yasabye Koreya zombi kwiyunga

Asoza urugendo rwe rw’iminsi itanu yakoreraga muri Koreya y’epfo Papa Francis yasabye ibihugu byombi kwiyunga kandi ibihano byafatiwe Koreya ya ruguru bikadohorwa.

Papa Francis asezera ku Basenyeli mbere yo kurira indege ava i Seoul muri Koreya y'epfo
Papa Francis asezera ku Basenyeli mbere yo kurira indege ava i Seoul muri Koreya y’epfo

Umushumba mukuru wa Kiliziya Gatolika Papa Francis mu gitambo cya Misa yasomeye muri Cathedral ya  Myeongdong    yagize ati: “Mureke dusengere ko haboneka uburyo bushya bwo gusubukura ibiganiro by’amahoro hagati y’ibihugu byombi bityo ibyo bipfa bikavaho, isi ikadohorera basaza na bashiki bacu bo muri Koreya ya ruguru.”

Mu bantu bari muri iyi Misa harimo na President wa Koreya y’epfo Park Geun-hye.

Nyuma y’ijambo rya Papa, Koreya y’epfo yasabye iya Ruguru ko yakwemera icyifuzo yayigejejeho cy’uko basubukura ibiganiro byo ku rwego rwo hejuru hagati yabo.

Muri icyo cyifuzo harimo ko Koreya ya ruguru iramutse yemeye ibiri muri iyi nyandiko, Koreya y’epfo yiteguye gusubukura ibi biganiro vuba na bwangu.

Koreya y’epfo yemeye ko  ibiganiro bitangira, harebwa uburyo ibihano byafatiwe Koreya ya ruguru mu by’ubukungu byagabanyuka cyane cyane ibirebana n’ingendo zo mu mazi.

Ibi bihano byafashwe ubwo Koreya ya ruguru yaguzweho uruhare mu kurohama k’ubwato bw’intambara bwa Koreya y’epfo hagapfa abantu 46. Koreya ya ruguru yahakanye uruhare urwo ariryo ryose muri uku kurohama.

Mu gitambo cya Misa Papa yatsindagirije akamaro ko gutanga imbabazi akomoza kubyo  Yesu yasubije Petero ubwo yamubazaga ati: “Mugenzi wanjye nankosereza nzamubabarire kagahe?”

Yesu yaramusubije ati: “ Mugenzi wawe nakubabaza uzamubabarire karindwi inshuro 70.”

Papa yongeyeho ko kugira ngo Isi ibone amahoro, abantu bagomba kutwegura gusaba no gutanga imbabazi.

Ubutumwa nk’ubu bwa Papa hari abo butashimishije barimo abaporoso bari bananze ko Papa akorera urugendo rwe muri Koreya y’epfo.

Leta ya Koreya y’epfo yemera ko imishyikirano ariyo myiza ariko igasaba Koreya ya ruguru ko niba ifite icyifuzo ishaka kugeza kuri Koreya y’epfo yakizana bakakiganiraho bagafata umwanzuro.

Mu munsi mike ishize, Koreya ya ruguru yihangangirije Koreya y’epfo, iyibwira ko imikoranire ya gisirikare hagati yayo na USA ari ubushotoranyi kandi itazakomeza kurebera.

Ibi bihugu bihora birebana ay’ingwe kuva intambara hagati yabyo yarangira muri 1953.

The New York Times

UM– USEKE.RW

Leave a Reply

Your email address will not be published.

en_USEnglish
en_USEnglish