Amagare: Abakinnyi 6 bagiye mu isiganwa rizenguruka Côte d’Ivoire
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane tariki 22 Nzeri 2016, ikipe y’igihugu isiganwa ku magare, Team Rwanda, ifashe indege ijya mu burengerazuba bwa Afurika, mu isiganwa rizenguruka igihugu cya Côte d’Ivoire. Rizatangira tariki ya 24 kugera 30 Nzeri 2016.
Ikipe y’abakinnyi batandatu (6) bagiye muri Côte d’Ivoire ni Gasore Hatageka, Tuyishimire Ephrem, Ruhumuriza Abraham, Biziyaremye Joseph, Karegeya Jeremy na Nduwayo Eric.
Baherekejwe na Ruvogera Obed (masseur), Ntibitura Issa (mécanicien) n’umunyamabanga uhoraho muri FERWACY Murenzi Emmanuel uyoboye abagiye.
Muri iri tsinda rigiye muri Côte d’Ivoire nta mutoza urimo, kuko abatoza babiri Jonathan Boyer na Sempoma Felix basanzwe batoza ikipe y’igihugu ntibari mu Rwanda.
Uwo bafatanyaga Sterling Magnell we yasigaye mu Rwanda atoza abari mu mwiherero witegura Tour du Rwanda 2016.
Tour de la Réconciliation yo muri Côte d’Ivoire isanzwe ihira Abanyarwanda kuko umwaka ushize, Hadi Janvier yarangije ari uwa kabiri ku rutonde rusange.
Abanyarwanda batatu baje mu icumi ba mbere, bayobowe na Hadi, Areruya Joseph wabaye wa gatanu (5), na Biziyaremye Joseph wabaye uwa 10.
Isiganwa Tour de la Réconciliation 2016, rigiye kuba ku nshuro ya 23, riri ku rwego rwa 2,2 ku ngengabihe ya Africa Tour. Ifite ama-etapes arindwi (7), izatangirira Bouaké, isorezwe mu mujyi wa Bouaflé.
Roben NGABO
UM– USEKE.RW
2 Comments
Amahirwe masa basore.
Wapi bamaze nta chance nimwe bafite kuva baritesheje uriya musore.Ejobundo muzumva bavuga ngo kuki duhora dutsindwa burigihe?
Comments are closed.