Digiqole ad

Olivier Karekezi abona umusaruro muke wa APR FC uterwa n’abatoza bayo

 Olivier Karekezi abona umusaruro muke wa APR FC uterwa n’abatoza bayo

Olivier Karekezi wakiniye APR FC n’Amavubi yanenze abatoza ba APR FC

Uyu mwaka w’imikino wagoye APR FC yatwaye igikombe cya shampiyona giheruka. Olivier Karekezi wabaye kapiteni wa APR FC ubu aka atoza muri Sweden avuga ko kuba ikipe yakiniye kandi akunda itakaza imikino myinshi bikwiye kubazwa abatoza bayo.

Olivier Karekezi wakiniye APR FC n'Amavubi yanenze abatoza ba APR FC
Olivier Karekezi wakiniye APR FC n’Amavubi yanenze abatoza ba APR FC

Shampiyona y’u Rwanda ‘AZAM Rwanda Premier League’ igeze ku munsi wa 21 mu minsi 30 iyigize. Amahirwe yo kuyegukana uyu mwaka arahabwa Rayon sports kuko ubu irusha amanota 11 ikipe iyi kurikiye.

APR FC yatwaye igikombe cya shampiyona ishize ntiyorohewe uyu mwaka kuko mu mikino 21 imaze gukina yatsinzemo inshuro 11 gusa. Kuva imikino yo kwishyura, imikino itandatu (6) iheruka yatsinze rimwe gusa.

Kumara igihe nta ntsinzi bitamenyerewe muri iyi kipe y’ingabo z’u Rwanda, Olivier Karekezi wabaye kapiteni wa APR FC abona impamvu yabyo ishingiye ku itsinda ry’abatoza bayitoza.

Karekezi yabwiye Umuseke ati: “Ubusanzwe sinkunda kuvuga kuri APR FC n’andi makipe nakiniye. Sinzi impamvu neza istuma APR FC idatsinda gusa si ubuyobozi cyangwa abakinnyi. Abayobozi bayo ni abagabo bazi ubwenge kandi bakunda ikipe. Abakinnyi ifite kandi si babi kuko nibo batsinze Rayon inshuro eshatu zikurikiranya. Njye mbona ikibazo kiri mu batoza bayo.

Ni ibintu bibaho mu mupira. No muri Chelsea (yo mu Bwongereza) byarabaye umwaka ushize. Uwayitozaga yananiwe kugeza ikipe ku ntsinzi, arirukanwa none ubu igiye gutwara igikombe. Simvuze ngo n’abatoza APR FC birukanwe ariko nibo bakwiye gushakirwamo impamvu ituma ikipe idatsinda”

Aba batoza Olivier Karekezi avuga harimo babiri bakinanye; Jimmy Mulisa (umutoza mukuru) na Didier Bizimana (Préparateur physique) bakorana n’umutoza wungirije Yves Rwasamanzi n’utoza abanyezamu Mugisha Ibrahim.

Olivier Karekezi uvuga ko usibye kuba yarakiniye APR FC ari n’umufana wayo, yayigezemo mu 1999 ayivamo 2004 agiye gukina nk’uwabigize umwuga muri Helsingborgs IF yo muri Suède.

Yakiniye amakipe atandukanye iburayi asubira muri APR FC 2011-12  ubwo yari mu minsi ya nyuma y’umupira we.

Ikipe yabereye kapiteni kandi agikunda ngo ababajwe n'uko iri kwitwara
Ikipe yabereye kapiteni kandi agikunda ngo ababajwe n’uko iri kwitwara
Abakinanye na Karekezi Jimmy Mulisa na Didier Bizimana n'abo bakorana ngo nibo mpamvu y'umusaruro muke
Abakinanye na Karekezi Jimmy Mulisa na Didier Bizimana n’abo bakorana ngo nibo mpamvu y’umusaruro muke

Roben NGABO
UM– USEKE

 

4 Comments

  • Yayigezemo muri 1989??????

    • UMUNYAMAKURU YAVUZE KO YAYIGEZEMO 1999 NONE WOWE NGO NI 1989 WAGIYE USOMA NEZA ?

  • uzi gusoma sha petit

  • uwo arashyanuka cyangwa ntazi gusoma

Comments are closed.

en_USEnglish