Uruhare rw’Urubyiruko mu Kwibuka rurakenewe
Mu kiganiro umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko yagiranye n’imiryango y’urubyiruko ikorera mu Rwanda kuwa kane tariki ya 3 Mata, yabasabye kugira uruhare rugaragara mu kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu gutegura uburyo urubyiruko rwagira uruhare rugaragara mu bikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 20 abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, Inama y’Igihugu y’Urubyiruko yagiranye inama n’imiryango y’urubyiruko (Youth NGO) irenga 30 mu rwego rwo kurebera hamwe uburyo urubyiruko rwagira uruhare rugaragara mu bikorwa byo kwibuka ndetse no gukomeza ibikorwa byo guteza imbere urubyiruko binyuze mu bufatanye.
Imiryango y’urubyiruko yitabiriye iyi nama, ni ikora ibikorwa bitandukanye ariko byose byita ku rubyiruko, harimo nk’umuryango w’abasukuti (Rwanda Scouts Associations), abagide (Rwanda Girls Guides Association), FAGER, AERG, imiryango yita ku rubyiruko mu madini atandukanye ndetse no mu bikorwa bindi biteza imbere urubyiruko.
Mu kiganiro bagiranye n’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko barebeye hamwe uburyo iyi miryango yakomeza gushyigikirana mu rwego rwo kunoza ubufatanye ndetse no kungurana ibitekerezo.
Nkuranga Alphonse, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu ijambo rye, yasabye abahagarariye imiryango y’urubyiruko kugaragaza umusaruro witezwe mu rubyiruko bayoboye mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 20.
Yagize ati « Umuti w’ikibazo ni uguhangana nacyo ntabwo ari ukugihunga, uruhare rw’urubyiruko rukenewe cyane mu gihe nk’iki U Rwanda rwibuka abazize Jenoside. »
Muri ayo magambo yasobanuraga uburyo urubyiruko nk’imbaraga z’igihugu rukwiye kumenya ukuri no gufata iyambere mu kugira uruhare mu guhangana n’ingaruka za Jenoside aho kuzihunga.
Nkuranga yakomeje agaragaza ko kwitabira byonyine bidahagije ko ahubwo nk’imiryango y’urubyiruko kandi ifite imbaraga igomba no guteganya ibikorwa byo kuremera abafite intege nke ndetse no kubaba hafi mu buryo butandukanye.
Yagize ati « Kuremera biri mu buryo bwinshi niyo wasura umuntu ukamuganiriza umwitaho unamufasha kwiyubaka burya uba umuhaye imbaraga zo gukomeza akumva ko umuri hafi, ushobora kandi no kumuha ubundi bufasha mu bikorwa bifatika bigatuma na we agira aho yigeza. »
Hategekimana Richard wari uhagarariye umuryango RYOSD (Rwanda Youth Organization for Sustainable Development) yavuze ko urubyiruko rukwiye kugira uruhare mu bikorwa byo kwibuka cyane ko urubyiruko rwagize uruhare mu mahano yagwiririye u Rwanda.
Uyu musore ati « Igihugu cyashegeshwe n’urubyiruko kuri za bariyeri rwica abantu ndetse no gusenya amazu, gusahura n’ibindi bibi byinshi, niyo mpamvu numva aritwe urubyiruko dukwiye kucyubaka kuko twajijutse tutakiri mu bujiji.”
Uwari uhagarariye umuryango FAGER w’abanyeshuri biga mu mashuri makuru na za kaminuza, Gatanazi yagaragaje ko gusura inzibutso, kwitabira ahagejejwe urumuri rwo kwibuka ari ibikorwa bibanziriza kwibuka bagezeho ndetse ko muri buri kaminuza hagiye gushingwa Ndi Umunyarwanda club.
Nkuranga Alphonse kandi yakanguriye imiryango y’urubyiruko hose mu gihugu kuzitabira urugendo rwo kwibuka ruzaba tariki ya 07 Mata 2014 i Kigali guhera saa munani rukazatangirira ku Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko ndetse rugasorezwa kuri stade ahazabera ijoro ryo kwibuka.
Urubyiruko rw’U Rwanda kandi rurasabwa no kugira uruhare mu zindi ngendo zo #Kwibuka20 « Walk to remember » aho zizakorerwa hose ku Isi
Mu gusoza iyo nama imiryango y’urubyiruko yiyemeje gukoresha uburyo bwo guhanahana amakuru binyuze ku mbuga nkoranyambaga ndetse bakananyuzaho ubutumwa bwubaka aho gusenya.
Ikiganiro kirambuye ku ruhare rw’Urubyiruko mu kwibuka ku nshuro ya 20 cyanyuze kuri YouthConnekt Hangout ku bufatanye bwa Minisiteri y’Urubyiruko na ICT, Inama y’Igihugu y’Urubyriko n’Imiryango y’Urubyiruko itandukanye mu Rwanda.
Inama y’Igihugu y’Urubyiruko ikaba ifite mu nshingano gufasha imiryango y’urubyiruko ikorera mu gihugu mu bikorwa byayo bigamije iterambere ry’urubyiruko binyuze mu bufatanye impande zombi ziyemeje kugirana.
Mu nshingano zayo kandi, harimo gutoza urubyiruko umuco wo gukunda Igihugu, kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, kwirinda amacakubiri n’ibindi bikorwa byose byaruganisha mu bitarufitiye akamaro bimakaza umuco w’amahoro.
NYC
ububiko.umusekehost.com