Kuva muri Muhanga nkajya muri Rayon ni nko kurira umusozi-Mutsinzi

Myugariro w’ikipe y’igihugu Amavubi U20 Mutsinzi Ange Jimmy yabonye umwanya uhoraho muri Rayon sports mu mwaka wa mbere ayikiniye avuye muri AS Muhanga. Uyu musore abifata nko kurira umusozi muremure. Rayon sports niyo kipe ifite ubwugarizi bukomeye kurusha izindi muri shampiyona y’u Rwanda igeze ku munsi wa 21, kuko imaze kwinjizwa 10 gusa. Ikurikiwe na […]Irambuye

Nzamwita V.Degaule yasabye ko uburyo CHAN ikinwa buhinduka

Igikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu bihugu byabo CHAN (African Nations Championship) kimaze imyaka umunani gitegurwa na CAF, gusa gishobora guhindurirwa uburyo gikinwa bisabwe n’umuyobozi wa FERWAFA Nzamwita Vincent Degaule. Tariki 11 Nzeri 2007 mu nama y’intekorusange y’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika CAF yabereye mu Misiri nibwo hemejwe igikombe cya Afurika cy’ibihugu gishya gitandukanye na […]Irambuye

Mbonabucya wayoboye Amavubi muri CAN 2004 arasaba Degaule kwegura

Abafashije u Rwanda kujya muri CAN2004 barasaba Nzamwita Vincent Degaule kwegura ku buyobozi bwa FERWAFA. Baramushinja gupfobya amateka yaharaniwe n’abanyarwanda barimo Perezida Kagame. Kuri uyu wa kabiri tariki 21 Werurwe 2017, mu kiganiro FERWAFA yagiranye n’abanyamakuru herekanwa umutoza mushya w’Amavubi, umuyobozi w’iri shyirahamwe yavuze ijambo ryababaje benshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda, by’umwihariko abari […]Irambuye

Antoine Hey yatangiye akazi, intego ni ukujyana Amavubi muri AFCON

Umudage Antoine Hey yasinye amasezerano y’umwaka umwe nk’umutoza w’Amavubi. Umuybozi wa FERWAFA Nzamwita Vincent Degaule yameje ko uyu mutoza Yahawe inshingano yo kujyana Amavubi muri CHAN2018 n’igikombe cya Afurika 2019. Kuri uyu wa kabiri tariki 21 Werurwe  2017 saa 16:02 nibwi umutoza Antoine Hey yageze mu cyumba cy’inama cy’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA. Yerekanywe […]Irambuye

Confederation Cup: Rayon itomboye Rivers United yo muri Nigeria

Mu ijonjora rya gatatu rya CAF Confederation Cup Rayon sports itomboye Rivers United yaje muri iri rushanwa isezerewe muri CAF Champions League. Ku kicaro cy’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika CAF, i Cairo mu Misiri hari kubera tombola y’uko amakipe azahura mu marushanwa yayo ahuza ama-club, CAF Champions League na Confederation Cup. Rayon sports ihagarariye u […]Irambuye

Mashami yahize abandi 12 babonye Licence ‘A’ yo gutoza bwa

Abatoza b’umupira w’amaguru 12 bashyikirijwe impamyabumenyi zibemerera gutoza mu bihugu byose bya Afurika,  Licence ‘A’ za CAF. Aba banyarwanda babigezeho bwa mbere mu mateka mu manota  bayobowe na Mashami Vincent utoza Bugesera FC. Ku biro by’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA, kuri uyu wa mberer saa 15:30 niho habereye umuhango wo guhemba abatoza 12 bahize abandi […]Irambuye

Mugiraneza JB Migi ababajwe n’umusaruro wa APR FC ikipe akunda

Umukinnyi wo hagati w’Amavubi na Gor Mahia FC yo muri Kenya Mugiraneza Jean Baptiste Migi yagize icyo avuga kuri APR FC ikipe yakiniye, yabereye kapiteni kandi akunda. Yavuze ko yifatanyije n’abandi bakunzi ba APR FC mu gahinda. Kuri iki cyumweru tariki 20 Werurwe 2017 APR FC yanganyije 1-1 na Pépinière FC iri ku mwanya wa […]Irambuye

U Rwanda rutsinzwe na Uganda, rubura itike ya AFRO BASKET2017

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Basketball isezerewe muri ½ cy’irushanwa rihuza ibihugu byo mu karere ka gatanu. Itsinzwe na Uganda amanota 77-64. Bitumye u Rwanda rubura itike y’igikombe cya Afurika cya Basketball (AFRO Basket2017). Ikipe y’igihugu ya Uganda ya Basketball bita Silverbacks yongeye kubabaza abanyarwanda muri Zone 5 iri kubera mu mujyi wa Cairo mu […]Irambuye

en_USEnglish