Digiqole ad

Bralirwa yashoye miliyoni y’ama Euro mu ruganda rusukura amazi mabi yo mu nganda

 Bralirwa yashoye miliyoni y’ama Euro mu ruganda rusukura amazi mabi yo mu nganda

*Gutunganya amazi yakoreshejwe birahenda cyane kuruta gutunganya amazi yo kunywa,
*Ayo mazi aba arimo ibinyabutabire by’uburozi bwagira ingaruka ku bidukikije,
*Uruganda rwa Bralirwa rwujuje ibisabwa ku rwego mpuzamahanga ni rwo rwonyine ruri mu Rwanda,
*Bakoresha ikoranabuhanga rigezweho ryo mu 2007, microbe na zo zigira uruhare mu kuyungurura amazi.

Mu gihe Isi izizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe amazi tariki 22 Werurwe, insanganyamatsiko yihaye ni “Amazi n’amazi yakoreshejwe”, mu Rwanda hari uruganda rumwe rwujuje ibisabwa ku rwego mpuzamahanga rwongera gusukura amazi mabi yo mu nganda mu buryo bugezweho agasubira mu gukoreshwa ibindi bintu ndetse n’asubiye mu bishanga ntiyangize ibinyabuzima, ruri Kicukiro kuri Bralirwa.

Aha ni ahavangirwa imiti ifasha mu gusukura ayo mazi, ni naho hagenzurirwa uruganda binyuze mu ikoranabuhanga

Etienne Nsengimana ushinzwe ubuziranenge, umutekano n’ibidukikije mu ruganda rwa Bralirwa rukora ibinyobwa bidasindisha, ari na ho hari urwo ruganda, avuga ko rwatwaye miliyoni y’ama Euro (ni miliyoni 900Rwf), kuva rutangira kubakwa mu 2006 kugeza muri 2007.

Uru ruganda ngo ruri ku rwego mpuzamahanga kuko rwubatswe hagendewe ku bipimo bya Coca-Cola na Heineken, muri Africa ngo hari bene izi nganda mu bihugu bya Misiri, Africa y’Epfo na Nigeria gusa.

Ruyungurura amazi mu buryo bw’ikoranabuhanga bita “Traitement par aeration”, ni system ikozwe n’imashini zakira amazi yavuye mu ruganda, ayakoreshejwe mu gikoni, ayogeshejwe amacupa n’ayavuye mu bwogero, imashini zigatandukanya amazi n’amavuta, n’imyanda ikomeye ikajya ukwayo bikagera aho ayungururwa.

Ayo mazi aba yuzuyemo ibyo mu Butabire bita ‘base’, yongerwamo acide sulfurique, bagapima ubusharire bw’ayo mazi, iyo kuri PH ibipimo biri hagati ya 6-9 bifasha microbe kubaho neza zikororoka zigakora icy’itwa ‘sludge’ (ni ikirundo cy’ibyondo) gifasha gucayura ayo mazi cyo kikaguma hasi.

Aho izo microbes zibera mu kigega gifite ubunini bwa  480 m3, buri masaha ane zikaba ziruhuka, bagafata amazi angana na ¼ cy’ubushobozi bw’ikigega zirimo akoherezwa mu kindi kigega bingana, kirimo imashini ziyungurura amazi (Sequencing Batch Reactor, SBR), na cyo kikayahereza ikindi kigega nk’icyo, agapimwa, nyuma akoherezwa mu cyuzi gito kirimo amafi, iyo amafi adapfuye bifatwa ko amazi ntacyo yatwara ibinyabuzima akoherezwa mu gishanga.

Uru ruganda ruyungurura amazi mabi, nibura buri saha ngo ruba rukoze 40 m3.

 

Ikiguzi cyo kuyungurura amazi mabi mu ruganda rwa Bralirwa, n’abakiliya batanga umusanzu

Uretse miliyoni y’ama Euro yashowe mu ruganda, Bralirwa ya Kicukiro ikenera T 10 za Acide sulfurique ku mwaka, kandi buri munsi imashini z’uruganda zikoresha umuriro w’amashanyarazi ungana na 2 000 Khwt.

Habaho kuganya cya kirundo cy’ibyondo bikorwa na microbes ‘sludge’ iyo imaze kugera hejuru ya 5% mu kigega, ijyanwa mu yindi mashini mu cyumba kitwa ‘sludge treatment’ igakorwamo ‘cakes’ (ni utuntu tubumbabumbye dushobora kuba ifumbire y’akataraboneka!).

Ntibiba birangiye, Bralirwa iyo igiye gupima cake muri laboratoire bareba ko zitazangiza ubutaka cyangwa gupimisha amazi yamaze kuyungururwa bareba ubuziranenge bwayo, kuri buri kimwe bishyura miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda.

Benoit Sibomana ushinzwe uru ruganda yabwiye Umuseke ko hari uruhare ruto umukiliya w’ibinyobwa bya Bralirwa atanga ku giciro cya Fanta kugira ngo urwo ruganda rukomeze gukora.

Avuga ko barimo biga uko ayo mazi yayunguruwe bazajya bayakoresha mu bikorwa by’ubuhinzi nko kuhira ubusitani, cyangwa kongera kuyogesha ibikoresho kuko ngo haba habura ibintu bike byo kuyongeramo kugira ngo abe meza cyane.

Benoit Sibomana ati “Umushinga ukurikiyeho ni ukureba uko aya mazi tuyungurura twayakoresha mu gusukura mu mangazini n’ahandi tuzabona, gusa turabona amazi azatubana menshi tuzareba mu minsi iri inyuma icyangombwa kugira ngo ayo mazi abe yasubira inyuma akoreshwe no mu ruganda.”

Avuga ko ku munsi amazi bakoresha agera kuri m 100 zirenga ku buryo yabasha guhaza ingo 10 zo mu mujyi wa Kigali, kandi ngo ni intangiriro, intego ni uko hazagera igihe cyo gukoresha amazi make ashoboka, andi akaba ayakoreshejwe yongeye gusukurwa agakoreshwa.

Sobanukirwa n’imikorere y’uruganda rutunganya amazi mabi:

Aha ni ho igikorwa cyo kuyungurura amazi gihera, imashini zitandukanya imyanda iri mu mazi, amavuta ukwayo, imyanda ikomeye ukwayo n’amazi mabi ukwayo
Imyanda ikomeye ijya muri icyo kigega
Ibigega byakira amazi
Aha ni ahavangirwa imiti ifasha mu gusukura ayo mazi, ni naho hagenzurirwa uruganda binyuze mu ikoranabuhanga
Aho muri icyo kigega niho hororerwa microbes zifashishwa mu kuyungurura amazi, ayayunguruwe ekomereza mu bindi bigega
Iyi mashini ni yo ikamura bya byondo byitwa ‘sludge’ bikavamo ‘cakes’ ziba ngo ari ifumbire imeze neza
Amazi yamaze kuyungururwa make anyura muri ako kadendezi k’amazi arimo amafi, ubwo iyo amafi ntacyo abaye amazi aba ari mazima
Amazi avuye ya nyuma acaho akajya mu gishanga adafite ingaruka ku bidukikije

Amafoto @HATANGIMANA/UM– USEKE

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Mpise mva ku binyobwa by’uruganda ntavuze, singiye kuzuzuza inda yanjye za microbe. Ibuye ryagaragaye ntiriba ricyishe isuka

  • Reka nimugende ntimukabeshye. Ubushize mwikomangaga mu gatuza ngo mufite technology iyungurura amazi, ngo abo baturage bavuga ko mwohereza amazi anuka barababeshyera…none iyo million ya Euro mwashoye iy’iki kandi mwari mubisanganywe.

    Dukeneye ko muyungurura amazi mukoresha ku buryo yingera agasubira mu ruganda, mukayakoresha mu koza amcupa no gukora iyo mitobe yanyu; mu gihe mutaragera kuri uru rwego, nta mpamvu yo kuza mu itangamakuru musakuza…

  • Ni ukuri koko BRARIRWA murasakuriza ubusa muzongere kuvuga mutakirwanira n’abaturage amazi ya WASAC.
    None c nkurikije igiciro kigenda kuri ayo mazi ko numva yahenda kurushya fanta kandi mutanayogesha amacupa kuko namwe mwemera ko aba agisa nabi ubwo ntimubara faux?

    Nabagira inama yo kuyungurura amazi ayungururika mukayakoresha mu ruganda ndetse mugasagurira n’abaturage nibura ba kicukiro gusa cyane ko aribo bahangayikishijwe no gusaranganya utuzi duke tuva Nzove na Karenge water treatment plants za WASAC.

    Murakoze

Comments are closed.

en_USEnglish