Digiqole ad

Episode 17: Fille ararikoze! Ko Kabebe bamutumye ababyeyi birarangiye, iby’urukundo rwe na Eddy?

 Episode 17: Fille ararikoze! Ko Kabebe bamutumye ababyeyi birarangiye, iby’urukundo rwe na Eddy?

Episode 17 ……………Ubwo Fille kwihangana byaranze aba arahagurutse aza yihuta aba afashe James amwumiraho ari na ko arira cyane, ubwo hashize akanya twese tubahanze amaso, Fille aramurekuza ahita ahagurutsa Hafsa bari bicaranye amukurura barasohoka ubwo twe abari basigayemo turumirwa duceceka gato hashize akanya.

James – “Brothers and Sisters, mumbabarire ku bimaze kuba nanjye mpisemo kuvuga ibindimo!”

Jyewe – Bro,  ntabwo byari bikwiye ku munsi nk’uyu w’amavuko ye!

James – “Ukuri ni ukuri kandi kuri uyu munsi yavutseho sinatuma yizihiza imyaka 19 amaze nta bumuntu afite! Nagende yitekerezeho ku yindi sabukuru ye azaba yujuje umwaka umwe ahindutse!”

Patty – “Ariko ubundi yagiye yitonda nka Kabebe na Djalia!?”

Ubwo niho bahereye bavuga kuko basaga nk’aho bafite isoni za mugenzi wabo wari umaze guta ibaba aho hantu!

Djalia – “Sha ntitwamuvuga nabi kuko ni mugenzi wacu, ariko natwe buri gihe twatungurwaga n’ibyo yatubwiraga kuri Eddy na ba Bro mugendana, gusa jyewe uyu munsi ni bwo nasanze uwo Eddy yavugaga n’aba basore mugendana batandukanye cyane n’abo nabonye hano!”

James – “Yup, ni byo Djali, ese Fille yaba ankunda ate atankundiye abanjye!? Nagende abanze amenye urukundo urwo ari rwo narangiza kurubona azashake undi James!”

Ubwo twahise duhindura topic tuva mu bya Fille twiganirira ibindi ndetse tujya muri blague aho ndi na James namwe murabizi! Ubwo nageraga aho ngakubita akajisho Kabebe ngaherayo nagira amahirwe na we ngasanga andeba tukamwenyura, ariko agahita areba hasi.

Ubwo twakomeje kuzitera hashize akanya nongeye kureba Kabebe mbona ahise ahaguruka, araza yicara iruhande rwanjye ku ntebe yari ihari!! Sinzi aho imbaraga zavuye mba ndatangiye.

Jyewe –  Kabebe, bite se?

Kabebe – “Eddy, ni byiza sha, nyine ni uko dusebeye iwanyu! Ariko mutubabarire si ibya twese!”

Jyewe –  Yoooh! Humura rata nta kibazo, si byo? Nubwo aba umwe agatukisha bose, ariko wowe humura nturi muri bose uri umwihariko!

Kabebe – “Eeeeeh, Eddy uzi Ikinyarwanda narumiwe!”

Jyewe – Koko se?

Kabebe – “Uzi ya message wanyandikiye? Uuuuh, Mana yanjye!”

Jyewe – Si cyane ni ukubera Imana wenda kuba waraje ni yo mpamvu Imana na byo yabimpaye!

Kabebe – “Yoooh, ego sha Eddy, gusa jye mu izina rya Fille musabiye imbabazi kandi unyingingire na James ababarire Fille mbijeje ko azahinduka!”

Jyewe –  Kabe, humura nanjye ntacyo ntari bukore, James ndabizi ni umuntu wanjye kandi aranyumva!

Kabebe – “Urakoze Eddy!”

Jyewe  – Gusa wambaye neza cyane!

Kabebe – “Oooh, koko se??!”

Jyewe – Cyane ahubwo!

Kabebe – “Merci, kandi nawe ni ukuri urakeye!”

Ubwo yarabivuze nshaka kwireba ariko ndihangana buriya yari afite impamvu yari abivuze nanga kubitindaho. Tukiri aho twumva sinzi ukomanga, ubwoba butangira kwica Kabebe na Djalia cyane!

James we mbona nta kintu yari yitayeho! Ubwo mpita mpaguruka ndagenda mfungura gato akarido ndarunguruka. Oooh my God! Nasanze ari Animatrice na Animateur bari bahagaze hanze bategereje ko mfungura.

Ubwo nahise mbona ko amazi atari ya yandi, ndagaruka mbwira ba Kabebe uko bimeze,  nibwo nabonye ko ubwoba bubaho! Ubwo bakomeje gukomanga ndetse banavuga ko babizi neza ko harimo abanyeshuri, ngo ni tudakingura barazana police n’ibindi nk’ibyo murabyumva, natwe twigira inama y’icyo twakora ariko bikomeza kuducanga!

James – “Guyz, n’ubundi kama mbaya mbaya baje hano babimenye byose, ngiye gusohoka mbajijishe wenda bagire ngo ni jye wari urimo jyenyine!”

Jyewe – Ahubwo reka nsohoke ari jye, wenda wasanga atari cyo banashaka!

Ubwo nahise nsohoka ngeze hanze mpita mfunga !

Animateur – “Niko sha wowe ngo usigaye wiha gutorokesha abanyeshuri ukabazana hano!”

Jyewe –  Reka, reka ntibibaho! Ibyo se byabaye hehe!?

Animateur – “Ngo iki ?? Ushaka guhakana se??”

Jyewe – Ahubwo naringiye kwirebera match ibyo muvuga ntabwo mbizi!

Animatrice – “Uuuuh si wowe witwa Eddy se??”

Jyewe –  Ni jyewe!!

Animatrice – “Hano siho ucururiza se?”

Jyewe – Yego!

Animatrice – “None se urumva tukubeshya!??”

Jyewe – Ntabwo mumbeshya, ariko murambeshyera sinzana abanyeshuri hano!

Animateur – “Kandi ibyo wigira mukanya uraza kutwinginga udusaba imbabazi! Ahubwo babwire basohoke tugende kuko twarangije no kubirukana!”

Jyewe – None se ndabwira abatarimo?

Animatrice – “None se ushatse kuvuga ko Jane na Djalia batari hano!??”

Jyewe – Eeeeh, abo bo ntanabo nzi kabisa!

Animatrice – “Egoko! Ngo ntabo uzi kandi bari hano!”

Jyewe – Erega abantu bose baza hano siko nzi amazina yabo! Wenda baje mu bandi bakiliya kare ariko bagiye!

Animateur – “Ubyanze ku neza tugiye kugukinguza ku ngufu!”

Jyewe – Niba mubona bikwiye mubikore, gusa nzi ko nta munyeshuri uri hano nshururiza!

Animatrice yahise afata telenone umutima utangira gutera usiganwa numva wenda kumvamo! Ntangira kubira ibyuya ariko nihagararaho! Ubwo mbona arongeye ayisubije mu mufuka ndiruhutsa gake!

Animateur – “Ngaho dukurikire uraza kubona ikipe ukina na yo!”

Ubwo nahise mbajya inyuma turagenda mbona twerekeza mu kigo tugiye kuhagera duhura n’ikipe y’abanyeshuri ubanza bari bavuye mu kabari uko biri kose kuko twabonaga basinze bigaragara! Batubonye buri wese aca ukwe, Animateur na Animatrice batangira gukurikira umwe ku wundi mbona nsigaye jyenyine, mpita nkata nsubira inyuma niruka ngera ha handi nacururizaga mba ndafunguye bansamira hejuru mpita mbabwira uko bigenze.

Kabebe na Djalia bari batangiye kurira ndabahumuriza bo na James bahita basohoka berekeza kuri match nanjye na ba Patty dusigara aho!

Jules – “Eddy, ndemeye kabisa urarenze! Buriya iyo bakingura abana b’abandi bari kubigenza gute kweli?”

Jyewe –  Eeeeh,  uwakubwira ubwoba nari ndiho!!

Patty – “Ewana natwe twari twafunze umwuka saana, gusa Imana ishimwe  ubwo birangiye birangiye!”

Ubwo twakomeje kuganira ba Jules bisubirira chambre kuba banywa za mubimba zari zasigaye nanjye ntangira gucuruza nk’ibisanzwe, amasaha akuze ndabaherekeza ndagaruka numvaga naniwe mpita ndyama!

Ubwo nakomeje gutekereza byinshi kuri Fille rimwe nkishinja ko ari jye naba nateye byose nkumva binkozeho, nkomeza gutekereza cyane ariko icyanzagamo cyane na none ni Kabebe kuko nafungaga amaso nkabona isura ye! Nakwibuka amagambo twavuganye nkumva binteye umuneza!

Ubwo nashidutse nasinziriye nkangutse mbona buracyije ndebye ku isaha nsanga ni saa cyenda mu kureba neza muri telephone nsanga hari message ntasomye! Mpita mfungura vuba vuba! Mbona ni numero ya Kabebe numva ndikanze!

Yari yanditse ngo “!”””””” Eddy ndagushimira ku butwari bwawe wemeye kubeshya ari twe ugirira, gusa twageze mu kigo dusanga ibintu byabaye ibindi, Fille yadutanze nyine aduteza Master baraduhamagara ngo tujye muri bureau ye aradukanga ndetse na Fille aza kudushinja, ubu batwandikiye gutaha tukajya kuzana ababyeyi, gusa kuri jyewe simbyicuza kuko n’ubundi n’iyo bantuma n’ababyeyi ba batisimu kubera naje iwawe nabazana, bonne nuit Eddy wacu!”””””

Guyz noneho numvise mbabaye cyane, ntangira kwibuka byose numva biranzonze, mpita mfungura n’indi message nabonaga nsanga ni James

Yo yavuga ngo “””Bro amahirwe ntiyabikunze Fille ngo yihimuye adutanga kwa Master none nyine twabyemeye ejo ni ukujya kuzana Dady gusa nibakubaza uzacishe make hari igihe batugirira imbabazi”””””

Ubwo narahangayitse ntangira kwicuza ibya mvahe na njyahe burinda bunkeraho ariko ndirengagiza nshinga iryinyo ku rindi ndabyuka, nteka icyayi ntangira gucuruza bigeze saa moya n’igice njya ku ishuri.

Nkinjira neza, nasanze Animateur antegereje ahita anjyana kwa Master!! Ninjiramo aba aramubwiye!!

Animateur –  “Uyu ni we Eddy, ha handi ya case ya ba bana batutu yabereye!”

Master –  “Eeeeeh, urakoze sha! Niko, wowe harya ngo witwa Eddy?”

Jyewe – Yego rwose!

Master – “Si wowe waje no kwiga ukerewe!?”

Jyewe – Yego, rwose ni jyewe!

Master – “N’ubundi nabonaga usa n’ikirara sha! Ugomba gutaha!”

Jyewe – Mumbabarire Master, rwose ni ukuri ndabasaba imbabazi!

Master – “Ngo bakubabarire?! Ahubwo wintinza, akira nawe lettre yawe ujye kuzana umubyeyi! Harya utuye he sha!?”

Jyewe –  Ntuye inaha nyakubahwa Master, ariko mumbabarire ni ukuri ntabwo nzongera!

Ubwo nakomeje kwinginga ariko biba ibyubusa ngo kuko nta gihe yari afite, ngo yari agiye gucyura James, Djalia  na  Kabebe kuko ku ishuri iyo bakwirukanaga Master yarakwicyuriraga mpaka mu rugo! Akaguhereza ababyeyi bawe.

Ubwo Master yahise ahaguruka nanjye ndasohoka ngira ngo mvugane na ba James ariko ntibyakunda bahita binjira imodoka irahaguruka nyikurikiza amaso mpaka barenze! Najye ndikubura ndataha!…………….

Ntuzacikwe na Episode ya 18 ………………………….

 

UM– USEKE.RW

11 Comments

  • Fille ntakigenda cye kbs,,,abantu nkawe muri secondaire twabitaga ba FBI.

  • Amashyushyu yibikurikira ni menshi tu!!

  • Mbega Fille wumwana mubi yirukanishije abandi bana kubera amakosaye?

  • Akandi gace please

  • Yego fille turamugaya naho se nshuti nziza Eddy arajyahe bavandimwe ko ari we se akaba nyina ikibazo cyo kumwirukana rwose arabyifatamo ate?uretse ko we nta ni ikosa afite aracuruza abakiliya bakaza ubuse iyo aba undi mucuruzi utari umunyeshuri master yari gukora iki? Master isubireho wo kwirukana Eddy ni impfubyi kdi agomba kubaho no kwiga mureke yishakire ubuzima.

  • ahhaaa ngo aho umtindiyanitse ntiriva. ubuse eddy we azize kuba yishakira imibereho? abakobwa bameze nka fille ndabagaye. nubwo ari inkuru ariko ifite icyo yigisha. nari nfite igitekerezo cyuko izi nkuru zazashyirwa mu gatabo kagasohoka mu icapiro bikaba byafasha nabadashobora kubisoma kuri internet kuko ni nziza ntekereza ko kagurwa cyane. nkabakunzi bumuseke twashaka uko twashyira iyi nkuru mu gatabo. mwe murabyumva mute? indi episode plz

    • wowe twatekereje kimwe kiva natangira kubona iyi nkuru. ahubwo twakora iki ngo bigerweho?

      plz!!! inama zanyu :”basomyi bakunzi b’iyi nkuru” namwe bakunzi ba umuseke.com.

      hagati aho, ikindi gice plz! Mboneyeho no gusaba niba byashobokaga, tukajya tubona igice burimunsi. Muziko aho nkorera basigaye bakunda umuseke bose kubera iyi nkuru naberetse bakayikunda!!???

      • njye ndumva admin wa site or componey batubwira uko babitekereza hagira ibikenerwa ngo byandikwe tukaba twabishakira hamwe inkuru ikajya hose mubashobora gusoma ikinyarwanda.

  • Mbega Fille, uwo mutima mubi ntaho uzakugeza ushatse wahinduka. Eddy humura kuko niba Master ashyira mu kuri azasanga nta kosa ufite ko ahubwo uri intwali.

  • indi irihe

  • Sha batumenyereje
    Nabi none uyumunsi nacyinu baduhaye
    Narayendugurukaho Kuri site nzingo
    Agace18 kaje None ishwiiii

Comments are closed.

en_USEnglish