Digiqole ad

Kamonyi: Abaturage bemeza ko guhingisha inka byazamuye umusaruro

 Kamonyi: Abaturage bemeza ko guhingisha inka byazamuye umusaruro

Sindayigaya Naasson, n’abagenzi be bifashisha inka mu kurima amasinde.

Kuva aho gahunda yo guhingisha inka mu gishanga cy’umuceri cya Kayumbu giherereye mu murenge wa Musambira mu karere ka Kamonyi itangiye byatumye umusaruro wiyongera, binagabanya imvune abahinzi bajyaga bagira mu gukora uyu mwuga.

Sindayigaya Naasson, n'abagenzi be bifashisha inka  mu kurima amasinde.
Sindayigaya Naasson, n’abagenzi be bifashisha inka mu kurima amasinde.

Mu kiganiro aba bahinzi b’umuceri mu gishanga cya Kayumbu bagiranye n’Umuseke bavuze ko mbere y’uko bahabwa ubumenyi mu bijyanye n’ubuhinzi bwa kijyambere, bakoreshaga uburyo gakondo bifashisha amasuka, n’ibindi bikoresho gakondo, ibi ngo bigatuma umusaruro babonaga mu gihembwe cy’ihinga uba muto.

Aba bahinzi bavuga ko kuva aho umushinga wa KOICA SAEMAUL, utangiriye ibikorwa byawo muri Gihogwe, wabigishije guhinga umuceri bya kijyambere, ubaha ibimasa bibiri nabo baza kwigurira izindi nka enye, bazajya bifashisha muri aka kazi kugira ngo ibikorwa bakoraga mu masaha umunani ku munsi, inka zibashe kubikora mu gihe cy’amasaha abiri gusa.

Sindayigaya Nasson umwe mu bagize Koperative y’abahinzi yitwa CODARIKA AMIZERO, wabashije kwigurira inka yo guhinga, ubu akaba avuga ko mbere atiyumvishaga uburyo inka ishobora gusimbura abantu guhinga ahantu hanini mu gihe gito.

Uyu muhinzi wa kijyambere avuga ko urwego agezeho muri uyu mwuga, w’ubuhinzi agiye kuwigisha bagenzi be bagikoresha uburyo gakondo kugira ngo inka bahabwa muri Girinka, zibafashe no mu bikorwa bizamura imibereho myiza yabo binyuze mu buhinzi bwa kijyambere.

Undi muhinzi witwa Kayitesi Jacqueline avuga ko uretse no gukoresha inka mu mirimo y’ubuhinzi yatinyaga no kuba yayegera, ariko kuri ubu ngo afatanya n’abagabo bagenzi be basangiye uyu mwuga, agakurura umugozi uziritse mu mazuru y’inka, ikivi cye akacyusa kandi bitamuruhije nk’uko yabikoraga mbere hose.

Hong Hoon Lim, ukorera umushinga wa KOICA SAEMAUL akaba ahagarariye ishami ry’ubuhinzi muri uyu mushinga , yavuze ko bageze muri aka karere ka Kamonyi cyane cyane mu mudugudu wa Gihogwe basanga abaturage bagihingisha isuka, kandi babaza umusaruro bakuramo bakavuga ko ari muke cyane.

Ibi rero ngo nibyo byatumye babigisha guhingisha inka kugira ngo bigabanye umwanya bajyaga bafata, binongere n’umusaruro babonaga.

Abahinzi 300 bo mu mudugudu wa Gihogwe mu murenge wa Musambira Akarere ka Kamonyi nibo umushinga wa KOICA mu gihugu cya Koreya y’epfo utera inkunga mu bikorwa bitandukanye birimo ubuhinzi n’ubworozi bw’amatungo magufi.

Bamwe mu bagize Koperative, n'abafatanyabikorwa b'umushinga KOICA mu gikorwa cyo guhingisha inka
Bamwe mu bagize Koperative, n’abafatanyabikorwa b’umushinga KOICA

MUHIZI Elysee
UM– USEKE.RW.

3 Comments

  • wow!!!!! united people achieve more!!!

  • Izi ntabwo ari inka zo guhingisha. Bahingisha inka zabigenewe ziba zikomeye cyane, zifite umurya. Izi ni ukuzivuna, ni ukuzihohoterera rwose

  • rwose ntabwo izinka zikwiye guhinga hahinga ibimasa babyigishije kandi bifite imbaraga ahubwo habeho kuzirenganura

Comments are closed.

en_USEnglish