Bamwe mu bagore batuye mu karere ka Kayonza mu Ntara y’Uburasirazuba barishimira iterambere bamaze kugeraho binyuze mu kwihangira imirimo. Bashimira umuryango Women for Women wabahuguye bakamenya uko bakwihangira imirimo binyuze mu bukorikori butandukanye. Ubu bumenyi bushya bavuga ko babukuye mu kigo gifasha abagore barokotse Jenoside kiri muri kariya gace. Aba bagore bakorera mu duce dutandukanye tw’akarere […]Irambuye
Kuri uyu wa kane, abanyeshuri bo muri Tumba College of technology basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Bisesero. Abanyeshuri basobanuriwe ko ubwo abicanyi bazaga kwica abari mu Bisesero, Abatutsi bari aho birwanyeho barwana nabo mu gihe kingana n’amezi atatu ariko baza kuneshwa kubera akagambane k’Abafaransa bari muri Zone turquoise. Dusabe Illuminée uyobora uru rwibutso […]Irambuye
Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Ngoma kuri uyu wa kane rwasabiye igifungo cya burundu uwitwa Sibomana Moise ukurikiranyweho icyaha cyo kwica abigambiriye umugore we amuciye ijosi. Urubanza rwaburanishirijwe ahakorewe icyaha mu kagari ka Ihanika mu murenge wa Jarama akarere ka Ngoma. Urukiko rwisumbuye rwa Ngoma ruyobowe n’umucamanza Kankindi Olive n’umwanditsi warwo Uwera Muhire Alice rwaburanishije […]Irambuye
Kuri uyu wa kane mu nama ya karindwi yateguwe n’Ikigo cya Kaminuza y’u Rwanda giharanira kuganira ku makimbirane no kuyakumira gifatanyije n’ibigo bitegamiye kuri Leta abahanga bari bayiteraniyemo basuzumye cyane ku bikorwa byo kurinda amahoro, ibivugwa n’ibikorwa niba hari aho bihuriye. Hagaragaye ikinyuranyo hagati ya byombi ndetse bigaragara ko ahenshi amahoro arambye agerwaho kubera ubushake […]Irambuye
Mu ntara ya Sindh muri Pakistan ubushyuhe bumaze guhitana abantu 1017 bazize ubushyuhe bukabije butuma amazi yo mu maraso yabo agabanyuka kugeza bapfuye. Ibiro ntaramakuru by’Abashinwa (Xinhua) bivuga ko abantu 955 baguye mu bitaro bitandukanye byo mu majyepfo y’umujyi Karachi utuwe n’abaturage miliyoni 20 ndetse no mu mujyi wa Singh ngo abantu bamerewe nabi n’ubushyuhe […]Irambuye
Mu nama umuryango Profemme Twese Hamwe wagiranye n’abafatanyabikorwa bawo mu gushaka ibisubizo abagore bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka bahura nabyo, kuri uyu wa 24 Kamena 2015 i Kigali habereye inama aho abagore bagaragaje ko bahura n’ibibazo bitandukanye birimo kubura inguzanyo cyangwa bagahura n’ihohotwerwa mu buryo butandukanye. Kimwe mu bagore bakora aka kazi bahura nako nk’uko babivuze, […]Irambuye
Ikigega Agaciro Development Fund cyashyizweho mu mwaka wa 2012 kuri ubu kimaze kugeramo miliyari 26 Rwf. Biteganyijwe ko mbere y’uko uyu mwaka urangira, kiriya kigega kizaba kigezemo miliyari 27, 100,000 nk’uko byatangajwe na Francine Uwamariya ushinzwe ubukangurambaga muri iki kigega mu kiganiro yahaye radio Isango star mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu. Francine Uwamariya […]Irambuye
Abakinnyi bakomeye mu mukino w’amagare mu Rwanda barimo Adrien Niyonshuti na Ndayisenga Valens baje kwitabira irushanwa rya shampiyona y’igihugu ryo gusiganwa ku magare riteganijwe mu mpera z’iki cyumweru. Adrien Niyonshuti, umukinnyi wabigize umwuga ukinira MTN-QHUBEKA yageze mu Rwanda kwitabira shampiyona kimwe na Valens Ndayisenga uvuye mu Busuwisi aba bombi bakinira ikipe […]Irambuye
Uyu mugabo wahoze ari ministiri w’Intebe wa Uganda akaza kweguzwa yavuze ko iki ari igihe cyo guhererekanya ubutegetsi mu mahoro mu gihugu cya Uganda kimaze imyaka 29 kiyobowe na Perezida Yoweri Museveni. Amama Mbabazi uherutse gutangaza ko yiteguye guhatanira umwanya w’Umukuru w’igihugu mu matora ateganyijwe uumwaka utaha, yabwiye Ijwi ry’Amerika ko mu myaka 29 ishize […]Irambuye
Nshimiyimana Vincent, ufite imyaka 28 y’amavuko, utuye mu murenge wa Bweramana, Akarere ka Ruhango yabwiye Umuseke ko afite umushinga wo gutunganya Film yitwa ‘IWACU I RWANDA’ ivuga ku miyoborere myiza ariko ngo yabuze amikoro yo kuyikora, agasaba inzego zifite imiyoborere myiza mu nshingano zazo kureba uburyo zamwunganira muri icyo gikorwa we abona ko gifitiye abanyarwanda […]Irambuye