Digiqole ad

Kimenyi uyobora umuryango wa Rayon sports yatawe muri yombi

 Kimenyi uyobora umuryango wa Rayon sports yatawe muri yombi

Kimenyi Vedaste ubwo yatorerwaga kuyobora Umuryango wa Rayon Sports umwaka ushize

Umuyobozi w’umuryango wa Rayon sports Kimenyi Vedaste amaze iminsi akurikiranwaho kunyereza umutungo wa Leta byatumye atabwa muri yombi na Police y’u Rwanda.

Kimenyi Vedaste uyobora umuryango wa Rayon sports yatawe muri yombi
Kimenyi Vedaste uyobora umuryango wa Rayon sports yatawe muri yombi

Kimenyi Vedaste wakoraga mu kigo cy’Igihugu Gishinzwe Gukwirakwiza Amazi, Isuku n’Isukura WASAC yatawe muri yombi na Police y’u Rwanda mu cyumweru gishize. Bivugwa ko akekwaho kunyereza umutungo wa Leta uri muri icyo kigo yakoreraga byatumye afungirwa kuri station ya Police ku Kicukiro.

Umuvugizi wa Police mu mujyi wa Kigali SP Hitayezu Emmanuel yabwiye Umuseke ko uyu mugabo yatawe muri yombi kandi ko ikirego cye cyamaze kugera mu butabera.

Yagize ati: “Si byinshi twabitangazaho gusa yarafashwe. Ubu arafunze. Ikirego cye cyagejejwe mu bushinjacyaha. Ibyo akurikiranyweho n’ingingo z’amategeko zibihana bizatangazwa n’ubushinjacyaha.”

Kimenyi yari amaze umwaka n’amezi abiri ari umuyobozi w’umuryango wa Rayon sports. Ni umwe mu bayobozi bari bakunzwe n’abanyamuryango kuko kuva yatorwa muri Mata 2016, ikipe yatwaye igikombe cy’Amahoro n’icya shampiyona.

Roben NGABO

UM– USEKE

5 Comments

  • Nubundi shampiona batwaye harabo bikirya mu mutwe.

  • Nimuyakande, k’uburyo atazongera gukorakora. Ariko kandi ntimupfe gukanda mudakoze igenzura kuko ntamuntu wiba ari umwe. Murebe niba ntagifi kinini kimuri hejuru, hanyuma nacyo muyakande. Abajura nk’abo, barakanyagirwa. Nibo batuma tudatera imbere.

    Ikindi, iyo bamaze kudusahura, usanga bigiriye imahanga n’abana babo, bagerayo bati ”Turahunze leta yatugenzeho” ubundi bagatangira kwandika no kuvuga amateshwa kugirango batwibagize ko basize baduhemukiye.

    Ntimurebe gusa muri WASAC, murebe no muzindi nzego zose. Barusahuzi na barusahuzikazi baragwiriye. Nimubakandire hamwe.

  • nimusenye rayon ariko ntijya isenyuka
    Rubanda iracyahari

    • Oya Murenzi nawe ntukitiranye ibintu. None se anyereze umutungo wa Leta bamwihorere ngo ni uko ari umu reyon. Ntugakabye. Ibyaha nibimuhama azakanyagwa, nibitamuhama muzakomezanya nta ribi

  • Niba yarayanyereje koko akurikiranwe Ubutabera buzabikemura ,ariko bigire no hejuru barebe Abari babakuriye kuko igihombo muri WASAC na REG byavuzweho ibihombo no kuva cyera !! no mu bindi bigo bitandukanye

Comments are closed.

en_USEnglish