Digiqole ad

Ku matara ya Regional i Nyamirambo, Rayon yongeye kunyagira Amagaju FC

 Ku matara ya Regional i Nyamirambo, Rayon yongeye kunyagira Amagaju FC

Nsengiyumva Moustapha yatsinze bibiri muri bine by’ikipe ye

Umukino w’umunsi wa 22 utarabereye igihe wabereye ku matara ya stade Regional ya Kigali kuri uyu wa gatatu, urangiye Rayon sports inyagiye Amagaju FC 4-1, birimo bibiri bya Nsengiyumva Moustapha.

Nsengiyumva Moustapha yatsinze bibiri muri bine by'ikipe ye
Nsengiyumva Moustapha yatsinze bibiri muri bine by’ikipe ye

Umutoza wa Rayon sporta yari yakoze impinduka nyinshi mu bakinnyi basanzwe babanza mu kibuga kubera ibibazo by’imvune by’abakinnyi be nka Moussa Camara na Abdul Rwatubyaye. Ku rundi ruhande Amagaju nayo yaje adafite Shabani Hussein Tchabalala ufite ibitego 12 muri shampiyona.

Umukino watangiye Rayon iri mu rugo isatira cyane izamu ry’Amagaju ya Bablo Nahimana. Ku munota wa 12 yashoboraga gufungura amaze ku mupira wahunduwe na Manzi Thierry umutwe wa Tidiane Kone ufata igiti cy’izamu.

Ku munota wa 15 ibyari byageragejwe byakundiye abasore ba Masudi Djuma ubwo Manishimwe Djabel yinjirizaga Moustapha Nsengiyumva umupira agasigarana n’umunyezamu aramuhindukiza igitego cya mbere cya Rayon sports kiraboneka

Ku munota wa 34 Tidiane Kone yakorewe ikosa na Yumba Kayite Rayon sports ibona coup franc yatewe na Kwizera Pierrot ufata umutwe wa Nsengiyumva Moustapha atsindira ikipe ye igitego cya kabiri.

Mu kavuyo kabaye imbere y’izamu ubwo igitego cya kabiri cyajyagamo umunyezamu w’Amagaju FC Muhawenayo Gadi yagonganye n’abakinnyi ba Rayon sports agira ikibazo cyo kubura umwuka ajyanwa kwa muganga n’imbangukiragutabara, asimburwa na Fikiri Fabrice, gusa igice cya mbere cy’umukino cyarangiye ari 2-0.

Igice cya kabiri kigitangira Rayon sports yashoboraga gutsinda igitego cya gatatu ku ikosa ryakorewe Muhire Kevin wagoye abo hagati b’Amagaju FC ariko coup franc yatewe na Kwizera Pierrot yageze ku mutwe wa Manzi Thierry wari waraririye, igitego kinjiye ariko abasifuzi ntibakemeza.

Pablo Nduwimana yahise akora impinduka Amani Mugisho afata umwanya wa Nsengiyunva Fabien na Gabriel Irakoze asimbura Ndizeye Innocent hagamijwe gusatira no kugabanya ikinyuranyo ariko ntibyemerera ikipe y’i Nyamagabe.

Muhire Kevine bita Rooney witwaye neza cyane muri uyu mukino yaje kubona igitego cya gatatu cya Rayon sports ku ishoti yatereye hanze y’urubuga rw’amahina ku munota wa 60, ahinduriwe umupira na Kwizera Pierrot.

Igice cya kabiri kihariwe na Rayon sports bituma ibona n’igitego cya kane gitsinzwe na Djabel Manishimwe wacenze myugariro w’Amagaju FC Djafari Nsengiyumva atera ishoti mu ruhande umunyezamu atari ahagazemo.

Ibitego bine byashimangiye intsinzi ku ikipe ya Masudi Djuma bituma akora impinduka zigamije gutanga umwanya ku basore bamaze igihe badakina nka; Abouba Sibomana wasimbuye Moustapha Nsengiyumva, Gabriel Mugabo asimbuwe na Frank Lomami, na Nova Bayama asimbura Muhire Kevin.

Mu minota y’inyongera Amagaju FC yabonye igitego cy’impozamarira cyatsinzwe na Alanga Yenga Joachim ku munota wa 93, umukino urangira ari 4-1.

Uyu umukino wa kabiri Rayon sports inyagiyemo Amagaju FC ku matara ya stade Regional ya Kigali mu mukino watangiye saa 18h nyuma y’umukino wo kwishyura wa shampiyona y’umwaka ushize 2015-16 ubwo yayitsindaga 6-0.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi:

Rayon sports: Ndayishimiye Eric Bakame (C), Manzi Thierry, Mugabo Gabriel, Mutsinzi Ange, Mugheni Fabrice, Kwizera Pierrot, Manishimwe Djabel, Nshuti Savio, Muhire Kevin, Tidiane Koné na Nsengiyumva Moustapha.

11 bahesheje Rayon sports intsinzi
11 bahesheje Rayon sports intsinzi

Amagaju FC: Muhawenayo Gadi, Noel Bizimana (C), Djafari Nsengiyumva, Arafati Sibomana, Rodrigue Buregeya, Alanga Yenga Joachim, Yumba Kayite, Manishimwe Jean de Dieu, Ndizeye Innocent, Hassan Habimana Papi, Fabien Ngengiyumva

11 b'Amagaju ntiborohewe n'umukino
11 b’Amagaju ntiborohewe n’umukino
Rayon sports itsinze Amagaju FC 4-1 yiyongerera amahirwe yo gutwara igikombe
Rayon sports itsinze Amagaju FC 4-1 yiyongerera amahirwe yo gutwara igikombe
Abafana ku kibuga bari benshi
Abafana ku kibuga bari benshi
Muhawenayo Gadi yari yitwaye neza mu gice cya mbere
Muhawenayo Gadi yari yitwaye neza mu gice cya mbere
Igitego cya kabiri cya Rayon sports cyatsinzwe na Nsengiyumva Moustapha cyasize umunyezamu w'Amagaju FC hasi
Igitego cya kabiri cya Rayon sports cyatsinzwe na Nsengiyumva Moustapha cyasize umunyezamu w’Amagaju FC hasi
Muhawenayo Gadi yabuze umwuka ajyanwa kwa muganga
Muhawenayo Gadi yabuze umwuka ajyanwa kwa muganga

Abasore b'A,agaju FC banyuzagamo bagasatiraAbasore b’Amagaju FC banyuzagamo bagasatira

Moustapha yatsinze ibitego bibiri anatorwa nk'umukinnyi w'umukino
Moustapha yatsinze ibitego bibiri anatorwa nk’umukinnyi w’umukino
Masudi Djuma utoza Rayon sports arahabwa amahirwe yo gutwara igikombe
Masudi Djuma utoza Rayon sports arahabwa amahirwe yo gutwara igikombe
Manzi Thierry yatsinze igitego n'umutwe ariko ntikemerwa kuko yari yaraririye
Manzi Thierry yatsinze igitego n’umutwe ariko ntikemerwa kuko yari yaraririye
Manishimwe Djabel mbere yo gutera ishoti ryavuyemo igitego cya kane cya Rayon sports
Manishimwe Djabel mbere yo gutera ishoti ryavuyemo igitego cya kane cya Rayon sports

Roben NGABO

UM– USEKE

 

13 Comments

  • amagaju yahawe amafaranga yemera kuza gukina no gutanga ibitego. biriya byari nko kwikinisha

    • Noneho na APR Yarayahawe ngo igende isubira inyuma?

    • hehehhe mwe haruyabarusha cg namwe mwarayahawe ngo muge mumanegeka mwe ubu musigaye ku magambo

    • BAMAZE
      MUBAYABAHAYE SE WARURIMO
      NZIFANA ZOSE
      KANDI RAYON UBYANGE UBYEMERE NI IKIPE
      4 IJYA IBINYABIKA APEYERI
      NAHO AMAGAJU ARAKAZE

  • wowe aimable ko tutayabarusha mwe ko mutayabahaye gabanya induru sha ngaho mukomeze mutwiruke inyuma twe siturikipe yo gutsinda nubu bukip bwa feke APR NIYO ITSINDWA nu dukipe duto yewe ntamika byarayicanze hehheheeh amagaju yarabahagamye twe turayanyagiye ubu bibaye ibitego 10 mu mikino 2 harya APR ifite amafaranga macye ……. wa gikona we wa gikona we waba usize nkuruki imusozi aho niwaba ugiye wari ruvumwa amakipe waribye abasifuzi uragura ngusahaka ama dollar none dore urayasize cyogenda amahoro

  • hahahhaahaha abafana bagiye kwicwa na gahinda hhehehehhe mwari mwaba se mutarasigara kurugo yewe mwaguze amakipe ngo ajye adutesha amanota byose byabaye 0 dore na marine ibaha ya manota 6 mutangirana burigihe ndabona iri mu manegeka abafana wa gikona we wa gikona we waba usize nkuruki imusozi aho niwaba ugiye wari ruvumwa amakipe waribye abasifuzi uragura ngusahaka ama dollar none dore urayasize cyogenda amahoro ba APR mbatuye kano karirimbo ……….

  • huuuuuuuuuuu.Nzaba ndeba da

  • Gikona Irabunuje

  • ntago igikona gitangirana amanota 6 gusa kuko gitangirana 12 ko wirengagije aya KIYOVU nayo iyagiha yose

    • Ayo manota ubaze ni makeya kuko wibagiwe naya Rayon sport kuko niyo dutsinda inshuro nyinshi. nkubu bimaze kuba Gatatu umwaka utarashira. niyo twatsinze kenshi

      • @ Aimable ni byo koko ni make kuko nibagiwe ko mutangirana n’ayabasifuzi

  • Aha aba Rayon barasetse bajye batsinda itwo ducyipe ariko twe bajye badutinya bibucye ko twitwa intare ubwo nitwe bami ba campiona.

    • mbega wa mwami wa ruhago urwo apfuye!!!!! nta kuramba kudapfa koko? ese musigaye mwiruka musubira inyuma nizo ndagu bahaye umwami zimugejeje mu manegeka? hhhhaaahahhhahh

Comments are closed.

en_USEnglish