Digiqole ad

Uburyo bwitwa ko bworoheye umuturage mu kuyungurura amazi igiciro cyabwo ni Frw 35 000

 Uburyo bwitwa ko bworoheye umuturage mu kuyungurura amazi igiciro cyabwo ni Frw 35 000

Abanyeshuri muri IPRC- Kigali bagaragaza uburyo bavuga ko buhendutse bwo kuyungurura amazi

Kicukiro, kuri IPRC- Kigali hatangiye imurikabikorwa mu bijyanye no kwita ku isuku no kugaragaza uburyo buhari mu ikoranabuhanga ryo gusukura amazi yo kunywa no kuyungurura amazi yaba yakoreshejwe akongera kuba yakoreshwa mu yindi mirimo umuturage ayakeneye, uburyo bwitwa ko bworoheye umuturage igiciro cyabwo ni Frw 35 000 ashobora no kwiyongera.

Abanyeshuri muri IPRC- Kigali bagaragaza uburyo bavuga ko buhendutse bwo kuyungurura amazi

Ubu buryo bugizwe n’indobo isanzwe, irimo umucanga n’urubuyengeri (gravier) n’uduhombo duto tuzamura amazi yayunguruwe akagera muri robonet.

Noheli Innocent wiga muri Civil Engineering ishami ryo kwita ku mazi (Water and Sanitation Technology), muri IPRC- Kigali, akaba ari mu banyeshuri bamurika ubu buryo bwo kuyungura amazi, avuga ko igitekerezo cyo gukora umushinga wafasha abaturage kuyungurura amazi, akagera ku rwego rwo gukoreshwa nta kibazo yatera, bakigize kubera ko hari bamwe mu bavoma amazi mabi bagahita bayakoresha haba mu kuyanywa cyangwa mu kuyakoresha indi mirimo.

Indobo yabo, bayise “By stand filter” bigaragara ko umuntu akeneye kuyungurura amazi menshi byamusaba no gutegereza umwanya utari muto.

Noheli Innocent avuga ko amazi bayungurura bagifite imbogamizi z’uko ataragera ku rwego rw’uko umuturage yayanywa akimara kuyayungura n’ubwo hari zimwe muri microbe ziba zapfuye kandi amazi yanabaye urubogobogo. Ngo baracyakora ubushakashatsi bw’uko bazagera ku rwego rwo kuyungura  amazi umuntu yahita anyway adategereje kuyateka.

Avuga ku giciro cy’iyo ndobo, ati “Yaduhagaze amafaranga 35 000, urumva ko atari igiciro kiri hejuru ku buryo umuturage itamugeraho. Si iyi gusa, hari n’ubundi buryo yakorerwa, mu ndobo iri munsi, icyo gihe ibikoresho bigabanutse n’igiciro cyagabanuka, urumva ko ubu buryo butari ku giciro cyo hejuru ku buryo buri  wese atabigeraho akabona amazi meza nta kibazo bimuteye.”

Nsengiyumva Irene, umwe mu baje mu imurikagurisha akba akorera mu mushinga Gikuriro wigisha abaturage isuku n’isukura, avuga ko uyu mushinga wa IPRC ari mwiza mu gukemura ikibazo cy’amazi amazi meza, ariko ngo haracyari ikibazo ku muturage wo hasi mu cyaro ugifite ikibazo cyo kubona amazi asukuye.

Avuga kugira ngo umuturage abashe kubona amazi asukuye muri buriya buryo abanyeshuri bita ko bworoshye, byamugora kuko ngo igiciro cyo kuyabona kiri hejuru.

Ati “Icyo mbona cyaba cyiza, igitekerezo ni cyiza ariko bongere ubushakashatsi, batekereza cyane kuri wa muturage wo hasi kugira ngo amazi ayabone asukuye kandi yabasha kuyakoresha ibintu byinshi, kuyanywa, kuyakaraba, kuyogesha ibyombo no kuyakoresha indi mirimo itandukanye yo mu rugo ariko ibyo byose akabibona ku giciro gito no mu buryo bumworoheye.”

Uretse ubu buryo busa n’aho bworoshye bwo kubona amazi ayunguruye n’ubwo atanyobwa ariko agakoreshwa ibindi, mu bandi bamurika muri IPRC-Kigali, irindi koranabuhanga ryo ibikoresho byaryo birahenze no kugeza ku bihumbi magana.

Kabalisa Vincent de Paul Umuyobozi ushinzwe amazi muri Minisiteri y’Ibidukikije n’Umutungo Kamere, avuga ko uburyo bwose bwo kuyungurura amazi buhari butajyanywe muri rirya murikabikorwa, ngo ikigamije ni ukumenya ko zibaho, igisigaye kikaba ari ukuzigeza ku muturage akaba kuyungura amazi.

Ati “Igihe kirageze ngo abantu bayungurure amazi kuko kugira ngo ugire ubuzima bwiza ugomba kuba ufite amazi meza, ntabwo wakomeza kwishinga ko umuntu akomeza kunywa ibirohwa cyangwa amazi mabi kandi turi gutera imbere, tugomba gukora uko dushoboye tugacukumbura tukabona iryo koranabuhanga ryoroshye rishobora gutuma ubona amazi meza.”

Nteziyaremye Fidele wo muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, avuga ko umutungo kamere w’amazi u Rwanda rufite uhagije ariko ngo ikibazo kiri mu kuwucunga nabi, kuko hagati ya 30 na 40% by’umutungo w’amazi bikoreshwa nabi.

Kabalisa Vincent de Paul wo muri Minirena
Gasasira Hudhaifa umwe mu bakozi b’umushinga Gikuriro ufasha abaturage kumenya isuku y’amazi n’iy’aho bari baje kumurika ibyo bakora

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

en_USEnglish