Abasifuzi babiri barahanwe bazira gusifura nabi muri shampiyona ishize

27 Gicurasi 2015- Abasifuzi babiri basifura ikiciro cya mbere umupira w’amaguru mu Rwanda bahanwe bazira ko bitwaye nabi mu kibuga ubwo bakoraga akazi kabo. Abo ni Twagiramukiza Abdulkarim yahagaritswe imikino 12 na Bwiriza Nonath wahagaritswe imikino itandatu. Mu kiganiro na Umuseke Rurangirwa Aron uyobora Komisiyo y’imisufurire mu Rwanda yatangaje ko imifurire muri uyu mwaka wa […]Irambuye

USA: Imyuzure yugarije Texas na Oklahoma, 17 yabahitanye

Kugeza ubu abantu 17 nibo bamaze guhitanwa n’amazi yatewe n’imvura yazanywe n’inkubi y’umuyaga mu minsi itatu ishize. Imihanda yuzuye amamodoka areremba hejuru y’amazi kandi andi yasenye ibiraro n’amazu, bituma abantu bava mu byabo, abandi bitaba Imana. Ejo basanze abantu batatu bapfuye muri Dallas muri Leta ya Texas, USA. Hari abandi bagera kuri 11 baburiwe irengero […]Irambuye

Ibinyamakuru by’Uburundi bikeneye inkunga ngo bikomeze gukora

Ibi byavuzwe na Antoine Kaburahe ukuriye ikinyamakuru rukumbi kigenga kigikora mu Burundi kitwa Burundi Iwacu. Mu  kiganiro yahaye Infos Grands Lacs yavuze ko niba ibibazo bya Politike bidakemutse hakiri kare, ibinyamakuru byigenga bizahagarara gukorera muri kiriya gihugu kubera kubura amatangazo yamamaza. Ikinyamakuru Burundi Iwacu ubu nicyo cyonyine mu binyamakuru byigenga gikora kuko bimwe byaratwitse ibindi […]Irambuye

Madagascar: Abadepite beguje Perezida ngo NTASHOBOYE

Ku badepite 125 bagize Inteko ishinga amategeko ya Madagascar, 121 bemeje ko bakuye ikizere ku mukuru w’igihugu Hery Rajaonarimampianina ngo kuko adashoboye. Perezida Rajaonarimampianina yaramaze amezi umunani ayobora iki gihugu kiri mu kirwa cy’inyanja y’Abahinde. Abadepite bavuga ko kandi ko umukuru w’gihugu yishe nkana itegeko nshinga, bityo ko akwiye kweguzwa. Kuba adashoboye ngo babishingira ku […]Irambuye

Kamonyi: Abaturage bemeza ko guhingisha inka byazamuye umusaruro

Kuva aho gahunda yo guhingisha inka mu gishanga cy’umuceri cya Kayumbu giherereye mu murenge wa Musambira mu karere ka Kamonyi itangiye byatumye umusaruro wiyongera, binagabanya imvune abahinzi bajyaga bagira mu gukora uyu mwuga. Mu kiganiro aba bahinzi b’umuceri mu gishanga cya Kayumbu bagiranye n’Umuseke bavuze ko mbere y’uko bahabwa ubumenyi mu bijyanye n’ubuhinzi bwa kijyambere, […]Irambuye

Ubufaransa bwahagarikiye Uburundi inkunga ya gisirikare

Umwe mu bayobozi bakuru muri Ambasade y’Ubufaransa mu Burundi yabwiye AFP ko igihugu cye cyahagaritse inkunga ya gisirikare cyahaga Uburundi. Ubufatanye bw’Ubufaransa mu bya gisirikare bwahabwaga n’igipolisi ariko byose ngo byahagaze. Amakuru aravuga ko iki cyemezo gifashwe kubera ko ngo igisirikare n’igipolisi byakoresheje imbaraga zikomeye mu kubuza abigaragambya kwamagana ukwiyamamaza kwa Perezida Nkurunziza. Ububiligi nabwo […]Irambuye

Uwunganira Mugesera yongeye kubura mu rubanza kubera UBURWAYI

Nyuma y’igihe hatumvikana isubikwa ry’urubanza rwaDr Leon Mugesera, kuri uyu wa kabiri, umwunganira Me Rudakemwa yongeye kwandikira Urukiko avuga ko ari mu kiruhuko cya muganga, bituma urukiko rwanzura ko iburanisha risubitswe, umucamanza asaba Mugesera kujya gusoma akanategura ibyo anenga ku batangabuhamya batandatu asigaje kuvugaho, gusa Mugesera yavuze ko atabikora atarikumwe n’umwunganira. Mu minsi ishize Me […]Irambuye

DRC: Ingabo zakozanyijeho n’abarwanyi ba FDLR bari mu nkambi

Amakuru atangwa na Reuters avuga ko ejo ingabo za DRC zakozanyijeho n’inyashyamba za FDLR ziri mu nkambi iri mu Burasirazuba bwa Kongo. Muri iyi mirwano ngo hakomeretse abagera kuri batandatu ubwo bashakaga kubimura babavana mu nkambi imwe babajyana mu yindi. Ubwo ingabo za DRC zashakaga kuvana abarwanyi mu nkambi ya Kanyabayonga zibajyana Kisangani nibwo habayeho […]Irambuye

en_USEnglish