Digiqole ad

Paapa Francis avuga ko abagore batazigera baba Abapadiri muri Gatulika

 Paapa Francis avuga ko abagore batazigera baba Abapadiri muri Gatulika

Papa Francis avuga ko abagore batazigera bemererwa kwimikwa nk’Abapadiri muri Kiliziya Gatulika

Papa Francis uherutse gusura igihugu cya Swede, atangaje ibi nyuma yo guhura n’umugore uyobora itorero rya Lutheran Church muri iki gihugu cya Swede. Papa avuga ko Kiliziya Gatulika itazigera yemera ko umugore aba Umupadiri.

Papa Francis avuga ko abagore batazigera bemererwa kwimikwa nk'Abapadiri muri Kiliziya Gatulika
Papa Francis avuga ko abagore batazigera bemererwa kwimikwa nk’Abapadiri muri Kiliziya Gatulika

Muri iki cyumweru, Papa Francis yasuye igihugu cya Swede, aza no kwakirwa n’umugore uyobora itorere rya Lutheran Church.

Paapa Francis avuga ko mu 1994, Paapa Yohani Pawulo wa Kabiri (John Paul II) yateye utwatsi abagore bifuzaga kuba abapadiri.

Avuga ko yizeye ko uku kwima ububasha abagore kuba abapadiri bizakomeza guhabwa agaciro kugeza Isi irangiye.

Ibi yabivuze ubwo yagarukaga ava muri Swede yerekeza I Roma. Umunyamakuru w’umugore wo muri Swede avuga ko umugore uyobora itorero rya Lutheran Church muri Swede yakiriye Papa akamubaza icyo atekereza ku kuba Kiliziya Gatulika yakwemerera abagore kuba abapadiri.

Papa Francis wifashishije ibyatangajwe na John Paul II, avuga ko yizeye ko abagore batazigera bemererwa kwimikwa nk’Abapadiri muri Kiliziya Gatulika. Ati “ Mutagatifu John Paul II yarabisobanuye kandi birumvikana.”

Umunyamakuru abajije Papa niba ibi bitazigera bibaho kugeza Isi irangiye, papa yamukuriye inzira ku murima amubwira ko adatekereza ko iki cyerekezo giishobora kuzahinduka.

UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Wow Papa Bravo!!Gatolika ntijya ijenjeka ni cyo nyikundira

  • Kiliziya Gatolika ntijenjeka nyine none se mu Ntumwa za Yezu hari umugore yigeze atora? Kiliziya ni imwe itunganye koko kabisa!

  • Dore icyo Bibiliya ibivugaho; 1 korinto 14:34,35; na 1 timote 2: 8

  • Nta na rimwe rero umugore yigeze ategeka umugabo. Iyo umugore ategetse umugabo ni igisebo imbere y’abantu nkanswe imbere y’Imana???? Ntibikwiriye rwose. Mwibuke ko tudakwiriye kurengera ngo tuvange iby’Imana n’uko isi ibona ibintu???
    Ni nde mugore wafata ijambo mu ruhame ngo avuge mu izina ry’umuryango umugabo we ahari? Urugero nko mu bukwe?
    None rero mujye musoma Bibiliya mwumve iby’Imana ivuga aho kugendera ku marangamutima yanyu!
    Abo bapapa bo babyanga bakwiriye kwereka abantu icyo bibiliy aivuga aho kuvuga uko babyumva???

  • Yezu atora intumwa hari abagore benshi nyamara ntawe yahisemo. nibyo bagira uruhare runini mu migendekere myiza y’ivugabumtumwa ariko kuba abapadri byo ntibyaba ari byo. No kuba abapadri bagira abagore na byo ntibizigera bibabo. Imana ibidufashemo.

  • GUSA AZAKOMEZE AKUMIRE N’ABAPADRI BIFUZA GUSHYINGIRWA, BYO BIFITE INKURIKIZI MBI ABAKRISTU BAGUMUKA. PADRI AFITE URUGO YABA KURI PAROISSE AGATUNGWA N’AMATURO?

    IMANA IZABUNGABUNGE KILIZIYA YACU KUGEZA KUNDUNDURO

Comments are closed.

en_USEnglish