Digiqole ad

Munezero Fiston wa Rayon yatangiye imyitozo muri Simba SC yo muri Tanzania

 Munezero Fiston wa Rayon yatangiye imyitozo muri Simba SC yo muri Tanzania

Munezero Fiston yatangiye imyitozo muri SIMBA yo muri Tanzania

Myugariro w’ikipe y’igihugu Amavubi Munezero Fiston uri mu minsi ya nyuma y’amasezerano ya Rayon sports, Yamaze gutangira imyitozo muri Simba Sports Club kandi agiye kuyisinyira imyaka ibiri.

Munezero Fiston yatangiye imyitozo muri SIMBA yo muri Tanzania
Munezero Fiston yatangiye imyitozo muri SIMBA yo muri Tanzania

Munezero Fiston w’imyaka 29 yabanje kugorwa no kubona ibyangombwa by’inzira kuko afite ubwenegihugu bubiri (u Rwanda n’u Burundi) ariko yujuje ibisabwa ajya mu mujyi wa Dar es Salam muri Tanzania kuri iki cyumweru tariki 5 Kamena 2017, aho yagiye kurangiza ibiganiro n’ikipe ye nshya.

Simba Sports Club yatangiye kumushaka yatangiye kumushaka mu mpeshyi y’umwaka ushize ariko ntiyumvikana na Rayon sports yari ifitanye amazerano n’uyu mugabo.

Ubu amasezerano ye kuko ari kugana ku musozo (azarangira Tariki 4 Nyakanga 2017), yafashe umwanzuro wo kujya gukina hanze aho kongera amasezerano muri Rayon yahesheje ibikombe bibiri; icy’Amahoro 2016, n’icya shampiyona 2017.

Munezero wamaze gutangira imyitozo yabwiye Umuseke ko atarabona byinshi byo gutangaza kuri gahunda ye na Simba kuko atarasinya amasezerano nubwo ibiganiro byagenze neza, gusa ngo imyaka ibiri azayisinya muri iki cyumweru.

Munezero watangiye gukinira Amavubi muri 2015, yakiniye andi ma-Clubs nka; Inter Star Flambeau de l’est z’i Burundi, Sunrise FC na Rayon sports zo mu Rwanda.

Ibinyamakuru by'i Dar es Salaam byamaze kubyemeza
Ibinyamakuru by’i Dar es Salaam byamaze kubyemeza
Yishimiye umunsi wa mbere na bagenzi be bashya
Yishimiye umunsi wa mbere na bagenzi be bashya
Asanzwe ari umukinnyi w'Amavubi
Asanzwe ari umukinnyi w’Amavubi
Bishimira igikombe cya shampiyona, Fiston yaciye amarenga asezera abakunzi ba Rayon yahesheje ibikombe bibiri
Bishimira igikombe cya shampiyona, Fiston yaciye amarenga asezera abakunzi ba Rayon yahesheje ibikombe bibiri

Roben NGABO

UM– USEKE

2 Comments

  • Azagire ibihe byiza no gutera imbere muri wekundu wa musimbazi

  • FISTON AGIRE IBIHE BYIZA.

Comments are closed.

en_USEnglish