Papa arasaba kiliziya kubaka imiryango y’abarokotse Jenoside
Mu mubonano Papa Fransisko yagiranye n’abasenyeri batandukanye i Vatican kuwa kane tariki ya 3 Mata, yabasabye gukora uko bashoboye Kiliziya Gatolika mu Rwanda ikagira uruhare rufatika muri gahunda z’ubwiyunge kandi igafasha imiryango y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ku nshuro ya mbere Papa Fransisko yakiriye Abasenyeri 9 b’Abanyarwanda bari i Rome mu ruzinduko rw’akazi ‘ad limina’.
Umushumba wa Kiliziya Gatolika yagaragaje ko yifatanyije n’Abanyarwanda bose muri ibi bihe bikomeye byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 20.
Papa yagize ati “U Rwanda rugiye kwibuka ku nshuro ya 20 ubwicanyi ndengakamere, Jenoside yateje ibikomere byinshi na n’ubu bigoye gupfuka. Nifatanyije namwe mu cyunamo kandi ndabizeza isengesho ryanjye ku miryango yanyu yababaye cyane, ku Banyarwanda bose ntavangura ry’amadini, ubwoko cyangwa umurongo wa politiki wa buri wese.”
Papa Fransisko yavuze ko Kiliziya igomba kugira uruhare rukomeye mu kubaka ubumwe n’ubwiyunge.
Yagize ati “Ubwiyunge ni ugukira kw’ibikomere, birasa n’ibitashoboka ku bantu bitewe n’umubabaro ukabije abantu bagize, ni yo mpamvu ari inshingano ikomeye Kiliziya ifite, n’ubwo ari inzira ndende kandi isaba kwihangana, kubahana no kuganira.”
Umushimba wa Kiliziya Gatolika ku isi yongeyeho ati “Kiliziya ifite umwanya ukomeye mu kubaka umuryango nyarwanda wiyunze ikarenga ibinenga n’amacakubiri ashingiye ku moko, igomba kuvuga rumwe. Muri uwo murongo birakwiye gukomeza isano y’icyizere hagati ya Kiliziya na Leta.”
Yongera gusaba ko Abasenyeri kuba maso ati “Mube Kiliziya isohoka izi gukora no kubaka icyizere. Kuba maso byihariye, bigomba kubwirwa imiryango ubu ibangamiwe n’urugendo rwo kongera kuba abakirisitu nyabo, kandi mu gihugu cyanyu iyo miryango ni myinshi yasenyutse igerageza kwiyubaka.”
Amahano ya Jenoside yagwiriye u Rwanda yabaye nk’igisebo kuri Kiliziya Gatolika (yari ifite abayoboke benshi mu Rwanda) muri Afurika, bikaba byaragaragaje ko ubutumwa bwiza bw’Ivanjili butacengeye abakirisitu ahubwo indangagaciro yo kubabarira no kuganira yari yararengewe n’urwango rushingiye ku moko.
ububiko.umusekehost.com