Digiqole ad

DRC: Ingabo zakozanyijeho n’abarwanyi ba FDLR bari mu nkambi

 DRC: Ingabo zakozanyijeho n’abarwanyi ba FDLR bari mu nkambi

Ngo habayeho imirwano hagati y’abarwanyi ba FDLR n’ingabo za DRC

Amakuru atangwa na Reuters avuga ko ejo ingabo za DRC zakozanyijeho n’inyashyamba za FDLR ziri mu nkambi iri mu Burasirazuba bwa Kongo. Muri iyi mirwano ngo hakomeretse abagera kuri batandatu ubwo bashakaga kubimura babavana mu nkambi imwe babajyana mu yindi.

Ngo habayeho imirwano hagati y'abarwanyi ba FDLR n'ingabo za DRC
Ngo habayeho imirwano hagati y’abarwanyi ba FDLR n’ingabo za DRC

Ubwo ingabo za DRC zashakaga kuvana abarwanyi mu nkambi ya Kanyabayonga zibajyana Kisangani nibwo habayeho iyi mirwano kuko aba barwanyi ba FDLR bananiwe kumvikana na ziriya ngabo, hanyuma havuka amo amakimbirane.

Umuvugizi wa UN muri Kivu y’amajyaruguru, Daniel Ruiz yavuze ko habayeho kutumvikana hanyuma ngo ingabo za DRC zirasa mu kirere. Nyuma ariko ngo habayeho kurasana kugaragara, hakomereka batandatu.

Umwe mu baturage yavuze ko ubusanzwe abarwanyi ba FDLR bakusanyirije intwaro mu nkambi ariko ngo aya makuru nta rwego rwigenga ruragira icyo ruyatangazaho.

Nubwo ibi byabaye kuri uyu wa mbere, kwimura impunzi zavaga Walungu zijya Kisangani byagenze neza nk;uko Ruiz abivuga.

Guhera muri 2002, ubu mu Rwanda hamaze gutahuka abahoze ari abarwanyi ba FDLR bagera ku 11, 000.

Guhera muri Gashyantare uyu mwaka, igisirikare cya DRC kivuga ko cyatangije ibikorwa byo kwirukana abarwanyi ba FDLR ku butaka bwa DRC ariko abakurikiranira hafi ibibera muri DRC, bavuga ko ibi bikorwa bya gisirikare bigenda biguru ntege.

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • hhhhh fdlr uku nukwihagararaho ngaho nimutahe iwanyu mufatanye nabandi kwubaka igihugu ariko mubanze mugabanye ayo marere

  • Ngo bakozanyijeho?munkambi?inkwaro se barazifite munkambi?mperuka bavuga ko bazibatse hanyuma bakabajyana munkambi hanyuma hagakurikiraho ibyo barugigana bishakira.
    Rega uriya byagaragaye ko ari umukino Congo ifitanye n’abazungu muguteza uRda umwiryane uwariwo wose,Gusa Abanyrda kumwe no Kwigira no Kwihesha Agaciro ndetse no Gukundana tubigira umuco tubiha intebe mumitima yacu,bityo n’Imana izaduha ijuru.

Comments are closed.

en_USEnglish