Ndayisenga na Nsengimana bafite intego yo kwegukana Tdu Cameroun
Mu ijoro ryo kuri uyu wa gatatu tariki 8 Werurwe 2017 nibwo ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu mukino w’amagare yavuye mu Rwanda ijya guhatana muri Tour du Cameroun. Valens Ndayisenga na Jean Bosco Nsengimana bayoboye abandi bafite ikizere cyo kwegukana iri siaganwa.
Iyi kipe itozwa na Semboma Felix yagiye mbere gato yo gutangira isiganwa, etape ya mbere izakinwa kuva kuri uyu wa gatandatu tariki 11 kugera 18 Werurwe 2017.
Uyu mutoza yabwiye Umuseke ko bajyanye intego yo kwegukana irushanwa.
Sempoma ati: “Twahagurukanye intego itandukanye n’amarushanwa duheruka gukina, tujyanye ikipe irimo abakinnyi bakomeye kandi bafite inararibonye nka Valens, Bosco na Bonaventure.
Iri siganwa umwaka ushize twatsinzemo etape, uyu mwaka turashaka umwenda w’umuhondo. Bitagenze uko twifuza nibwo twahatanira ibindi bihembo.”
Iyi kipe igizwe na Valens Ndayisenga, Jean Bosco Nsengimana, Uwizeyimana Bonaventure, Jean Claude Uwizeye, Ukiniwabo Rene Jean Paul na Tuyishimire Ephraim.
Etape ya mbere izakinwa abasiganwa bava i Yaoundé bajya i Bafia ku ntera y’ibilometero 121km.
Roben NGABO
UM– USEKE.RW