Eric Iradukunda ‘RADU’ yatowe nk’UMUKINNYI W’UKWEZI kwa Gashyantare
Myugariro wa AS Kigali Eric Iradukunda bita Radu niwe abakunzi b’umupira w’amaguru n’abatekinisiye batoye nk’umukinnyi wigaragaje kurusha abandi mu kwezi kwa Gashyantare muri Shampionat y’umupira w’amaguru mu Rwanda iterwa inkunga na AZAM.
Ni mu mushinga w’UM– USEKE IT Ltd ufatanyije na AZAM TV ugamije guteza imbere impano z’abakinnyi no kurushaho kumenyekanisha umupira w’amaguru mu Rwanda.
Iradukunda Eric w’imyaka 21 yafashije AS Kigali kugarira neza kuko mi mikino ine yagendeweho binjijwe igitego kimwe gusa. Mu bitego bine bayitsinzemo, yagize uruhare mu bitego bitatu kuko yatsinze bibiri anatanga ‘assist’ imwe. Byatumye muri Gashyantare AS Kigali iba ikipe yasaruye amanota menshi muri shampiyona kuko yatsinze gatatu inganya rimwe.
Iradukunda Eric Radu yarushije abandi bahanganiraga iki gihembo; Kayumba Soteri wa AS Kigali, Mico Justin wa Police FC na Niyonkuru Ramadhan wa Musanze FC.
Uko Iradukunda yarushije abandi amajwi
Amajwi 392 yatanzwe kuri internet binyuze ku rubuga UM– USEKE.RW. Aba batoye bahabwa 40% y’amajwi ngenderwaho. Naho akanama nkemurampaka kagizwe n’abantu umunani barimo abatoza bane n’abanyamakuru bane bahabwa 60%.
Amajwi yose hamwe (votes + comments) kuri internet 392
- Iradukunda Eric: 97 (9.8/40)
- Kayumba Soteri: 45 (4.5/40)
- Mico Justin: 119 (12/40)
- Niyonkuru Ramadhan: 131 (15/40)
Amajwi y’akanama nkemurampaka kagizwe n’abantu 8
- Iradukunda Eric: 5 (37.5/60)
- Kayumba Soteri: 2 (15/60)
- Mico Justin: 0 (0/60)
- Niyonkuru Ramadhan 1 (7.5)
Muri rusange:
- Iradukunda Eric: 47%
- Kayumba Soteri: 19%
- Mico Justin: 12%
- Niyonkuru Ramadhan: 22%
Uyu musore ushobora gukina nka myugariro w’iburyo cyangwa ibumoso muri AS Kigali, azashyikirizwa igihembo cye gitangwa na Umuseke IT Ltd ku mukino ikipe ye izasuramo Gicumbi FC kuwa gatandatu tariki 18 Werurwe 2017 kuri stade ya Gicumbi.
Roben NGABO
UM– USEKE
3 Comments
Ariko se abantu bagize akanama nkemurampaka KO ari bo bacye maze bakigarira amanota 60% ,mû gihe ku rubugz gatora abantu benshi kandibataziranye ubwo mubona iryo tora ririmo ubushishozi.Cyangwa ako kanamagaha igihembo uwo kishakiye.
ibyo mwakora byose,hano mu Rwanda ntamukinnyi numwe urusha Kwizera pierrot nomukanya muribwumve ibyo akorera muri Mali. hari icyo abakinnyi babanyarwanda bamwigiraho kumikinireye. abo umuseke nabumuseke nyine si ababanyarwanda bose ejo imvaho cg igihe nabo bazatora undi utari Eric.
ibi bintu mbona kwirirwa mushyiraho uruhare rwabafana nugukora ubusa. nkanjye nkurikira football yo mu Rwanda ariko nibwo nakumva uwo mukinnyi! ka turebe kazugarira mumavubi
Comments are closed.