Digiqole ad

Kenya: ICC yanze icyifuzo cya Kenyatta cyo kwigizayo urubanza

Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ICC  rwanze icyifuzo cya President wa Kenya , Uhuru Kenyatta cy’uko uru rukiko rwakwigizayo urubanza rwe rwari ruteganyijwe ku italiki 8, Ukwakira, 2014, kubera impamvu z’akazi kenshi azaba afite muri ariya mataliki.

President Kenyatta asaba ICC ko yazitaba urukiko hakoreshejwe Video Link kubera akazi kenshi afite muri iki gihe
President Kenyatta asaba ICC ko yazitaba urukiko hakoreshejwe Video Link kubera akazi kenshi afite muri iki gihe

Uyu muyobozi ahakana ibyaha aregwa byo kuba yaragize uruhare mu bwicanyi bwahitanye abantu 1200 bwabaye nyuma y’amatora yo muri 2007, ubwo Kenyatta yasimburaga Kibaki.

Abacamanza banze icyifuzo cya Kenyatta cyo kwigiza hirya urubanza rwe. Kenyatta  yasabye kandi ko  naramuka yitabye yazahabwa uburenganzira bwo kugaragara mu rukiko hifashishijwe ikoranabuhanga ibyo bita video link.

Urukiko rwa ICC ruba i La Haye mu Buholandi rwanze iki cyifuzo ruvuga ko uyu  mugabo agomba kwitaba we ubwe kandi akazitaba ku italiki ya 08, Ukwakira nk’uko  byemejwe n’urukiko mu kwezi gushize.

Abunganira Kenyatta bemeza ko Kenyatta atazabona uburyo bwo kwitaba urukiko kuko hari inshingano nyinshi agomba kuzuza zirebana n’ubuzima bw’igihugu cye n’ububanyi n’amahanga.

Ku  rundi ruhande, ICC yanze ubu busabe bwa Kenyatta,  yemeza ko ikihutirwa ari uko abaturage bahemukiwe bahabwa ubutabera.

Itangazo rya ICC ritangaza ko kugira ngo abaturage bahabwe ubutabera bakeneye, ari ngombwa ko uregwa agaragara mu rukiko.

Mu ntangiriro z’ukwezi gushize  abacamanza  bigije imbere igihe urubanza rwa Kenyatta rwari ruteganyijwe kubera ko ubushinjacyaha bwari butaragaragaza ibimenyetso simusiga bishinja President Kenyatta hakubiyemo n’inyandiko byavugwaga ko ubutegetse bwa Kenyatta bwahishe ku bushake.

Muri 2007, Jomo Kenyatta yari umwe mu bari bashyigikiye Mwai Kibaki watsinze amatora yo kuba umukuru w’igihugu ariko uwo bari bahanganye Raila Odinga arabyanga avuga ko Kenyatta yibye amajwi.

Izi mpaka zaje kuvamo imidugararo ikomeye yahitanye abantu benshi kandi ubu bwicanyi bwari bushingiye ku moko aho abo mu bwoko bwa Kikuyu bukomokamo Kibaki na Kenyatta bwibasiye ubundi bwoko bw’abanya Kenya.

Kenyatta ashinjwa ko yahaga ubufasha umutwe w’insoresore zitwa Mungiki zo mu ba Kikuyu ngo zice abandi bo mu yandi moko.

Vice President wa Kenya Willaim Ruto nawe akurikiranyweho ibyaha nk’ibi.

BBC

UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Baruharwa nabo nibabafate

    • Ngo baruharwanabo nibabafate, ujye unasobanura abo aribo ntamarenga dushaka. Bavuge abo uzi kuko unabavuze bazwi birumvwa. Sinon, n’itiku mtupu.

      Ahubwo rata wowe Kotaniro, AU nishyire hamwe bajye bidefandira hamwe bigire ireme ntibagatererane bagenzi babo. Ese ugirango bishyize hamwe hari umu occident cga undi wese wazasubira gusuzugura abakuru b’Ibihugu by’Afrika? Twizere ko lâcheté yarangiriye kuri Kadafi wishwe kariya kageni abazungu bamutamitse benewabo ngo bizitwe ko aribo bicanye kdi wapi aribo directement cga indirectement. Hariya habaye echec grave yo kurebera ukuntu Kadafi yishwe. Ese bo buriya harya baregwa he? Baregwa na bande?

  • Uru rukiko rurasuzugura cyane abayobozi ba afurika!!! Utumaho perezida wigihugu watowe n’abaturage ku manywa yihangu ngo ate imirimo igihugu cya mushinze aze iyo ngiyo mu gihe ikorana buhanga rira yaguma iwe mukavugana via video conference. Ibi bigaragaza agasuzuguro ka bagashaka buhacye ku nzego abanyafurika twitoreye no kuri twe ubwacu ibi nibyo bagerageje gukora mu ntara ya Crimea banga ibyavuye murikamarampa y’abaturage ariko uburusiya bubabera ibamba. Ubu ICC iziko Uhuru afite perezidensho imyuniti imubuza kuba yakwitaba urukiko urwarirwo rwose kwisi. Kenya n’igihugu cyihagije mu bukungu ingengo yimari yacyo iva mubucyerarugendo ibyo batumiza hanze nibicye kugeza no kurushinge rukorerwa mu gihugu. Ntampamvu yo gutakazi ngo uritaba abobarezi nabazikane nibanamufatira ibihano abihorere kuko sibomana. Mugabe,Bashiri ntibariho nubwo burayi n’america yashaka akahachika. Ashatse gutembera ntiyabuhara ahandi ajya kuruhukira yashaka gukora za medico chekapu akajya za china,malaysia India etc… Nkaba comredi Mugabe. Turambwiwe agasuzuguro ka ICC kubanyafurika hamwe nabayobozi tuba twaritoreye.AU nimuvuganire kuko n’umunyamuryango wayo.

Comments are closed.

en_USEnglish