Digiqole ad

Gicumbi: Haracyari abana 4 775 banze gusubira mu ishuri

 Gicumbi: Haracyari abana 4 775 banze gusubira mu ishuri

Ubuyobozi bw’akarere ka Gicumbi buvuga ko mu bana 6 378 bari barataye ishuri mu mashuri abanza n’ayisumbuye hamaze kugaruka 1 603 gusa, mu gihe abandi 4775 binangiye. Kuri uyu wa 24 Mata muri aka karere hatangijwe icyumweru cy’ubukangurambaga bw’uburezi bwitezwemo kugabanya umubare w’aba bana bataye ishuri.

Abana bataye Ishuri ngo bagomba kurigarukamo
Abana bataye Ishuri ngo bagomba kurigarukamo

Ubushakashatsi buherutse kugaragaza ko muri aka karere ka Gicumbi abana 6 378 bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye bataye ishuri bakigira mu mirimo isanzwe ikorwa n’abantu bakuru nko mu buhinzi bw’icyayi.

Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko kugeza ubu abamaze gusubira mu ishuri ari 1 603 gusa mu gihe abandi 4 775 banze gusubira mu ishuri.

Umuyobozi ushinzwe Uburezi mu karere ka Gicumbi, Nsengimana Jean Damascene avuga ko abana n’ababyeyi bose bafite uruhare mu gutuma hagaragara abana bakomeje guta ishuri.

Ati “  Impamvu ziratandukanye, harimo abukene bw’ababyeyi ,imyumvire mike y’babyeyi, n’abana bamwe usanga imyigire yabo ari ukubasunikiriza, ku buryo usanga harimo kutamenya akamaro k’ishuri.”

Kuva kuri uyu wa 24 kugeza kuwa 28 Mata muri aka karere hateganyijwe icyumweru cyahariwe ubukangurambaga bw’uburezi, buzibanda ku gushishirakirza ababyeyi n’abana kumenya agaciro k’ishuri.

Nsengimana ushinzwe uburezi mu karere ka Gicumbi akomeza avuga ko iki cyumweru bakitezemo umuti w’iki kibazo cy’abana banze kugaruka mu ishuri n’abandi bakomeje kurita.

Ati “ Ingufu zakoreshejwe mu kugarura bariya 1 603 tugiye gushyiramo izindi ngufu, tugarure aba 4 775 Basigaye.”

Uyu muyobozi ugaruka ku bukanguramba batangira kuri uyu wa mbere, avuga ko bazamanuka mu mu tugari no mu midugudu yose kugira ngo bamenye igituma abana bakomeje guta ishuri.

Ati “ Aho bizagaragara ko ari ubukene bakorerwe ubuvugizi, abana bigaragara ko ari ukunanirana bashyirwe mu bigo ngororamuco.”

Avuga ko nihagaragara ababyeyi babigizemo uruhare, hazitabazwa itegeko babihanirwe kuko ababyeyi bafite inshingano zo gufasha abana babo kwiga.

Abiga mu murenge wa Nyamiyaga bavuga ko biyemeje gufatanya n'ubuyobozi mu gukangurira abataye ishuri bakagaruka
Abiga mu murenge wa Nyamiyaga bavuga ko biyemeje gufatanya n’ubuyobozi mu gukangurira abataye ishuri bakagaruka
Kuri uyu wa mbere haraangizwa ubukangurambaga bw'uburezi
Kuri uyu wa mbere haraangizwa ubukangurambaga bw’uburezi

Evence NGIRABATWARE
UM– USEKE.RW/GICUMBI

1 Comment

  • leta yanze guhemba ababigisha bazajyayo bigishwe nande ? iyo ubona Kirehe iheruka guhemba abarimu 20/2 bikaba bigeze 25/4 abo barimu barigisha?

Comments are closed.

en_USEnglish