Digiqole ad

Rayon Sports idafite Moussa Camara yanganyije na Pépinière FC 2-2

 Rayon Sports idafite Moussa Camara yanganyije na Pépinière FC 2-2

Mu ivumbi ryinshi myugariro wa Pepiniere Waswa yitsinze igitego cya kabiri cya Rayon Sports.

Mu mukino wa gicuti, Pépinière FC yo ku Ruyenzi yanganyije na Rayon Sports ibitego 2-2. Muri uyu mukino, Rayon yakinnye idafite Moussa Camara na Yves Rwigema iherutse gusinyisha.

Pepiniere FC nayo yambara ubururu n'umweru nka Rayon Sports.
Pepiniere FC nayo yambara ubururu n’umweru nka Rayon Sports.

Kuri uyu wa gatandatu tariki 24 Nzeri 2016, mu Murenge wa Runda wo mu Karere ka Kamonyi, habereye umukino wa gicuti wo kwishyura warangiye Rayon Sports inganyije ibitego 2-2 na Pépinière FC itozwa na Kayiranga Jean Baptiste.

Mu gice cya mbere Rayon Sports yagaragazaga amakosa muri ba myugariro, bigafasha Pépinière FC gusatira kenshi. Ku munota wa 27, Manzi Thierry yasiganiye umupira na Mutuyimana Evariste warindiraga Rayon Sports, byatumye Mike Djuko, Pépinière FC yavanye muri Muhanga abambura umupira agatsinda igitego cya mbere.

Ikipe yo ku Ruyenzi yishimira igitego cya mbere.
Ikipe yo ku Ruyenzi yishimira igitego cya mbere.

Ku munota wa 35, Rayon Sports yishyuye, igitego cyatsinzwe na rutahizamu mushya Lomami Frank, ku mupira yahawe na Nahimana Shasir.

Gusa ibyishimo by’abakunzi ba Rayon Sports bari benshi kuri iki kibuga ntibyatinze, kuko ku munota wa 40, Mugisha Francois bita Master yateze Ishimwe Kevin wa Pépinière FC mu rubuga rw’amahina. Ishimwe Kevin wakiniye Rayon Sports arayiterera arayinjiza, igice cya mbere kirangira ari 2-1.

Mu gice cya kabiri, umutoza Masudi yakoze impinduka nyinshi ashaka igitego cyo kwishyura. Savio Nshuti Dominique, Nova Bayama na Nsengiyumva Moustafa bafashe umwanya wa Muhire Kevin, Irambona Eric na Manishimwe Djabel.

Bakomeje gusatira ariko iminota 90 irangira babuze igitego. Mu minota y’inyongera, ku munota wa 92, kuri ‘corner’ yatewe na Savio Nshuti, myugariro wa Pépinière FC  Waswa Hassan yaje kwitsinda igitego, umukino urangira utyo.

Mu ivumbi ryinshi myugariro wa Pepiniere Waswa yitsinze igitego cya kabiri cya Rayon Sports.
Mu ivumbi ryinshi myugariro wa Pepiniere Waswa yitsinze igitego cya kabiri cya Rayon Sports.

Uyu mukino wakiniwe ku kibuga cy’ibitaka, ntiwagaragayemo rutahizamu Moussa Camara ufite ikibazo cy’imvune mu itako, Ishimwe Issa Zapi urwaye Maralia, na Rwigema Yves Rayon Sports yakuye muri APR FC, kuko ngo nta myitozo ihagije afite.

Mu mukino ubanza wa gicuti wahurije aya makipe yombi ku Mumena, i Nyamirambo, Rayon Sports yatsinze Pépinière FC ibitego 4-1.

Abasore bakiri bato ba Pépinière FC bagoye ba myugariro ba Rayon Sports.
Abasore bakiri bato ba Pépinière FC bagoye ba myugariro ba Rayon Sports.
Ku kibuga cya Pépinière FC iyo wuriye igite umukino uwureba neza.
Ku kibuga cya Pépinière FC iyo wuriye igite umukino uwureba neza.
Rutahizamu mushya wa Rayon Sports Moussa Camara ntiyakinnye uyu mukino kubera imvune yo mu itako afite.
Rutahizamu mushya wa Rayon Sports Moussa Camara ntiyakinnye uyu mukino kubera imvune yo mu itako afite.

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • None se niba Yves afite imyitozo mike azaykora ryari?

Comments are closed.

en_USEnglish