Masudi utoza Rayon hari andi makuru yamenye kuri AS Onze Créateurs
Harabura amasaha make ngo Rayon sports ikine na AS Onze Créateurs de Niaréla yo muri Mali. Iyi kipe ihagarariye u Rwanda iri i Bamako, yakoreye imyitozo kuri stade bazakiniraho. Nyuma Masudi Djuma yatangaje ko hari andi makuru yamenye kuri iyi kipe bahanganye.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki 9 Werurwe 2017 saa 16h z’i Bamako, saa 18h zo mu Rwanda nibwo Rayon sports yageze kuri Stade omnisports Modibo-Keïta, Ikibuga bazakiniraho AS Onze Créateurs de Niaréla na mukino w’igikombe gihuza amakipe yatwaye ibikombe by’igihugu iwayo ‘CAF Confederation Cup’.
Imyitozo ya mbere Rayon sports yakoreye kuri iyi stade yakozwe n’abakinnyi 18 bose yajyanye kandi nta kibazo cy’imvune cyangwa uburwayi bwayivuyemo.
Mbere yo kuyitangira umutoza mukuru Masudi Djuma yafashe iminota 15 yo kuganira n’abakinnyi, ababwira amakuru mashya yamenye ku ikipe bazahangana, nkuko nyuma yabitangarije Umuseke.
Yagize ati: “Onze Créateurs twamenye ko ari ikipe yugarira neza cyane. Ifite ba myugariro bafite ubwenge n’imbaraga. Idutsinze igitego byagorana ko twishyura. Niyo mpamvu naganirije abakinnyi cyane, mbibutsa ko dukwiye gutangira umukino ‘dusatira nk’ikipe’ bivuga gusatira ushaka ibitego ariko ntiwibagirwe kugarira neza. Kuko gusezerera ikipe nk’iyi dukwiye kubikorera hanze byadukuraho igitutu mu mukino wo kwishyura.”
Uyu mutoza yakomeje avuga ko yihanangirije abakinnyi bavuka muri Mali; Tidiane Kone na Moussa Camara ku kinyabupfura bagomba kugira. Yabibukije ko badakwiye kwirara no kwisanzura ku miryango yabo mbere y’umukino.
Umukino wa Rayon sports yo mu Rwanda na AS Onze Créateurs de Niaréla yo muri Mali uzaba kuwa gatandatu tariki 11 Werurwe 2017 saa 17h z’i Bamako, saa 19h z’i Kigali mu Rwanda
Amafoto/UM– USEKE
Jean Paul NKURUNZIZA
5 Comments
Courage basore bacu insinzi irankomanga tuuu!Umuseke thx for your great job!
yewe aha ntacyo nabatangariza pe! ! kuko ndabona bitazajya munsi ya 3 kuko kurikiriya kibuga nihatari ndumva nta kizere mfitiye gikundiro, cyane ko nibinanga bazayiba ikabura uko yigira.
Aba banyaMali barisanzura ku miryango yabo kuki mutabahaye locale bakazasura imiryango match irangiye?
ahubwo ngo babonye abakinnyi barayon bagirango ntibarya, ngo imirire hano mu Rwanda iri hasi cyane!! ngo ibike bazakubita rayon ni 5-0
Rayon izatsindwa rwose.Gutsinda simbibijeje
Comments are closed.