Kamonyi : Abagore baremeza ko ubuvumvu buzabateza imbere

Coperative CECAGA Korandebe (Coperative d’eleveurs cultivateurs et apuiculture de Gacurabwenge) igizwe ahanini n’abagore bakora umwuga wo korora inzuki no gucuruza ubuki baratangaza ko ubuvumvu ari umwuga n’abagore bakora kandi ngo bafite icyizere ko uzabateza imbere nk’uko babibwiye Umuseke ku cyumweru tariki ya 6 Mata 2014. Aba bagore bakorera ibikorwa byabo ahitwa Rugobagoba, mu karere ka […]Irambuye

Uruhare rw’Urubyiruko mu Kwibuka rurakenewe

Mu kiganiro umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko yagiranye n’imiryango y’urubyiruko ikorera mu Rwanda kuwa kane tariki ya 3 Mata, yabasabye kugira uruhare rugaragara mu kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.  Mu gutegura uburyo urubyiruko rwagira uruhare rugaragara mu bikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 20 abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, […]Irambuye

‘Ndi Umunyarwanda’ nta gice cy’Abanyarwanda ibogamiyeho

03 Mata – Mu gihe muri iyi minsi igihugu cyitegura kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, urubyiruko rutandukanye rwahuriye mu nama yateguwe n’umuryango w’urubyiruko Never Again Rwanda i Kigali, rusabwa kwigira ku mateka no gushyigikira gahunda ya ‘Ndi Umunyarwanda’. Mukayiranga Laurence, umukozi wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, yabwiye urubyiruko ko ‘Ndi Umunyarwanda’ aricyo […]Irambuye

Papa arasaba kiliziya kubaka imiryango y’abarokotse Jenoside

Mu mubonano Papa Fransisko yagiranye n’abasenyeri batandukanye i Vatican kuwa kane tariki ya 3 Mata, yabasabye gukora uko bashoboye Kiliziya Gatolika mu Rwanda ikagira uruhare rufatika muri gahunda z’ubwiyunge kandi igafasha imiryango y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. Ku nshuro ya mbere Papa Fransisko yakiriye Abasenyeri 9 b’Abanyarwanda bari i Rome mu ruzinduko rw’akazi ‘ad limina’. Umushumba […]Irambuye

Buri wese agira igihe cyo kwibuka – Dr. Naasson

Mu nama yiga ku buryo urubyiruko rwakwibuka ariko rukomeza kubaka igihugu “Rebuilding Rwanda, Preservation of memory – 20 years after the Genocide Perpetrated against the Tutsi,” yateguwe n’umuryango Never Again Rwanda, Dr. Munyandamutsa Naasson yavuze ko kuba hari urubyiruko ruhitamo kwerekeza mu bihugu bituranyi mu cyunamo, nta we bikwiye gutera ikibazo. Impungenge y’uko hari bamwe […]Irambuye

Abana biga ikintu bakibona ntibashobora kukibagirwa

Abana bato biga ku  kigo cy’ishuri  cy’ibanze  cya St Nicolas giherere mu murenge wa Nyarugenge  mu mujyi wa Kigali, bajyanwe kwigira amateka y’u Rwanda ndetse n’ibinyabuzima bitandukanye mu ngoro ndangamurage (Museum) y’i Kigali. Umuyobozi w’iki kigo Nshinzimana Adrien yatangarije Umuseke ko iki gikorwa bakoze  cyari kigamije kwigisha abanyeshuri amateka yaranze u Rwanda dore ko mu […]Irambuye

Abanyiciye nibasaba imbabazi nzazitanga – Dafroza Gauthier

Dafroza Gautier, Umunyarwandakazi wabuze benshi bo mu muryango we barimo n’umubyeyi we bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, yatangarije Deutsche Welle ko abamwiciye nibamusaba imbabazi azazitanga. Muri icyo kiganiro Dafroza Gauthier, w’imyaka 59 y’amavuko, yagize ati “Sinavuga umubare w’abishwe, ni benshi cyane. Ntibishoboka kubaho ubuzima busanzwe nyuma ya Jenoside.” Mu myaka 13 ishize, […]Irambuye

Kenya: "Makaburi" wari ukomeye muri Islam yiciwe Mombasa

Uwari ikimenyetso cya Islam igendera ku mahame akaze y’idini muri Kenya, Abubaker Shariff Ahmed, uzwi ku kazina ka “Makaburi”, umurambo we waraye utoraguwe ku mugoroba wo kuwa kabiri tariki 1 Mata, 2014 mu mujyi wa Mombasa. Yakekwagwaho gukorana n’umutwe w’inyeshyamba zigendera ku mahame akarishye y’idini rya Islam muri Somalia, al-Shebab mu gihugu cya Kenya. Abubaker […]Irambuye

UNDP Rwanda irashima imikoranire ya Polisi n’abaturage

Kuwa mbere tariki ya 31 Werurwe 2014, Auke Lootsma umuyobozi w’ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe iterambere UNDP Rwanda, yasuye Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Musanze. Lootsma yasuye komite zo kwicungira umutekano zikorera muri ako  karere (community policing), mu rwego rwo kureba ibyagezweho, n’uko zifatanya na Polisi mu gukumira no kurwanya ibyaha. Umuyobozi wa Polisi […]Irambuye

Croix Rouge igiye kuzamura imibereho y’abaturage

Mu nama ngarukamwaka yahuje  abayobozi ba croix rouge y’u Rwanda mu turere n’abagize komite nyobozi, Munyaneza Charles umucungamari mukuru muri uyu muryango yavuze ko  intego bafite muri uyu mwaka ari iyo kuzamura abaturage batishoboye cyane cyane mu birebana n’ubuhinzi n’ubworozi. Inama yabaye ku cyumweru igamije kureba ibyagezweho n’ibiteganyijwe mu mihigo y’umwaka wa 2014  kugira ngo […]Irambuye

en_USEnglish