Cyclisme: Abakinnyi bakomeye baje kwitabira shampiyona y’u Rwanda
Abakinnyi bakomeye mu mukino w’amagare mu Rwanda barimo Adrien Niyonshuti na Ndayisenga Valens baje kwitabira irushanwa rya shampiyona y’igihugu ryo gusiganwa ku magare riteganijwe mu mpera z’iki cyumweru.
Adrien Niyonshuti, umukinnyi wabigize umwuga ukinira MTN-QHUBEKA yageze mu Rwanda kwitabira shampiyona kimwe na Valens Ndayisenga uvuye mu Busuwisi aba bombi bakinira ikipe ya Amisi Sportif y’ i Rwamagana.
Ku rundi ruhande, abakinnyi bane nabo b’ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare bari bamaze iminsi bari gukora imyitozo mu Buholandi mu kigo cya USA Cycling kiri muri icyo gihugu ubu nabo baje kwitabira Shampiyona y’igihugu y’umukino w’amagare igomba kuba mu mpera z’iki cyumweru.
Abo bakinnyi ni Hadi Janvier, Joseph Biziyaremye, Camera Hakuzimana na Bosco Nsengimana bakaba bari mu Rwanda kwifatanya na bagenzi babo kwitegura iriya mikino.
Iyi shampiyona izitabirwa n’amakipe aatandatu ariyo Benediction Club, Les Amis Sportifs, Cine Elmay, Fly Cycling Club, Huye Cycling Club for All na Kiramuruzi Cycling Club.
Shampiyona y’u Rwanda mu gusiganwa ku magare izakinwa tariki ya 27 Kamena basiganwa umuntu ku giti cye naho kuwa 28 Kamena 2015 basiganwe mu makipe bahaguruke i Kigali basoreze i Huye kuri stade.
27 Kamena Bugesera
Abakuru: Nyamata -Ramiro – Nyamata, 39km
Abato: Nyamata -Biryogo – Nyamata, 25km
28 Kamena
Kigali -Huye, 120
Jean Paul NKURUNZIZA
UM– USEKE.RW
1 Comment
Ni booo
Comments are closed.