Miliyari 26 nizo zimaze kugera mu kigega Agaciro Development Fund
Ikigega Agaciro Development Fund cyashyizweho mu mwaka wa 2012 kuri ubu kimaze kugeramo miliyari 26 Rwf. Biteganyijwe ko mbere y’uko uyu mwaka urangira, kiriya kigega kizaba kigezemo miliyari 27, 100,000 nk’uko byatangajwe na Francine Uwamariya ushinzwe ubukangurambaga muri iki kigega mu kiganiro yahaye radio Isango star mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu.
Francine Uwamariya yasabye abanyarwanda kumenya ko iki kigega ari icyabo bose ndetse ko bagomba gukomeza gutanga umusanzu wabo uko bashoboye.
Yaboneyeho kumenyesha abanyarwanda ko ubu umuntu wese ufite amafaranga byibura 200 Rwf kuzamura ashobora gutangira gushyira umusanzu we mu Agaciro Development Fund.
Uwamariya kandi yavuze ko na Leta ibashyigikiye kuko buri mwaka mu ngengo y’imari y’igihugu hari icyo izajya ishyira muri kiriya kigega.
Ibi byatangiranye n’uyu mwaka w’ingengo y’imari (2015-2016)kuko Leta yamaze kugena miliyari eshanu zo gushyira mu Agaciro Development Fund.
Iki kigega cyahawe ubuzima gatozi, ibi bikaba bituma iki kigega gishora amafaranga yacyo mu mishinga yunguka.
Ubu ubuyobozi bw’iki kigega bwatangiye gushora aya mafaranga mu mishinga ibyara inyungu kuva mu kwezi kwa Nzeri 2014 kugezaubu iki kigega kikaba kimaze kunguka miliyari 1, 4.
Aya mafaranga yashowe muri za banki z’ubucuruzi zitandukanye no mu mpapuro mpeshwamwenda kugira ngo zicuruzwe bityo zunguke.
Gusa ngo igihe nikigera iki kigega kizatangira gushora amafaranga mu mishinga miremire ibyara inyungu nk’uko kibyemererwa n’itegeko ryagihaye ubuzima gatozi.
Uriya muyobozi yavuze ko hagiye gushyirwaho urwego rushinzwe kwiga imishinga yunguka yazashorwamo ariya mafaranga.
Kubyerekana n’abakomeje kwibaza impamvu hari amafaranga Leta ihemba abakozi bayo yarangiza ikibasaba kugira icyo bashyira mu Agaciro Development Fund bagikuye kuri ayo mafaranga, bamwe bakavuga ko ari amafaranga bihera Leta, Uwamariya yasobanuye ko bidakwiriye ko bayitirira aya Leta kuko ngo amafaranga ashyirwamo ari ay’abaturage.
Kuri ubu ikigega Agaciro Development Fund kikaba gikoresha za banki icumi mu kwakira umusanzu w’abanyarwanda.
Izi banki harimo Banki nkuru y’u Rwanda (BNR), Banki ya Kigali(BK),Banki y’abaturage (BPR), I&M, KCB, Ecobank, Cogebanque, Eccess bank, GT bank.
Ababishaka kandi bashobora gukoresha uburyo bwa telefone zigendanwa ndetse n’amakarita yo kubitsa bita Credit cards ku bantu bifuza gutanga umusanzu wabo bari mu mahanga.
Kugeza ubu amafaranga abitswe muri kiriya kigega ararinzwe neza k’uburyo umutekano wayo ari nta makemwa nk’uko ababishinzwe babyemeza.
Joselyne UWASE
UM– USEKE.RW
10 Comments
Ibibintu ntacyo bimariye ubukungu bw’igihugu wagirango ntaba economists tugira kweli.
Aho gupinga ibyagezweho musore tanga igitecyerezo cyawe cyubaka ubundi twiterere imbere
Amashyaka yose na mwalimu yashyize akantu mu gaciro usibye ishyaka rimwe gusa.Fora irihe?
abanyarwanda dukomeze duhagurukire gutanga umusanzu wacu muri iki kigega maze azatugoboke amahanga yatwimye za nkunga zayo dore yanatangiye kudukora mu jisho ntiwamenya aho ejo buzacya bwerekeza. amahanga ntazatuvogere uko yishakiye
Bene Kanyarwanda,
Reka mbabwire, twagize Imana dufite umutegetsi na team bareba kure rwose. Iyi agaciro fund tugomba kukora uko dushoboye twese tugashyiramo amafaranga ku buryo mu myaka niba ari itanu niba ari itandatu twaba twigobotoye izi aides zive hanze. Rwose nibakore ubushashatsi bwimbitse kukuntu twamenya amafaranga yatangwa na buri muturage n’igihe byatwara ngo aya mafaranga akwire budget yacu, maze tuve kuri aides. Nkuku kuntu aba bongereza badusuzuguye badufatira umugenerali, it is about time, that we stand for ourselves. Ntakundi kandi atari ukwigobotora imfashanyo.
Mureke duhaguruke, banyarwanda, it is time to create a monthly payement noneho abantu bakiyegeranya uko bashoboye. Bazatubwire abazabyiga ayo umntu ukorere nk’aya n’aya yatanga. Aliko akagasuzuguro turakanze kandi iki ni gigtekerezo cyiza cyatuma twigobotora aba bene madamu.
Mugire amahoro kandi abakomeje kwigaragambya imbere ya ambassade y’abongereza uti mukimereze aho. Turambiwe ika gasuzuguro, kandi duhaguruke rwose.
Dutahe cyane kandi dukomeze imihigo!! Dukomeze dusakuze kugeza barekuye K.K.
Kuki RPF yo ntafaranga yashyize mu gaciro kandi ikize kurusha leta?
Dusigaranye 25 kuko turavanamo aya KK
Ikigega cyagaciro ni kiza pe ariko ntimukagire imyumvire ngo nukwigira mukigobotora inkunga mukigobotora ubukoroni bwabazungu kuko byo ntimuzabishobora keretse niba mutareba kure. Tubane neza nabo batindi babazungu mbise abatindi kuko bafite ubutindi mu bwonko. Mwabyemera mutabyemera niyo mutakenera inkunfa zabo biroroshye cyane kuri bo kudusubiza hasi tugakena kurushaho babishatse kuko baradufite hose muri byose iyo kawa ducungiraho batayiguze twayimaziki ko abanyarwanda tutazi kuyikora, icyayi nuko nibo batugurira mwiyibagije ko mbere yintambara ikawa nta gaciro yari ifite. Ba mukerarugendo ducungiraho nukubabwira ko mu rda nta mutekano uhari bose bakikata. Ikiza njye mbona nukwigira ariko tukabana nabo mu bwenge tukareka ubwishongozi no kwihenura kuko baradufite. Murebe zimbabwe ko ifaranga ryabo batarigize igikwangari aho ujya kugura umugati ukashana million ijana zamazimbabwe. Isi niko imeze, izakomeza kumerako kugeza yesu agarutse nta muntu uzabihindura mubyibagirwe
sha amaherezo tuzababirindukana maze tubasige
Cyereka nitubasiga mû gusenga ,nkahubundi uwagusizeho 2km ABA yagusize
Comments are closed.