Digiqole ad

Uganda- S.Sudan: Impanuka yahitanye abarenga 30

Igipolisi cya Sudani y’epfo kiri gushakisha umushoferi w’ikamyo yagonze bus hagapfa abarenga 30. Nk’uko bitangazwa na Daily Monitor abenshi mu bapfuye ni Abagande.

Iyi mpanuka yahitanye abarenga 35 nk'uko Polisi ya S.Sudan ibivuga
Iyi mpanuka yahitanye abarenga 35 nk’uko Polisi ya S.Sudan ibivuga

Igipolisi cya Sudani y’epfo kivuga ko iyi mpanuka yabereye hafi y’ahitwa Nesitu ku birometero 25 uvuye Juba ku muhanda wa Nimule.

Iyi kamyo yahitanye bus yitwa Bakulu Bus ifite nomero ya UAS073P ku kiraro kuri hafi aho. Kugeza ku mugoroba w’ejo nta mubare wari uzwi neza w’abantu bari muri iriya bus.

Ku ruhande rumwe Polisi  ya S Sudan yavugaga ko yari ifite umubare w’abantu 25 naho ukuriye ishyirahamwe ry’Abagande baba muri S.Sudan witwa Nsubuga muri S Sudan yavuze ko we yari amaze kubona imirambo y’abantu 35.

Nsubuga yavuze ko abakomeretse cyane nabo bashobora kwitaba Imana kuko amaraso yo kubatera yashize bityo bakaba bava amaraso menshi bikabaviramo gupfa.

Dr Okadi wo ku bitaro byo muri S.Sudan byakiriye abatabye Imana yavuze ko Police yazanye imirambo 50 muri yo 15 bari Abanya Sudani y’epfo abandi ari Abagande.

Uwungirije umuvugizi wa Polise mu gace kabereyemo iyo mpanuka witwa Polly Namaye yabwiye The Daily Monitor ko bo hamwe n’inzego z’ubuzima n’iz’umutekano za Uganda bakomeje gusuzuma ngo bamenye neza abaguye muri iyi mpanuka ikomeye.

Polisi ikomeje kuhiga umushoferi wari utwaye iriya kamyo wahise ucika mbere y’uko iyi kamyo igonga Bus igahitana benshi.

UM– USEKE.RW

 

en_USEnglish