Digiqole ad

Abanyamideli biteze ko ‘LDJ Production’ yo muri USA izabageza kure

 Abanyamideli biteze ko ‘LDJ Production’ yo muri USA izabageza kure

Uruganda rw’imideli mu Rwanda rumaze iminsi rwungutse imbaraga za kompanyi yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yitwa LDJ Production nk’umufatanyabikorwa mu gutegura ibitaramo byo kumurika imideli. Abakora imideli n’abayimurika bavuga ko aya maboko mashya bungutse azabafasha kuzamuka no kumenyekana ku rwego mpuzamahanga.

Urubuga Paperfigfoundation.org ruvuga ko umuyobozi mukuru wa LDJ Production, Laurie Dejong nyuma yo gutsindira igihembo ‘Entreprising women for the rapid growth’ byatumye ahura n’Abanyafurika batandukanye barimo n’abatuye muri afurika y’Uburasirazuba.

Uyu muyobozi wa kompanyi ikomeye muri Amerika mu by’imideli muri 2010 yahuye n’umuhanzi w’imideli w’Umunyarwanda Colombe Ituze Ndutiye atangira kumuhugura uburyo yakwagura impano ye yo guhanda imideli.

Uyu munyarwanda avuga ko guhura n’inzobere mu by’imideli ku Isi byaguye ibikorwa by’imideli mu Rwanda kuko muri 2013 na 2014 Kompanyi ya LDJ Production yagiraga uruhare mu mitegurire ya Kigali Fashion Week.

Colombe nyuma yo guhura na Laurie nk’inararibonye muri ‘fashion industry’ ku isi  , byafunguriye amarembo uruganda rw’imideli mu Rwanda, ibi byaje gufasha abayobozi ba Kigali fashion week gukorana na Ldj production kuva mu 2013 kugera mu 2014.

Byanahaye amahirwe bamwe mu banyarwanda kwigaragaza mu bitaramo bikomeye ku Isi bitegurwa n’iyi kompanyi.

Ndayishimiye Eddy wamuritse imideli muri Collective Rw week of fashion 2016 itegurwa na LDJ Production avuga ko kuba kompanyi zikomeye ku Isi zatangiye kwinjira mu imurikamideli ryo mu Rwanda ari intambwe itangiye guterwa kandi bikagaragaza ko hari aho bazagera.

Ati “ N’ubwo aba-designer cyane aribo baba bari kwerekana imyenda bakoze ariko natwe aba-model (abamurika imideli) hari amahirwe menshi tuba dufite kuko urabyumva ntabwo imyenda yiyerekana ahubwo nitwe tubigiramo uruhare rwo gutuma ya myenda igaragara neza cyane.”

Avuga ko ibi bizatuma uruganda rwo kumurika imideli mu Rwanda rumenyekana ku rwego mpuzamahanga.

Umutoni Rwema Laurène ufite inzu y’imideli yitwa ‘Uzi Collections’ we ati “ Turizera ko LDJ hari byinshi izadukosora  bikadufasha gutera imbere cyane, Ubufatanye bwacu n’iyi kompanyi buzadufasha kutagira ikibazo kinini cyo guhangayika dushaka uko twagera ku rwego mpuzamahanga.”

Muri 2014 LDJ Production yafashije abahanzi b’imideli bo mu Rwanda barimo Cynthia Rupari, Patrick Muhire na Kelvin Kagirimpundu kwitabira igitaramo Kampala fashion intro cyabereye muri Uganda.

Muri 2016 Laurie Dejong uyobora LDJ Production yatangiye gukorana n’itsinda ‘Collective Rw’ ry’abahanzi b’imideli b’Abanyarwanda barimo Sonia Mugabo n’inzu y’imideli izwi nka n’Inzuki.

Muri uwo mwaka kandi LDJ Production Ifatanyije na Collective Rw bateguye igitaramo cyo kumurika imideli kiswe Collective rw week of fashion cyabereye I Kigali.

Laurie Dejong ni ikirangirire mu ruganda rw’imideli ku Isi, yakoranye n’inganda zikomeye ku Isi nka Dolce na Gabbana nyuma aza no gukorana na Calvin Klein.

Colombe Ituze Ndutiye muri 2010 yatangiye gufashwa na LDJ Production
Colombe Ituze Ndutiye muri 2010 yatangiye gufashwa na LDJ Production
Ndayishimye Eddy avuga ko iyi kompanyi izabasha kumenyekana
Ndayishimye Eddy avuga ko iyi kompanyi izabasha kumenyekana
Rwema Laurène we avuga ko iyi kompanyi hari byinshi izagenda ibakosora
Rwema Laurène we avuga ko iyi kompanyi hari byinshi izagenda ibakosora

Robert KAYIHURA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish