Mu kiganiro n’abanyamakuru bakorera mu Rwanda kuri uyu wa 15 Mata , Umuyobozi w’Urwego Rwigenzura rw’Itangazamakuru (RMC), Fred Muvunyi yatangaje ko we n’urwego ayobora bahangayikishijwe n’ifungwa ry’umunyamakuru Ntamuhanga Cassien kandi ngo barasaba Polisi kubahiriza uburenganzira bwe. Muvunyi Fred atangiza ikiganiro n’abanyamakuru, yabanje gutanga ibyufuzo we n’urwego ayobora bafite kuri Polisi y’igihugu yataye muri yombi Ntamuhanga. […]Irambuye
Uyu yari ukuriye umutwe w’Aba Mai- mai wari waramwitiriwe, “Morgan” ubundi uzwi ku izina rya Paul Sadala yaraye yiciwe mu karere yatembereagamo mu Majyaruguru y’Uburasirazuba bwa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, ubwo yageragezaga guhunga akaraswa n’ingabo za FACRD. Umuvugizi w’ingabo za Congo mu Ntara ya Orientale Lt Col Jean-Claude Kifwa yabwiye AFP ko Morgan yishwe […]Irambuye
Zimwe mu ncike zo mu kagari ka Gahogo umurenge wa Nyamabuye mu karere ka Muhanga zahawe inkunga y’ibiribwa na Koperative yo kubitsa no kuguriza (CPF Ineza) mu rwego rwo kubafata mu mugongo muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Mu muhango wo gusoza icyumweru cyo kwibuka ku nshuro […]Irambuye
Iyo umugabo atera akabariro rimwe na rimwe kubera urugwiro ndetse n’uburyohe bukabije aba akomora muri iyo mibonano n’umugore, akunze kugira agasaku ariko kadakabije. Ariko mu gihugu cy’Ubutaliyani mu gace ka Vigodarzere ko mu ntara ya Padua umugabo w’imyaka 42, ari mu maboko ya polisi, kubera urusaku rukabije cyane yateye mu gihe yateraga akabariro. Uyu mugabo […]Irambuye
Kuri uyu wa 10 Mata urubyiruko rwibumbiye mu itsinda ‘Icyizere Group’ rw’i Muhanga rwatanze ubutumwa kuri bagenzi barwo bo mu Rwanda ko mu gihe urubyiruko rwari rurangaje imbere abicaga Abatutsi muri Jenoside yabakorewe mu 1994, urw’ubu rugomba kuza ku isonga mu kubaka igihugu. Nyuma yo gushyikiriza inkunga, umukecuru Mukamana Mariya w’imyaka 80 wacitse ku icumu […]Irambuye
Abaturage bakomoka mu gihugu cya Somalia baba muri Kenya bararega polisi y’iki gihugu kubaka ruswa muri ibi bihe Kenya yatangiye imikwabo ikarishye yo gushakisha abantu bahaba batagira ibyangombwa, gusa Polisi y’iki gihugu irabihakana. Radio Ijwi ry’Amerika VOA yasuye bamwe mu baturage b’Abasomali bayitangariza akaga bahura nako muri iki gihe. Farhia w’imyaka 20, ni Umusomali wavukiye […]Irambuye
Akanama gashinzwe umutekano mu muryango w’Abibumbye kamaze gutora umwanzuro kuri uyu wa kane tariki ya 10 Mata 2014 wo kohereza ingabo 12 000 mu gihugu cya Centre Afrique mu rwero rwo kugerageza kugarura umutekano no guhosha amakimbirane hagati y’Abakirisiti n’Abasilamu. Nk’uko bikubiye mu mwanzuro watorewe kuri uyu munsi, izo ngabo z’izoherezwa n’Umuryango w’Aibumbye zizaba zigizwe […]Irambuye
Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga mu Isakazabumenyi n’Itumanaho mu Rwanda, Jean Philbert Nsengimana avuga ko urubyiruko rw’u Rwanda muri iki gihe rufite imyumvire isobanutse, bakaba barigishijwe amateka nyayo y’u Rwanda bityo ni icyizere cy’igihugu mu gukomeza gutanga umusanzu mu kubaka igihugu. Ibi yabivugiye mu kiganiro kiba kabiri mu kwezi gihuza urubyiruko binyuze mu ikoranabuhanga, iki kiganiro cyitwa […]Irambuye
Kaminuza yitwa ‘OpenGrounds University’ iribuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi muri iki cyumweru, hateganyijwe ibikorwa binyuranye bivuga ku bwiyunge no kuri Jenoside yabaye, biraba kuri uyu wa kane n’ejo kuwa gatanu tariki ya 11 Mata 2014. Madison Lahey wiga mu mwaka wa mbere akaba n’uwateguye iki gikorwa yagize ati “Twibaza ari amahano akomeye […]Irambuye
Korali Siniyumanganya yo mu itorero ADEPR mu karere ka Ruhango nyuma y’igihe kinini basengera mu ihema, amanyamuryango biyemeje kwishakamo akayabo ka miliyono 132 zo kubaka urusengero rw’amagorofa atatu. Uyu mugambi wo kubaka urusengero rw’amagorofa atatu uje nyuma yo kubona ko aho basengeraga atari heza kandi hatajyanye n’igihe bagezemo. Ihema basengeragamo imvura iyo iguye babura aho […]Irambuye