Digiqole ad

Nta mpungenge z’umuvuduko w’ibiciro ku masoko – Rwangombwa

30 Nzeri 2014 – Mu nama ngarukagihembwe  ya Banki Nkuru y’Igihugu (BNR) yabaye kuri uyu wa kabiri tariki 30 Nzeri, ubuyobozi bwa BNR bwatangarije itangazamakuru ko imibare  y’ubukungu bw’u Rwanda yerekana ko bumeza neza. Abayobozi ba BNR bamaze ko impungenge abaturage ku kibazo cy’uko  mu mezi atatu asigaye ngo uyu mwaka urangire, ibiciro bishobora kuziyongera ariko ku gipimo kidakabije ugereranyije n’umwaka ushize.

John Rwabgombwa, Guverineri wa Bank Nkuru y'Igihugu
John Rwabgombwa, Guverineri wa Bank Nkuru y’Igihugu

Ku bijyanye n’umuvuduko w’ubukungu bw’u Rwanda, Guverineri wa Banki Nkuru y’igihugu, John Rwangombwa yavuze ko basanga ubukungu bw’u Rwanda bukomeje gutera imbere ku muvuduko uganisha ku gipimo rwari rwihaye cya 6%.

Yavuze ko bitarenze muri iki cyumweru Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare kizagaragaza uko ubukungu mu gihembwe cya kabiri bwari bwifashe, nyuma y’uko igihembwe cya mbere  cyari cyagaragaje umuvuduko w’ubukungu wa 7,4%.

Guverineri Rwangombwa ati: “Muri rusange ubukungu buhagaze neza. Nta mpungenge z’umuvuduko ukabije w’ibiciro ku masoko, ari nayo mpamvu twagumishijeho igiciro cya 6% cy’inyungu ku mabanki aramutse aje kwaka inguzanyo.”

Ibyerekeye ibiciro ku masoko.

N’ubwo kubera ibihe by’ihinga ibiciro ku masoko cyane cyane ibiciro by’ibiribwa bisa n’ibyatangiye kuzamuka, BNR iratanga icyizere ko n’ubwo bizazamuka bitazakabya cyane ugereranyije n’uko umwaka ushize byari bihagaze.

BNR ivuga ko hitezwe ko kuzamuka kw’ibiciro by’ibicuruzwa kizava kuri 0,9% mu kwezi kwa Kanama bikagera kuri 3,2%, bizaba biri hasi ya 5% yari yitezwe, ugereranyije na 3,7% yariho muUkuboza, 2013.

Ugereranyije n’uko mu kwezi kwa munani byari kuri 0,9% ugereranyije na 3,7% mu kuboza umwaka ushize, kandi hari icyizere ko umwaka uzarangira nibura biri ku muvuduko wa 3,2% hasi ya 5% yari yateganyijwe.

Urwego rw’Imari rukomeje kunguka.

John Rwangombwa, Guverineri wa BNR yavuze ko imibare igaragaza ko urwego rw’imari rukomeje gukora neza no gutera imbere ku mari shingiro ya 23%, iruta imari shingiro ya 15% ubusanzwe ibigo by’imari bisabwa kutajya munsi.

Guverineri Rwangombwa kandi yavuze ko ibigo by’imari bikomeje kugira urwunguko ruri hejuru ugereranyije n’uko byari bimeze umwaka ushize.

Imibare ikagaragaza ko mu mpera z’ukwezi kwa Kamena, amabanki yagize urwunguko ku mutungo bifite rwa 2,1%, ugereranyije na 1,5% bari bafite mu Kuboza 2013; naho urwunguko ku gishoro rwo rukaba rwaravuye kuri 7,4% rugera kuri 12,2%. Ibi bikajyana kandi n’uko n’igice cy’inguzanyo zitishyurwa neza nacyo cyagabanyutse kuva kuri 6,9 mu Kuboza 2013 kugera kuri 6,6 mu mpera z’ukwezi kwa Kamena 2014.

Aha Rwangombwa akaba avuga ko BNR yiyemeje kurushaho kunoza amategeko n’amabwiriza agenga ibigo by’imari kugira ngo birusheho gutera imbere, ndetse n’umutekano w’amafaranga abaturage babitsa urusheho kwizerwa.

 UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Ningombwa ko ikigo gishinzwe ibarurishamibare ry’igihugu gitangaza imibare mbere y’uko iyinama iterana. N’ubushize Nyakubahwa Governor yahuye n’izi mbogamizi.

  • Ndabanza gushimira leta yacu n’ubuyobozi vision nziza badufitiye ndetse n’ibyo tumaze kugeraho.Ariko kandi ndasaba ko baca akarengane, nkuko babikora burigihe,ko kwimura abaturage mumugi wa Kigali huti huti ngo hari umushoramari uje kubaka ndetse no kunyuza imihanda ya Master plan mumirima y’abaturage ntibishyurwe bagahera mugihirahiro.Urugero GAHANGA MURI KICUKIRO,IKIYOVU CYABAKENE,NDERA MURI GASABO,BUSANZA AHO BITA MUKAGARI KAKARAMA AHO ABATURAGE BABUJIJWE GUHINGA NGO HARI UMUSHORAMARI NAHANDI.MURAKOZE

Comments are closed.

en_USEnglish