Digiqole ad

Save the Children irifuza ko abana bagira uruhare mu igenamigambi rya ‘Budget’ y’igihugu

 Save the Children irifuza ko abana bagira uruhare mu igenamigambi rya ‘Budget’ y’igihugu

Mu kwezi gushize abana bagaragaje umujyi bifuza

*Abana bajyanwa mu miryango ngo ni bo bayikeneye si yo ibakeneye…

Umuryango urengera uburenganzira bw’abana ‘Save the Children’ uvuga ko abana n’abaharanira uburenganzira bwabo bagomba kugira uruhare mu igenamigambi ry’ibikorwa bigomba kwitabwaho mu ngengo y’imari y’igihugu, bagatanga ibitekerezo by’ibigomba gukorerwa uru Rwanda rw’ejo.

Mu kwezi gushize abana bagaragaje umujyi bifuza
Mu kwezi gushize abana bagaragaje umujyi bifuza

Umukozi ushinzwe guteza imbere uburenganzira bw’umwana muri Save the Children, Marcel Sibomana avuga ko bimwe mu bibazo bikomeje kugariza abana bishingiye ku kuba batagira uruhare mu igenamigambi ry’ibikwiye kwitabwaho mu ngengo y’imari y’igihugu.

Avuga ko abana n’abashinzwe kubareberera bakwiye kugira ijambo mu kugena ibikwiye gukorwa mu ngengo y’imari kugira ngo ibibazo bikomeje kugariza abana bibonerwe umuti urambye.

Uyu mukozi muri Save the Children ugaragaza ingaruka byagira mu gihe abana batahabwa iri jambo, avuga ko bimwe mu bibugarije byakomeza gufatwa nk’ibintu byoroheje.

Ati “Ibibazo by’abana bishobora gukomeza bititaweho cyangwa bigakomeza gufatwa muri rusange, bakavuga ngo muri gahunda runaka izita ku bana gutya ariko mu by’ukuri  nta buryo bugaragara ikibazo nyamukuru kiri buhite gikemuka.”

Sibomana avuga ko mu ngengo y’imari y’igihugu hagomba gushyirwamo amafaranga yo gukemura ibibazo runaka byugarije abana bitezweho kuzakorera mu ngata ababyeyi babo.

Bamwe mu baturage bakunze gutunga agatoki abayobozi mu nzego z’ibanze kutabaha ijambo mu mahitamo y’ibiba bikwiye kubakorerwa.

Uyu muyobozi muri Save the Children avuga ko mu gihe abana batanze ibitekerezo mu igenamigambi byatuma bakurana ubumenyi buhagije mu igenamigambi ry’ibikorerwa umuryango nyarwanda ku buryo mu gihe kiri imbere igenamigambi ryazajya ryita ku bibazo byugarije umuryango nyarwanda kuruta uko bikorwa uyu munsi.

Ati “Niba umwana ashobora guhura na planning director (umuyobozi w’igenamigambi) w’akarere bakaganira akabona ko abana bafite ibitekerezo, abo bana uko bagenda bakura ni byo bishobora gutuma ejo azaba avuga ati nanjye nkiri muto nagiraga uruhare mu igenamigambi, mu gihe noneho azaba ari we ubishinzwe ntabwo bizaba ari ikibazo.”

Mu kwezi gushize, Minisiteri y’ibikorwa Remezo yatumije abana kugira ngo bagaragaze ishusho y’Umujyi wa Kigali bifuza mu myaka iri imbere kuko ari bo bazaba bawutuye.

Ku bufatanye bwa Save the Children n’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU), batangiye ibi bikorwa mu karere ka Rutsiro na Nyarugenge. Sibomana wo muri Save the Children avuga ko ibitekerezo by’abana biri kugira uruhare rukomeye mu kunoza igenamigambi.

Avuga ko mu bitekerezo bari gutanga, abana ubwabo bari kugaruka ku mubare wa bagenzi babo bakomeje kuba mu buzima bwo ku muhanda kandi bigatuma inzego bireba zibigenderaho mu gushakira umuti iki kibazo.

Sibomana Marcel wo muri Save the Children avuga ko batifuza ko abana bavanwa mu bigo bakajyanwa mu miryango itazabarere kibyeyi
Sibomana wo muri Save the Children avuga ko batifuza ko abana bavanwa mu bigo bakajyanwa mu miryango itazabarere kibyeyi

Abana bajyanwa mu miryango ni bo bagomba kuyihitiramo aho kugira ngo ibahitamo

Sibomana Marcel ushinzwe uburenganzira bw’abana muri Save the Children ashima akazi kari gukorwa mu gushaka umuti w’ibibazo byugarije abana, nko kuba harashyizweho gahunda ya ‘Tubarere mu miryango’ yo gukura abana mu bigo birera impfubyi bakajyanwa mu miryango.

Avuga ko imiryango y’iki gihe yibasiwe n’ibibazo bishingiye ku mibanire, akavuga ko kugira ngo iyi gahunda igende neza, Leta n’inzego bireba bakwiye kubanza gukemura ibi bibazo kugira ngo aba bana batazisanga mu bibazo nyamara ari byo bari guhungishwa.

Ati “Niba ugiye gufata umwana umujyanye mu muryango ugomba kwizera neza ko azahabwa uburere bwa kibyeyi.”

Avuga ko muri iyi gahunda na bwo abana bakwiye kugira ijambo mu mahitamo y’imiryango yifuza kubarera.

Ati “Ugomba kuba wamenye ngo ese uyu muryango kuki ukeneye umwana, ese ni wo ukeneye umwana cyangwa uyu mwana arawukeneye, ugomba kumenya ko uwo muryango ari wo uwo mwana akeneye kuruta ko ari umuryango ukeneye uwo mwana ku nyungu zawo.”

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • ariko save the children murasetsa!!! nabakuru nta jambo bagira mubibakorerwa none muti abana? cyakoze icyo muvuga kirumvikana 100% ariko ntikizubahirizwa

Comments are closed.

en_USEnglish