Umutoza wa Maroc abona Bizimana Djihad akwiye ikipe yabigize umwuga
El Mami Semlali utoza ikipe y’igihugu ya Maroc yakinnye n’Amavubi imikino ibiri ya gicuti, yatangaje ko isoko ryo mu Rwanda rishobora kuvamo abakinnyi benza mu myaka iri imbere. Uwo abona ukwiye gushakirwa ikipe yabigize umwuga muri iyi mpeshyi ni Bizimana Djihad wa APR FC.
Ikipe y’igihugu Amavubi ikomeje imyiteguro y’umukino wa mbere uzayihuza n’ibirura bya Central African Republic mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika kizabera muri Cameroun 2019.
Mu kwitegura uyu mukino uteganyijwe tariki 11 Kamena u Rwanda rwakinnye imikino ibiri ya gicuti n’ikipe y’igihugu ya Maroc. Umutoza w’iyi kipe y’Abarabu yatsindiwe mu Rwanda imikino ibiri yatangaje ko abona u Rwanda nk’isoko ry’abakinnyi mu myaka iri imbere.
El Mami Semlali yagize ati: “Muri shampiyona ya Maroc ubu hakina umunyarwanda umwe (Emery Bayisenge) ariko birashoboka ko umubare wabo ushobora kwiyongera. Dukinnye imikino ibiri kandi twabonyemo abakinnyi beza benshi. Nka numero 4 (Bizimana Djihad) namenye ko agikina mu Rwanda birantangaza cyane. Ni umukinnyi wo hagati mwiza cyane ukwiye ikipe yabigize umwuga. Ubuvugizi bugomba gukorwa ku bakinnyi nk’aba bafite impano, kandi u Rwanda rushobora kuzagurwamo abakinnyi benshi mu myaka itaha.”
Bizimana Djihad urangije amasezerano muri APR FC yakiniraga, yatsinze kimwe muri bitanu u Rwanda rwatsinze Les Lion de l’Atlas za Maroc. Ari no mu bakinnyi bake bakina mu Rwanda bafite amahirwe yo kubanza mu kibuga mu mikino Amavubi azakinira muri Central African Republic.
Uyu musore yakiniye amakipe yo mu Rwanda atandukanye nka; Etincelles FC, Rayon sports na APR FC.
Roben NGABO
UM– USEKE
2 Comments
ntiwumva abatoza b’abahanga kandi ngo APR irenda kumwirukana ikamuha AS kigali
Wowe uritiranya Djihad na Muhadjiri.
Comments are closed.