AMAFOTO: Rayon sports yatsinzwe 1-0 na AS Onze Créateurs de Niaréla
Umukino ubanza wa CAF Confederation Cup Rayon sports yo mu Rwanda yari yasuyemo AS Onze Créateurs de Niaréla yo muri Mali urangiye itsinzwe 1-0. Nyuma y’umukino Masudi Djuma yavuze ko yizeye gukomeza mu kiciro gikurikiraho kuko yabonye amakosa kandi azayakosora mu mukino wo kwishyura
Kuri Stade omnisports Modibo-Keïta yo mu mujyi wa Bamako muri Mali niho uyu mukino wabereye. Rayon sports yihagazeho igice cya mbere kirangira yashoboye kugarira no kurinda izamu ryayo gusatirwa bikomeye.
Iminota ya mbere y’igice cya kabiri Rayon sports yagiwe n’ubusatirizi bwa AS Onze Créateurs de Niaréla bwiganjemo abasore b’ibigango. Byavuyemo igitego cyatsinzwe na Boubacar Samassékou ku mutwe ku mupira wari uhinduwe na Samaki.
Umutoza Masudi Djuma yabonye ari kurushwa cyane hagati, asimbuza Nahimana Shasir wagowe cyane n’uyu mukino, aha umwanya Nova Bayama wongereye Rayon sports imbaraga mu busatirizi.
Rayon sports yashoboraga kwishyura ku munota wa 70 ariko Moussa Camara wakiniraga mu mujyi avukamo yasigaranye n’umuzamu ariko atera ku ruhande, ahusha igitego cyabazwe.
Niyonzima Olivier Sefu yaje gufata umwanya wa Mugheni Fabrice Kakule ariko ntibyagira icyo bihindura ku mukino warangiye Rayon sports itsinzwe 1-0.
Iminota ya nyuma yawo ntiyahiriye abanyarwanda kuko rutahizamu Tidiane Kone yagize ikibazo cy’imvune cyatumye ajyanwa kwa muganga kwitabwaho. Gusa ntibikomeye cyane azatahana na bagenzi be kuri iki cyumweru tariki 12 Werurwe 2017. Bitegure umukino wo kwishyura uzabera i Kigali kuwa gatandatu tariki 18 Werurwe 2017.
Nyuma y’umukino, Masudi Djuma utoza Rayon sports yagize ati: “Biba bigoye gukina hanze y’u Rwanda kuko uba uhanganye n’ibintu byose utamenyereye; Ikipe muhanganye, ikirere n’ibindi. Gusa ndashimira abakinnyi banjye uko bitwaye. Nkuko bisanzwe ikosa mu marushanwa nk’aya rikosozwa igitego. Amakosa twakoze twayabonye kandi tuzayakosora mu mukino wo kwishyura uzabera imbere y’abafana bacu. Nizeye ko tuzasezerera iyi kipe.”
Abakinnyi 11 babanje mu kibuga
Photo© J.P NKURUNZIZA/UM– USEKE
Roben NGABO
UM– USEKE
16 Comments
Abarayons wumve bakome. nkunda iyo mwatsinzwe ko muruca mukarumira
Rayon gikundiro niyo hambere ikirimo abahungu bi bigango Mbanze Aime Dollar, Misiri, Byungura, Lisara, Kanyandekwe,Sembagare, Chris,Tigana, Miko Michel,…
Bacacanga akabumbu impumu igashira umunezero ugataha iwacu Nyanza….
Harabaye ntihakabe bahuuu
Bagaburirwa na Muzehe nyakwigendera KANOBANA Felicien bitaga Kibumbano muri SKY LINE Resto aha hepfo rond point
Ngaho ni mutamike abo bana baganguke foot ball nti wakina na gatuza !!!
Hanyuma mu mikino ya CAF batahukanye iki? Nostalgie no kumva ko ibya kera ari byo byari byiza gusa!
Vana ikiku hano ndemeranywa na Munyarwanda 100%.
Aba tuzabakosora ejobundi nibaza i Kigali
Oooh Rayon! Iyi result simbi cyanee, tuzayicyura iyi
tuzabatsindira murugo natwe nkurikije uko numvaga iyi kipe ndumva ntagikuba cyacitse ahubwo abasore bacu ni abahanga cyane bakomereze aho nababwira ko APR ikomeje kurinda urugo neza ntawe urarwinjirira.bravo basore bacu
Masudi nkwifurije amahirwe masa ariko biragoye. Iriya kipe Wayitsinda ibitego bibiri ariko ntiyakuburamo kimwe. Ibi nibyo byabaye kuri APR ikina na Zanaco. Iyo ikipe ikurusha iba ikurusha. Umupira wo muri Mali uri ku rwego rwo hejuru.
Ibi ndabiherako Mali yari ifite amakipe abiri mu irushanwa APR yasezerewemo n’andi abiri muri confederation. Wibuke kandi ko Onze createurs yatwaye igikombe cy’ihihugu itsinze stade malien na Djoliba zari muri champion’s league. Abarayons twemere ko ikipe ikomeye ahubwo twitegure nk’ugiye gukina n’ikipe ikomeye. Abafana bazaze ari benshi kandi bafane. Abayobozi bakore akazi kabo. Umutoza n’abakinnyi nabo berekane icyo bashoboye. Nitunatsindwa dutsindwe kigabo, tubyakire kandi dukomeze dutegure. Ibiri ukuri ni uko intego Rayon yihaye ari ndende. Ntabwo wahiga kugera mu matsinda witegurira kuri Pepiniere na twa dukipe two mu kiciro cya kabiri n’izo mu kiciro cyambere nazo zidashinga.
Icyo nisabira abatera inkunga umupira w’u Rwanda: nimufashe amakipe yacu guhura n’amakipe akomeye ku rwego rw’Africa cyane cyane muri za preseasons. Amakipe makuru nazamura urwego n’amato azakora cyane maze ruhago yacu yongere igire ijambo ku rwego mpuzamahanga.
Amahirwe masa kuri Rayon ariko birasaba kubikorera.
Tuzayivanamo kbs.
Ibisigaye biroroshye,istinzi niyacu nkabanyarwanda muri rusange,muzaze muri beshi tushyigikire eqwipe yacu,Mbonereho gushimira APR Ikomeje guduharurira inzira y’igikombe cyiwacu.
Ibisigaye biroroshye,istinzi niyacu nkabanyarwanda muri rusange,muzaze muri beshi tushyigikire eqwipe yacu,Mbonereho gushimira APR Ikomeje guduharurira inzira y’igikombe cyiwacu.
ese rayon yakinnye nande uwanditse inkuru yatubeshye ukabura nifoto yikipe yari ihanganye na rayon kweli
iyi rayon izayikuramo hano ndabyizeye, 1-0 hanze sibibi nagato kuko uwo muhanganye nawe aba afunga kugirango utamutsindira iwe, hano ni uguhera kumunota wa 1 ushaka ibitego kugeza match irangiye ikindi nabonye bariya banyemali ari barebare ni ukwirinda imibira iva kumpande kuko kumitwe nibabi cyane. naho ubundi 1-0 si impamba ikanganye ahantu bazi gutegura neza nka TP mazembe murugo.
Samy,ibyo uvuga wibuke KO Onze créateurs yaturushije kubera :kutamenyera ikirere,no kuba Masudi yaribeshye kuri Koné. Dufite abandi abakinnyi bazakora différence:Nova,Djabel,Abouba.Bityo tuzugarira kandi dusatira.
SINUNVISE KO MALI BAYIHANNYE
HANYUMA TUKIKOMEREZA
MBEGA STADE ISA NABI!!! RAYON TUZAKOMEZA TU!!! NIBAZE I KIGALI NATWE TUZATEGURA NEZA!!!
Comments are closed.