Umukunzi wa Rayon ashobora kwibaruza akanatanga umusanzu akoresheje telephone

Umuryango wa Rayon Sports watangije umushinga wo kubarura abakunzi bayo hakoreshejwe telephone. Ku muntu ufite ifatabuguzi rya MTN akanda *699#. Kuri uyu wa kane tariki 7 Ukwakira 2016, ubuyobozi bw’umuryango wa Rayon Sports, bufashijwe n’ikigo cy’ibikorwa by’ikoranabuhanga TIT Africa, batangarije abanyamakuru uburyo bushya bugenewe abakunzi ba Rayon Sports. Ni umushinga wo kwibaruza no gutanga inkunga […]Irambuye

Karongi: Nyamugwagwa aho abana bigiraga mu kagari no mu rusengero

Ku ishuri ribanza rya Nyamugwaagwa mu kagari ka Nyamugwaagwa Umurenge wa Ruganda mu karere ka Karongi, muri iki cyumweru hatashywe ibyumba bitandatu by’amashuri mashya yubatswe ku bufatanye bw’akarere n’ingabo z’u Rwanda zavuye ku rugerero (RDF/Reserve Force). Aha abanyeshuri 116 bigiraga mu rusengero rwa EPR naho 74 bakigira mu biro by’akagali, ubuyobozi bw’ikigo burashima iki gikorwa […]Irambuye

Kenya: Igitero cya al-Shabaab cyongeye kwibasira Abakirisitu

Kuri uyu wa kane umutwe w’abarwanyi bagendera ku mahame ya Kisilam ba al – Shabaab batangeje ko bishe abaturage batandatu b’Abakirisitu mu mujyi wa Mandera uherereye mu majyaruguru y’uburarasirazuba bwa Kenya. Polisi ya Kenya yatangaje  ko abo barwanyi bateye amagerenade banarasa urufaya rw’amasasu aho abaturage b’abakilisitu batuye, mu gihe bari basinziriye. Iki ni ikindi  gitero […]Irambuye

Gicumbi: Umwarimu watse inguzanyo agatoroka hafatirwa umushahara w’uwamwishingiye

Mu Karere ka Gicumbi abarimu baratabaza, bavuga ko imishahara yabo ikunze gufatirwa biturutse ku nguzanyo ya magirirane, aho batangaza ko iki kibazo giteye impungenge, bifuza ko ubuyobozi bwa Koperative, Umwarimu Sacco n’inzego bwite za Leta  bafatanya mu gushaka umuti. Uwavuze mu ijwi ry’uhagarariye Abarezi mu karere ka Gicumbi ku Munsi wahariwe Mwarimu ku Isi hose, […]Irambuye

Rally: Memorial Gakwaya yazanye ibihangange mu myiyereko ya moto

Abatuye umujyi wa Huye bagiye kubona isiganwa Memorial Gakwaya rizaba tariki ya 15-16 Ukwakira 2016. Bazanasusurutswa n’ibihangange ku rwego rw’Isi mu kwiyerekana bakoresheje moto. Ishyirahamwe ry’imikino yo gusiganwa ku modoka na moto, (RAC) ryateguye isiganwa ry’imodoka, ryiswe Memorial Gakwaya. Iri siganwa ry’iminsi ibiri, rizazenguruka umujyi wa Huye, hateganyijwemo n’isiganwa rizaba nijoro. Abasiganwa barindwi (7) b’Abanyarwanda, […]Irambuye

Jimmy Mulisa ntiyiteguye gusaba akazi k’umutoza mukuru w’Amavubi

Amavubi amaze amezi abiri adafite umutoza mukuru. Jimmy Mulisa wagiriwe icyizere cyo kuyitoza by’agateganyo, ntiyiteguye gutanga ibaruwa isaba guhabwa iyi kipe mu gihe kirambye. Tariki 18 Kanama 2016, ni bwo byamenyekanye ko umunya- Irlande Johnny McKinstry yirukanwe ku mwanya w’umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu Amavubi. Mu gihe Amavubi yiteguraga umukino wa Ghana, wa nyuma mu matsinda […]Irambuye

Gicumbi: Mwarimu arasabwa kuzamura ireme ry’uburezi mu gihe imbogamizi kuri

Umunsi wahariwe mwarimu uba tariki ya 05 Ukwakira wizihijwe no mu karere ka Gicumbi, aho benshi mu barimu  bashimwaga ku rwego bagezeho mu burezi, ariko banasabwa kongera imbaraga mu mwuga wabo. Mu rwego rwo kunoza neza umwuga, abarimu barasabwa gushyira imbaraga mu kugarura abana bataye ishuri bakabigira inshingano yabo, ndetse bakitabira amahugurwa agamije kubongerera ubumenyi, […]Irambuye

Episode 17: Fille ararikoze! Ko Kabebe bamutumye ababyeyi birarangiye, iby’urukundo

Episode 17 ……………Ubwo Fille kwihangana byaranze aba arahagurutse aza yihuta aba afashe James amwumiraho ari na ko arira cyane, ubwo hashize akanya twese tubahanze amaso, Fille aramurekuza ahita ahagurutsa Hafsa bari bicaranye amukurura barasohoka ubwo twe abari basigayemo turumirwa duceceka gato hashize akanya. James – “Brothers and Sisters, mumbabarire ku bimaze kuba nanjye mpisemo kuvuga […]Irambuye

Belgium: Abapolisi 3 batewe icyuma barakomereka mu gikorwa cy’iterabwoba

Babiri muri abo bapolisi batewe icyuma mu gikorwa kiswe icy’iterabwoba nk’uko byemejwe n’abashinjacyaha mu Bubiligi. Umupolisi umwe yatewe icyuma mu ijosi, undi agiterwa mu nda, mu gihe umupolisi wa gatatu yari aje gutabara aho habeyere ibyo, mu karere ka Schaerbeek yakomerekejwe ku zuru. Uwakoze ibyo yarashwe mu kaguru, ajyanwa kwa muganga n’imbangukiragutabara. Abayobozi batangaje amazina […]Irambuye

CAR: Umugaba Mukuru w’Ingabo yishwe n’abantu batazwi bitera imidugararo

Marcel Mombeka, wari Umugaba Mukuru w’Ingabo muri Centrafrica (Central African Republic, CAR) yarashwe n’abantu batazi ahita yitaba Imana hafi y’ibiro bya Polisi mu murwa mukuru, Bangui. Mombeka yatemberaga n’umwana we w’imyaka 14 kuri uyu wa kabiri ubwo igitero cyabaga. Ubu bwicanyi bwaraye bubereye ahantu hatari umutekano uhagije hitwa PK5 District, byatumye habaho imirwano nyuma y’aho […]Irambuye

en_USEnglish