Digiqole ad

Ruhango: Arasaba ubufasha ku mushinga wa Film ku miyoborere myiza

 Ruhango: Arasaba ubufasha ku mushinga wa Film ku miyoborere myiza

Nshimiyimana Vincent ugiye kwerekana isura y’u Rwanda binyuze muri Film.

Nshimiyimana Vincent, ufite imyaka  28 y’amavuko, utuye mu murenge wa Bweramana, Akarere ka Ruhango yabwiye Umuseke ko afite umushinga wo gutunganya Film yitwa ‘IWACU I RWANDA’ ivuga ku miyoborere myiza ariko ngo yabuze amikoro yo kuyikora, agasaba inzego zifite imiyoborere myiza mu nshingano zazo kureba uburyo zamwunganira muri icyo gikorwa we abona ko gifitiye abanyarwanda akamaro.

Nshimiyimana Vincent ugiye kwerekana isura y'u Rwanda binyuze muri Film.
Nshimiyimana Vincent ugiye kwerekana isura y’u Rwanda binyuze muri Film.

Muri izi  Film z’uruhererekane ngo afite umugambi wo kwerekana isura nyakuri y’u Rwanda mu nzego zitandukanye z’igihugu.

Yagize ati: “Intego nkuru y’izi Film ni ukugaragaza imiyoborere myiza y’igihugu cyacu muri iki gihe no gushishikariza impunzi z’abanyarwanda n’abarwanyi ba FDRL gutaha mu gihugu cyababyaye, kuko iwabo ari amahoro asesuye“.

Yongeyeho ziriya Film zizarushaho kumvisha abaturage ko imiyoborere myiza imaze gushinga imizi mu gihugu cyabo.

Abajijwe aho yakuye igitekerezo cy’iyi Film, yasobanuye ko ajya gutekereza uyu mushinga yabonaga ko Leta y’u Rwanda ikora ibishobotse byose ngo iteze imbere imiyoborere myiza ariko agasanga hari bamwe mu baturage batarumva iyi Politiki y’igihugu.

Kuri we ngo iyi film izarushaho kumvisha abaturage  ibyo Politiki y’imiyoborere myiza imaze kubagezaho bityo barusheho kuba abafatanyabikorwa ba Leta beza bakora ibyo bazi.

Nshimiyimana Vincent muri Film ye ngo ahari aho izagaragara ibeshyuza abarwanyi ba FDLR bakomeje gutanga amakuru mabi ku Rwanda.

Uyu musore kandi ngo muri filime ye azagaragaza ko abanditsi bo mu bihugu byo hanze bapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ibyo bandika nta shingiro bifite.

Atanga urugero kuri filime: ‘Rwanda, the Untold Story’ yanditswe n’umunyamakuru wa BBC , Jane Corbin aho Nshimiyimana avuga ko muri filime ye azanyomoza ibyo Corbin yanditse.

Iyi Film izaba iri mu rurimi rw’Ikinyarwanda kugira ngo abanyarwanda ubwabo babanze bamenye ukuri ku miyoborere myiza maze nyuma bishobotse izashyirwe no mu zindi ndimi bityo n’abanyamahanga nabo bamenye ukuri ku Rwanda.

Ku kibazo cy’ubushobozi bwo gukora iyi Film, Vincent ati: “Amikoro mfite ntabwo ambashisha gusohoza uyu mushinga. Mu by’ukuri biragoye kubona abakinnyi bazagenerwa igihembo, za Cameras, n’inzu itunganya amashusho, ibi byose bisaba amafaranga. Ku bwanjye nifuza kuzayishyira hanze mu ntangiriro z’umwaka utaha mu gihe nzaba nabonye ubushobozi bwo kuyitangira.”

Iyi Film biteganyijwe ko izagaragaramo cyane urubyiruko kuko arizo mbaraga z’igihugu kandi ngo rugomba gufata iya mbere mu kugaragaza isura nziza y’igihugu cyarwo.

Uyu musore yifuza kwegera Inama nkuru y’igihugu y;’urubyiruko ikamufasha kunonosora uriya mushinga.

Kugeza ubu Vincent amaze gushyira mu nyandiko incamake  ya Film ‘IWACU I RWANDA’ igizwe na page 108(script).

Jean Damascene NTIHINYUZWA

UM– USEKE.RW-Ruhango

1 Comment

  • Courage Vincent Umushinga wawe nimwiza kandi urumvikana wugeze kubabizi kd babifitiye uburambe babigufashemo nibyiza ko uzifashisha Ministere Y’umuco ikabigufashomo. Wowe Yigezeho Uwo mushinga gusa ubundi nkwifurije amahirwe Menshi.

Comments are closed.

en_USEnglish