Digiqole ad

Buri wese agira igihe cyo kwibuka – Dr. Naasson

Mu nama yiga ku buryo urubyiruko rwakwibuka ariko rukomeza kubaka igihugu “Rebuilding Rwanda, Preservation of memory – 20 years after the Genocide Perpetrated against the Tutsi,” yateguwe n’umuryango Never Again Rwanda, Dr. Munyandamutsa Naasson yavuze ko kuba hari urubyiruko ruhitamo kwerekeza mu bihugu bituranyi mu cyunamo, nta we bikwiye gutera ikibazo.

Dr Naasson Munyandamutsa wahawe ibihembo byo guharanira amahoro (Barbara Chester Award 2013) na Prize of Geneva for Human Rights in Psychiatry mu 2011
Dr Naasson Munyandamutsa wahawe ibihembo byo guharanira amahoro (Barbara Chester Award 2013) na Prize of Geneva for Human Rights in Psychiatry mu 2011

Impungenge y’uko hari bamwe mu rubyiruko rw’Abanyarwanda berekeza mu bihugu bituranye n’u Rwanda mu gihe leta yashyizeho cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatusti, yagaragajwe n’umwe mu rubyiruko witwa Bagabo Joseph aho kuri we yavuze ko ari ikibazo gikomeye.

Ku bwa Mugabo ukuriye Never Again Club muri Lycée de Kigali ngo hakwiye kujyaho ingamba zo gukumira bene urwo rubyiruko ruhitamo kwerekeza hanze mu gihe cy’Icyunamo, akaba yabazaga Dr. Naasson icyakorwa nyuma y’ikiganiro cye cyavugaga ku myitwarire ikwiye kuranga urubyiruko mu bihe byo kwibuka.

Mu kumusubiza, Dr. Naasson ukorera ikigo cy’Ubushakashatsi n’ibiganiro byubaka amahoro mu Rwanda (IRDP) yavuze ko nta muntu ugomba guhatirwa kwibuka, kuko ngo buri wese agira igihe cye cyo kumva ko kwibuka ari ngombwa.

Yagize ati “Kuki ushaka kubakumira ngo ntibagire aho bajya? Kuki ushaka kubacira urubanza? Mu Rwanda ufashe abantu bane ngo bibuke, wibaza ko bakwibuka ibintu bimwe? Kwibuka bisaba kugira igihe, kwibuka nta bwo bisaba gushyirwaho ikinyafu, bisaba umuntu gufata igihe.”

Aha yongeyeho ati “Uko kwibuka guhatiwe umuntu, nta gaciro kuba gufite.”

Dr.Munyandamutsa kandi nk’umuntu winzobere mu bijyanye no kumenya imitekerereze y’abantu (Psychologue) yasabwe kuvuga ku isano yaba iri hagati y’ubwicanyi ndengakamere bumaze iminsi buvugwa mu muryango nyarwanda n’amateka y’u Rwanda cyangwa iminsi y’imperuka.

Kuri iki kibazo, Dr. Naasson yavuze ko amateka y’u Rwanda kuyumva bigoye aho umuntu yakwibaza uburyo umuntu w’umugabo afata umwana akamwica ntacyo amuziza.

Gusa yavuze ko n’ahandi ku isi haba ubugome ndengakamere, ariko avuga hari umuhanga witwa Friedrich Nietzsche wagize ati “ikintu kitakwishe, kigutera gukomera” bityo ngo ibyabaye biba bikwiye gutanga isomo abantu ntibaheranwe nabyo.

Yagize ati “Ubugome bukorewe umuntu buramwica cyangwa bukamukomeza, bukica n’uwabukoze. Nta muryango (society) n’umwe utagira abantu bapfuye mu mutwe badatinya ubuzima bw’abantu.”

Dr. Naasson yavuze ko hari ibintu bitatu bikomeye mu kwibuka, muri ibyo ni itariki kuko ngo buri wese ntashobora kwibagirwa ikintu cyamubayeho ku itariki iyi n’iyi. Ikindi kintu gikomeye mu kwibuka ni ukugira igikorwa nko gushyiraho inkiko no guhurira mu biganiro bivuga kandi bikamagana ibyabaye no gushyingura inzirakarenga zitarashyingurwa iyo zigaragaye.

Mahoro Eric umuyobozi wa Never Aain Rwanda iburyo bw'ifoto n'abandi bayobozi mu mashyirahamwe arengera inyungu z'abacitse ku icumu rya Jenoside bakurikiye ibiganiro
Mahoro Eric umuyobozi wa Never Aain Rwanda iburyo bw’ifoto n’abandi bayobozi mu mashyirahamwe arengera inyungu z’abacitse ku icumu rya Jenoside bakurikiye ibiganiro

Iyi nzobere mu kumenya imitekerereze y’abantu, yatanze ikiganiro kigira kiti “How can we engage the post-genocide generation in upholding the constructive memory conservation?” kigamije gusaba abantu kudaheranwa n’amateka yabaye.

Nk’ubutumwa ku rubyiruko yagize ati “Kwibuka ntabwo ari ukwibuka umupanga wagutemye gusa, ibyo ntawabyibagirwa. Urubyiruko ni rwo ruzarema amateka y’ejo rugomba kubaza abakuru kandi rukemeranywa n’ibyo rwemera.”

Yongeyeho ati “Urubyiruko rugomba kwibaza ruti uwo batemye yansigiye iki? Nateye iyihe ntambwe, mva he njya he? Ni cyo kintu gikomeye.”

Kuva tariki ya 7 Mata u Rwanda ruritegura kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ku nshuro ya 20 aho nibura abantu bakabakaba miliyoni biganjemo Abatutsi bapfuye bishwe n’Interahamwe z’Abahutu.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ikaba igira iti “Kwibuka twiyubaka”.

Urubyiruko rugomba kwigira ku mateka
Urubyiruko rugomba kwigira ku mateka

HATANGIMANA Ange Eric
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Ngiye gutanga imyumvire yanjye ariko ntihagire nkabayifata nko guhakana jenocide.Nkomoka mu cyahoze ari prefecture ya Byumba abanjye nababuze muri 1992.Ntabwo nzi ababishe abaribo nanjye nibuka kimwe nabandi mbafata mu mugongo ariko numva ibyanjye bitandukanye.Dr Munyandamutsa ibyavuga nukuri.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

en_USEnglish
en_USEnglish