Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwabeshyuje amakuru ya bamwe mu bacuruzi avuga ko hari umugambi wo kubakura ahantu hanyuranye bakorera bakabajyana ku ngufu gukorera mu mazu y’ubucuruzi arimo yubakwa mu mujyi wa Kigali. Ikinyamkuru The New Times cyandikirwa mu Rwanda, kiravuga ko abacuruzi bo mu mujyi, cyane abakorera muri ‘Quartier Matheus’, bavuga ko hari imigambi yo […]Irambuye
Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yagenewe igihembo mu mpera z’iki cyumweru n’igitangazamakuru kitwa African Television (AFTV) kubera imbaraga ashyira mu guteza imbere amahoro n’ubutabera mu Rwanda n’ahandi ku isi. Iki gihembo cyamuritswe na African Television mu mujyi wa Rotterdam ho mu gihugu cy’Ubuholandi kuwa gatandatu mu rwego rwo gushimira Perazida Paul Kagame uwo muhate we […]Irambuye
Mu rubanza rukomeye Urukiko Mpuzamahanga ICC ruregamo bamwe mu bayobozi bakuru barimo Perezida Uhuru Kenyatta we wabaye aretse gukurikiranwa kuko ari umukuru w’igihugu n’umwungirije, William Ruto ibyaha by’ubwicanyi, bamwe mu batangabuhamya ngo bababatinya kuvuga ibyo bazi anadi bagasaba ko ubuhamya bwabo butazakoreshwa. Urukiko mpuzamahanga rukorera mu mujyi wa la Haye ho mu Buholande ruravuga ko […]Irambuye
Urwego rwigenzura rw’Itangazamakuru rwatangaje ko rutagikurikiranye ikibazo cy’Umunyamakuru Ntamuhanga Cassien nyuma yo kumenya ko ibyaha akurikiranyweho na Polisi y’Igihugu bidafitanye isano n’umwuga akora, ibi byatangarijwe mu kiganiro n’abanyamakuru, uru rwego rwakoresheje kuri uyu wa kane tariki ya 17 Mata. Iki kiganiro cyari kigamije ku biri kuvugwa muri iyi minsi mu mwuga w’itangazamakuru, aho umunyamakuru Ntamuhanga […]Irambuye
Umuhanzi Tom Close nyuma yo gushinga urugo byatumye asubiza amaso inyuma abona ko akwiye gukemura bimwe mubibazo yagiranye na buri wese akiri umusore kuko ubu atakiri wenyine yabaye umwe n’umufasha we Tricia. Ibi byatumye Tom Close atekereza cyane ku buzima ndetse n’imibanire ye, aho yatekereje kwiyunga na Muyoboke Alexsi wamubereye manager kuva yatangira umuziki mu […]Irambuye
Abanyeshuri biga muri Kaminuza yitiriwe Senghor (Université Senghor d’Alexandrie) iherereye mu gihugu cya Misiri, bifatanyije na bagenzi babo b’Abanyarwanda kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, uyu muhango wabaye kuwa gatatu tariki ya 16 Mata 2014, kuri Kaminuza ya Senghor. Nk’uko bisanzwe uyu muhango wari ugamije kunamira abazize Jenoside ndetse no gusobanurira abanyeshuri biga kuri iyi […]Irambuye
Umudipolomate w’igihugu cya Nouvelle Zelande (New Zealand) wayoboraga Akanama k’Umutekano k’Umuryango w’Abibumbye (UN) mu 1994 ubwo mu Rwanda habaga Jenoside yakorewe Abatutsi yasabye imbabazi z’uko urwego yari akuriye ntacyo rwakoze ngo ruyihagarike. Amb. Colin Keating wari waricecekeye mu myaka 20 ishize, yasabye imbabazi ku mahano yabaye ubwo Abatutsi n’abandi Bahutu batari bashyigikiye umugambi mubisha wo […]Irambuye
Edward Mills wo mu kigo gishinzwe guhanga n’icyorezo SIDA (British Columbia Centre for Excellence in HIV/AIDS) avuga ko u Rwanda ari indashyikirwa mu bikorwa byo kurandura ubwandu bwa Virusi itera SIDA (HIV) muri Afurika. U Rwanda, buri mwaka umubare w’abandura SIDA wagabanutseho 90%, nk’uko byagaragajwe mu nama ijyanye no kuvura no gukumira ubwandu yabereye mu […]Irambuye
Ikigo cya Mutagatifu Andreya (Centre Saint André) kibarizwa muri Diyoseze ya Kabgayi mu murenge wa Nyamabuye mu karere ka Muhanga cyatangiye mu mwaka wa 2001 kigamije gushyira imbere ibikorwa by’ubucuruzi mu rwego rwo kugira ngo abahagana barusheho kwakirwa neza. Mu kiganiro umubikira ushinzwe iyamamazabikorwa mu kigo cya Mutagatifu Andreya, Amahirwe Consolėe yatangarije Umuseke ko mbere […]Irambuye
Kuri uyu wakabiri tariki ya 15 Mata, Urwego rwigenzura rw’Itangazamakuru rwatangaje imyanzuro rwafatiye ibiganiro bibiri ‘Amazing Grace Show’ cyacaga ku iradiyo ifite amatwara ya gikristu, n’ikitwa Muhadhara ‘Igiterane’ cyacaga kuri Radiro y’Abasilamu Voice of Africa, ibi biganiro bikaba byarafashwe nka gashozantambara, kubera ibibivugirwamo buri ruhande rusebya urundi. Tariki ya 31 Mutarama 2014, ni bwo Urwego […]Irambuye