Umukino w’umunsi wa 22 utarabereye igihe wabereye ku matara ya stade Regional ya Kigali kuri uyu wa gatatu, urangiye Rayon sports inyagiye Amagaju FC 4-1, birimo bibiri bya Nsengiyumva Moustapha. Umutoza wa Rayon sporta yari yakoze impinduka nyinshi mu bakinnyi basanzwe babanza mu kibuga kubera ibibazo by’imvune by’abakinnyi be nka Moussa Camara na Abdul Rwatubyaye. […]Irambuye
Abakinnyi b’abanyarwanda basiganwa ku magare by’umwuga bakomeje kwiyongera. Valens Ndayisenga watwaye Tour du Rwanda 2016 yageze mu mwiherero w’ikipe ye nshya Tirol Cycling Team yo muri Autriche. Kuwa mbere tariki 3 Mata 2017 nibwo Valens Ndayisenga yahagurutse mu Rwanda ajya i Burayi gutangira imyitozo muri Tirol Cycling Team yashinzwe muri 2008. Amaze amezi atatu asinyiye […]Irambuye
Mu kiganiro kirambuye Umuseke wagiranye n’umukinnyi wo hagati w’ikipe y’igihugu Amavubi Bizimana Djihad avuga ku mateka ye, yemeje ko ibihe byo kuva muri Rayon ajya muri APR FC aribyo byamugoye bikanamuhangayikisha cyane mu buzima bwe. APR FC na Rayon sports nk’ikipe zikomeye kurusha izindi mu Rwanda, abakinnyi benshi barota kuzikinira. Gusa kubera guhangana cyane si […]Irambuye
Kuri uyu wa kabiri tariki 4 Mata 2017 nibwo hasojwe amarushanwa y’umurenge Kagame Cup mu karere ka Gicumbi. Umurenge wa Byumba wahize indi mu bagabo, naho Rubaya iba iya mbere mu bagore. Irushanwa ngarukamwaka Umurenge Kagame Cup ritangirira mu mirenge itandukanye igize uturere tw’u Rwanda. Mu karere ka Gicumbi hakinwe imikino ya nyuma y’iri rushanwa […]Irambuye
Akarere ka Rubavu gafite amakipe abiri azamura impano nyinshi z’umupira w’amaguru; Etincelles FC na Marines FC. Aya makipe yombi ahangayikishijwe no kubura ikibuga akoreraho imyitozo kuko bimwe uburenganzira ku bibuga bibiri bya stade Umuganda. Benshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda bita akarere ka Rubavu ‘Brazil’ bashaka kugaragaza ko ari igicumbi cya ruhago kubera kuzamura […]Irambuye
Uwateje imbere umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda agafasha abanyarwanda kuwugira umwuga, Jonathan ‘Jock’ Boyer yari amaze imyaka 10 aba mu Rwanda none yasubiye iwabo muri USA. Ngo ntabwo azibagirwa umwaka wa 2014 kuko nibwo yageze kuri zimwe mu nzozi ze. Kuri uyu wa mbere tariki 3 Mata 2017 nibwo umunya-Amerika Jonathan Jock Boyer […]Irambuye
Kuri uyu wa gatatu hateganyijwe umukino w’umunsi wa 22 wa shampiyona y’u Rwanda utarabereye igihe. Isaha uzabera ntiyumvikanwaho n’amakipe azakina. Rayon sports yasabye ko umukino uva ku isaha isanzwe (saa 15:30) ukimurirwa saa 18h FERWAFA irabyemera ariko uwo mwanzuro Amagaju FC ntabwo awemera. Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo hakinwe imikino y’umunsi wa 22 wa shampiyona […]Irambuye
Abasiganwa bahagurutse ku giti cy’inyoni mu mujyi wa Kigali basoreza i Huye mu isiganwa rya mbere muri Rwanda Cycling Cup y’uyu mwaka, ryahariwe kwibuka Byemayire Lambert wari visi perezida wa FERWACY. Nsengimana Jean Bosco yarisoje ari imbere. Kuri uyu wa gatandatu tariki 1 Mata 2017 hatangijwe ku mugaragaro Rwanda Cycling Cup 2017 igizwe n’amasiganwa icumi. […]Irambuye
Uyu mwaka w’imikino wagoye APR FC yatwaye igikombe cya shampiyona giheruka. Olivier Karekezi wabaye kapiteni wa APR FC ubu aka atoza muri Sweden avuga ko kuba ikipe yakiniye kandi akunda itakaza imikino myinshi bikwiye kubazwa abatoza bayo. Shampiyona y’u Rwanda ‘AZAM Rwanda Premier League’ igeze ku munsi wa 21 mu minsi 30 iyigize. Amahirwe yo […]Irambuye
Abasifuzi b’abanyarwanda bayobowe na Hakizimana Louis bita ‘Lu’ bagiriwe ikizere na CAF, bazayobora umukino ubanza wa CAF Confederation Cup uzahuza Young Africans na MC Alger. Imikino y’ijonjora rya gatatu muri CAF Total Confederation Cup iteganyijwe mu mpera z’icyumweru gitaha. Umukino ukomeye mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba uzahuza Young Africans Football Club yo muri Tanzania na […]Irambuye