Abayobozi ba Rayon sports bagize icyo basaba abakinnyi babo
Imikino y’ijonjora rya kabiri y’imikino ya CAF ihuza ama-clubs irakinwa mu mpera z’iki cyumweru. Abakinnyi ba Rayon sports ihagarariye u Rwanda muri CAF Confederation Cup bari i Bamako, bagejejweho ubutumwa bw’ubuyozi bw’ikipe yabo mbere yo guhura na AS Onze Créateurs FC.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki 10 Werurwe 2017 uhagarariye abayobozi ba wa Rayon sports umunyamabanga Gakwaya Olivier yaganiriye n’abakinnyi b’iyi kipe ihagarariye u Rwanda mu gikombe cya Afurika gihuza amakipe yatwaye igikombe cy’igihugu iwayo.
Uyu mugabo uhagarariye ‘délégation’ iri i Bamako yibukije abakinnyi ko abanyarwanda bose babari inyuma bakwiye kubashakira ibyishimo.
Gakwaya yagize ati: “Kubona umusaruro mwiza mu gihugu cy’amahanga kandi kizi umupira nka Mali ntibyoroshye. Gusa muri abakinnyi beza kandi ubushake bushobora kubyara ubushobozi mubwongeyeho gukora cyane. Abanyarwanda babari inyuma nk’ikipe rukumbi ibahagarariye. Mugerageze ibishoboka tuzakirwe neza nkuko byagenze tuvuye muri South Sudan.”
Umukino uzahuza Rayon sports yo mu Rwanda na Association sportive Onze Créateurs de Niaréla yo muri Mali uzabera kuri Stade omnisports Modibo-Keïta kuri uyu wa gatandatu tariki 10 Werurwe 2017 saa 19h.
Amafoto/UM– USEKE
Jean Paul NKURUNZIZA
1 Comment
kubera imana tuzitwara neza
Comments are closed.