Digiqole ad

Umurenge Kagame Cup: Rubaya na Byumba zatwaye ibikombe muri Gicumbi

 Umurenge Kagame Cup: Rubaya na Byumba zatwaye ibikombe muri Gicumbi

Kuri uyu wa kabiri tariki 4 Mata 2017 nibwo hasojwe amarushanwa y’umurenge Kagame Cup mu karere ka Gicumbi. Umurenge wa Byumba wahize indi mu bagabo, naho Rubaya iba iya mbere mu bagore.

Ibikombe byegukanywe na Byumba na Rubaya
Ibikombe byegukanywe na Byumba na Rubaya

Irushanwa ngarukamwaka Umurenge Kagame Cup ritangirira mu mirenge itandukanye igize uturere tw’u Rwanda. Mu karere ka Gicumbi hakinwe imikino ya nyuma y’iri rushanwa ibera kuri stade y’i Gicumbi.

Mu bagabo, umurenge wa Byumba wabonye itike yo guhagararira akarere ka Gicumbi bahangana n’utundi turere tw’intara y’amajyaruguru, nyuma yo gutsinda umurenge wa Rubaya kuri penaliti kuko umukino warangiye amakipe yombi anganya 0-0.

No mu bagore umurenge wa Rubaya wageze ku mukino wa nyuma uanshobora gutwara igikombe utsinze ikipe y’umurenge wa Nyankenke kuri penaliti 5-3, kuko iminota 90 yari yarangiye ari 1-1.

Yari imikino irimo ishyaka ryinshi no gushaka kwigaragariza abaturage bayitabiriye barimo ushinzwe imiyoborere myiza mu karere Munyurangabo Olivier n’umuyobozi w’akarere ka Gicumbi Mudaheranwa Juvenal.

Nyuma y’iyi mikino ‘mayor’ Mudaheranwa Juvenal yashimye amakipe yitwaye neza muri iri rushanwa, cyane umurenge wa Rubaya wakinnye umukino wa nyuma mu bagabo no mu bagore, anagenera ubutumwa urubyiruko rw’akarere ayobora.

Mudaheranwa yagize ati: “Mwirinde icyatuma musaza imburagihe kandi murusheho kwitandukanya n’Ibiyobyabwenge, umwanda n’ibindi byababuza kugira imibereho myiza. Dushyigikire ikipe zatsinze kuko ubu ari ikipe z’Akarere ka Gicumbi. Twiteguye Kubafasha aho bishoboka hose”

Iri rushanwa rihuza imirenge mu mupira w’amaguru ryatangiye mu mwaka wa 2006. Izi kipe agiye guhagararira akarere ka Gicumbi azahangana n’andi yo mu ntara y’Amajyaruguru, izitwara neza zikomeze ku rwego rw’igihugu.

Ikipe y'Abakobwa ba Rubaya yitegura gutera penaliti zabahesheje intsinzi
Ikipe y’Abakobwa ba Rubaya yitegura gutera penaliti zabahesheje intsinzi
Ikipe y'Abakobwa ba Nyankenke batsindiwe ku mukino wa nyuma
Ikipe y’Abakobwa ba Nyankenke batsindiwe ku mukino wa nyuma
Ikipe ya Rubaya yageze ku mukino wa nyuma mu bagabo n'abagore
Ikipe ya Rubaya yageze ku mukino wa nyuma mu bagabo n’abagore
Mu bagabo, umukino wa nyuma wahuje Byumba na Rubaya
Mu bagabo, umukino wa nyuma wahuje Byumba na Rubaya
Byumba yatwaye Igikombe yijejwe inkunga y'akarere mu kiciro gikurikira
Byumba yatwaye Igikombe yijejwe inkunga y’akarere mu kiciro gikurikira

Evence NGIRABATWARE

UM– USEKE.RW/GICUMBI

en_USEnglish