Ubuzima ndimo bugiye kumfatisha icyemezo cyiza cyangwa kibi ku muryango
Muraho neza Basomyi b’Umuseke? Nanjye nifuje kubagisha inama ku kibazo kinkomereye cyane kuko ngomba gufata icyemezo (decision) gikomeye cyane kandi gishobora kugira ingaruka nziza cyangwa mbi ku buzima bw’umuryango wanjye.
Ikibazo giteye gitya: ndi umumama w’imyaka 35 nkaba mfite umugabo (mariée) dufite abana batanu. Umugabo wanjye na we aracyari muto kuko turangana, twabanye tukiri bato. Muri iyi myaka yose tumaranye twagiye tugira ibibazo nk’iby’abandi bose bashakanye tugashwana ariko ntidutandukane burundu (divorce) tukongera tugasubirana.
Ariko ubu mbabwira ibi na none twaratanye (séparé) tumaze hafi imyaka itatu buri wese afite adresse ye ariko uyu mwaka wa nyuma aza mu rugo akarara ariko hari n’igihe adataha akambwira ko ari kuri adresse y’iwe azaza bukeye.
Mushobora kuvuga muti ese wabyemereye iki? Njye nabyemeye kuko numvaga azageraho agahinduka akagaruka mu rugo burundu kuko numvaga nkimukunze cyane.
Ikinteye kubabwira ibi rero ni uko ejo bundi nicaye nkitekerezaho ngasanga ubu buzima tubayeho ejo yaje, ejo sinzi aho ari kandi byitwa ko turi gukora ibishoboka (efforts) ngo byongere bigende neza, ndabona bugiye kunsaza.
Naricaye ndamubaza nti ese urabona tuzakomeza gutya koko, arambwira ngo we azakomeza gutyo ngo niba ntabishaka mfate ‘décision’ nshaka iyo ari yo yose, we ntacyo ahinduraho. Ariko ubwo kandi hagati aho buri kanya aba yitaba telephone, akaba aragiye rimwe ntagaruke, ubundi nkabona aragarutse kandi ntanambwire abo aribo rimwe akanahisha numéro (numéro masqué).
None mungire inama y’icyemezo ndi bufate kuko byose yabishyize mu maboko yanjye kandi njye ibyo natekerezaga ni biriya nababwiye numvaga hari icyo bizatanga kubera n’abana ari benshi kandi bakeneye ababyeyi bombi mu mikurire yabo.
Murakoze niba hari n’abarokore basoma ibi bintu mumbwire mukurikije Bibiliya uko ivuga nabyo ndabikeneye.
Umusomyi wa ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Mureke yivurugute mubyo ashaka namara kurambirwa azagaruka mu rugo yumve ko ntawundi munezero yagira atari kumwe n’abana be n’umugore we.Ariko ubungubu ubimubwiye agishyushye cyane ntiyakumva.Senga Imana ubundi iguhe kwihangana urere abana bawe.nkwifurije amahirwe masa
Yemwe bagenzi bange ingo z’ubu ziteye ubwoba! Ni adresse nyine nk’uko mubyivugira. None se wowe urumva hari urugo mufite cyangwa hari urwo mwigeze? Abasore n’inkumi ni ukwirirwa bazenguruka mu bagore/gabo ntakindi. Inama nziza reka iyo nzererezi wicare urere abana bawe kuko we ntazi n’urugo icyo bivuze. Mbabajwe n’abo bana gusa.
Mbere nambere n’ukwishyira mumaboko y’uwiteka kuko niwe uzi icyo ugufiteho,naho uwo mugabo bumwihoreye abe akora ibyo ashako byose ,azagarurwa nabana kuko abana n’umugisha ,kandi nawe ukomeze wihangane mubuzima bibaho ukagira uko ubyitwaramo,reka guhubuka ufata ibyemezo bitaribyiza.
Imibare igaragaza ko:1- Abagore/abababo batandukanye bari remarrie (remarriage)/ cg babyariye abo bari;2- za “Re-marriage” zabaye nziza {Successful) ari nkeya cyane, ndetse ni hafi ya zero ~0%;3- Imibereho y’ abatandukanye yarabakomereye (Miserable life);4- Impamvu zitera ibi byose zingana “ururo” kdi nyinshi muri zo umuntu ashobora kubana nazo;None rero muvandimwe:1- Ntutandukane n’umugabo, Ibyemezo byose bifate ariko ugume mu rugo (i Wawe), bizagufasha wowe n’abana bawe;2- Ubuzima nta burabera bugira, tugomba kubumenyera “Life has no justice, we’ve 2get used to it”3- Ntugatinye cg ngo winuwire amarushywa y’ubuzima! Byihanganire! Amahirwe aracyahari, kdi bizarangira uhobeye amwe “Be nice to nerds, chances are, you’ll end up by working for one”4- Ukubaho kwawe uyu munsi n’ejo heza biri mu biganza bya n’Imana “yawe”! Ntubitegereze m’undi muntu (Umugabo/Umugore, Ababyeyi, inshuti,…)Nsoza- Igihe n’igisubizo cy’ibibazo/amarushwa byose (Tout ca resolue avec le temps/ “All end up with time”- Iyizeze kdi wishakemo ibisubizo, ntubitegereze ku bandi!
Umva nshuti yanjye biragoye kukugirinama kuko ar’umugabo wawe uramukunze ari na’abana na bo urabankunze, gusa sengimana ,icyo uzirinda nukubana nawe nkumugore nu mugabo kuko ejo cyngw ejobundi nakuzanir’indwara abo bana uzabata kandi nawe umubure, Gusa sinakubwira gusiga abana ariko umubwire ko wapfashe icyemezo cyokuguma mubana ariko mubane nkababyeyi babana banyu, ariko ntimubane nka Mari et femme(sans relation sexuelle) urakoe kubumubyeyi mwiza abana bawe baragukeneye!
nkugiriye inama muvandimwe uwo mugabo mwihorere ku neza yabana bawe, jye ubukubwira natandukanye nawe tubyaranye rimwe , twarabanye dukundana ku buryo jye nunvaga turi aba mbere, twarakoroganye bifatika kugeza ubwo ashatse no kumfungisha ntibyamuhira kuko IMANA itarenganya,nagize amahirwe famille ye ijya ku ruhande rwanjye bituma ntata umutwe cyane, natekereje kumusiga kenshi, bitewe nuko , yararaga aho yiboneye, ntahahe ntiyishyure inzu , mbese nari nitunze nawe mutunze kadi atari umushomeri,burya rero igihe gitanga ibisubizo byinshi , we yaragiye yisangira undi, ariko nubu byaramuyobeye, icyo nakubwira ni uko ibyaba byose bitagomba kuguturukaho, mwihorere azarambirwa cg iminsi izamwigisha irerere abana,uyu munsi iyo umwana ambajije se ngerageza kumubwira ibyo ubwonko bwe bwasupporta nkirinda kumuteranya na se kuko twembi adukeneye, gusa nta cyo nishinja, koko ni we wadutaye si jye,wamusize, vaut mieux d`etre trahit, que trahir,,uramutse umutaye nyuma wazavuga uti, iyo nihangana ahari aho yari kugaruka, kandi tubyunvikanaeho burya abagore tugira urukundo, nuwo wanjye ndacyamukunda nubwo hashize imyaka 5 tutari kumwe, nunva NYAGASANI YAMUHINDURA UNDII TUKABANA ,ikindi nagasuzuguro kabagabo hanze aha, iyo utandukanye numugabo ni kenshi utazisanga wavogerewe ukabyicuza, rera abana si urwumwe, abagabo tubakunda batadukunda.
Ni byiza. Igihe ni igisubizo cy’ibibazo byinshi…! Kdi kirigisha! Umaze gukura/Kwigaka bihagije! Niba akeneye Inama niyumve izi. Nshimishizwe cyane nuko duhuje inama! [Reba hejuru]
umugiriye inama nziza niba ashaka inama azagendere kuzo umuhaye. Burya uwo wanga aragashaka kabiri. Imana yabahaye umugisha mubyara abana batabasabye kuvukira muri ayo mahane.. Ise niba yarabatereranye na nyina bibe uko? Ise umutaye we ntakibazo yaba yizize, ariko se wanata abana bawe ukabicisha agahinda wowe ukumva ko Imana yabaguhaye yareka ugira umunezero bo bashavuye? Reka utazabura byose nk’ingata imennye. Umenye ko ntamunezero uzigera ugira utari kumwe n’abana bawe, maze ntihazagire umugabo ugushuka ko ubataye yagutunga kuko byaba ari ibyigihe gito yamara kuguhararuka nawe akaguta dore ko yajya anagucyurira ko utagira umutima umuntu wasize abana be akurikiye ihabara dore ko kuba hari uwagutungana abana 5 bitigeze bibaho niyo yaba se wabo ntibiramba murashyira mugashwana. Nugira umutima unambira abana bawe Imana izaguha umugisha ikwibagize agahinda kose abana nibakura kandi nabo bazakurwanira ishyaka ngo bereke se ko yaruhijwe n’ubusa atari Imana. Nanone kandi kimwe n’abandi nakugira inama yo kutemera ko mwazongera kuryamana muburiri atabanje kwipimisha ejo atatuma ukenyuka ukisigira abana badakuze. Imana ikomeze iguhe kwihangana.
Inama nakugira saba divorce nubundi ntamugabo ufite, en francais baravuga” mieux vivre seule que mal accompagné”. Cherche un bon avocat kugira ngo uzabone pension ihagije nabana bawe.
Nanjye ntyo Latipha. Ngo akarima k’urusange kagirwa n’uwagasatura. None se ko n’ubundi atakiri umugabo wawe uribabariza iki? Menya ko umugabo nk’uwo mutanarara munzu imwe ngo areke kugushotora yifuza ko mukora imùbonano mpuza bitsina. Atari uko akwifuza ahubwo ashaka kugutesha umutwe ngo urusheho kuba frustrée Barakubeshya: none se wavuza induru ngo amfashe ku ngufu kandi yitwa ko ari umùgabo wawe? Ntiwabikora ahubwo wahebera urwaje uvuga ngo ikibazo ufite kiri mu biganza by’Imana. Ikizakurikira azakwanduza sida n’izindi abo bana washakaga kurengera ube ubasize mu kangaratete ubundi isi ibabone ifatanije n’umugabo wawe hamwe n’inshoreke ze. Va murayo waragerageje. Hari abavuze ko urugo rubi rurutwa na gereza saba Divorse abana nibakura uzabasobanurira bazabyumwa kuko uzaba ubikoze kubera kubarengera. Nibitaba ibyo Sida nitaguhitana uzicwa n’umutima, Urticaire cyangwa unasare. Abagore mukwiye kwivanamo kwihambira ku bibababaza kandi bidatanga umusaruro uwo ariwo wose. MUzajye mw.izirika ku bagabo beza b’umuco apana abasambanyi; abairresponsables n’abandi nkabo. .
Ndumva ngewe kukugira inama bigoye kuko kuburyo burambuye ntawamenya neza ikibazo aho kili gusa gushaka wumva ko uzahindura uwo muzabana ntibishoboka;ahubwo wiga kubana nawe uko ali;aliko ntibikubuze kumugira inama nawe akugira izindi.Iyo umuntu ubwe kugiti ke yiyumvamo inenge nibwo ashobora guhinduka;naho ubundi kubwawe ntiyahinduka.
Yo warabyishe burundu umunsi wemera kuva murugo rwawe, kandi noneho wanegenda ugakomeza kumuha uburenganzira ko mukiri kumwwe ibyo birutwa no kuba waremeye ukaguma murugo rwanyu ,cyangwa se wanagenda ukaba ugiye mutandukanye ntawe ukontorora undi gusa mukagirana contact kuko mufitanye abana ,ariko ibyo kuba umugabo numugore bikaba bitarimo,jye ndabona impamvu avuga ko azigumira uko nyine wamushyize igorora ,ubu afite umwanya ukwiye neza nta shiti kuko ntakumucunga kandi waragiye iwawe sinzi ibyo mwapfuye ujya kugenda ariko niba ari ibyabagabo bajya mubagore ubwo ni umwanya mwiza wamuhaye pe nundi wese wakumba ibyanyu niko yakubwira ,inama nakugira nuko utekereza neza ,niba wumva wakwihangana kubera ntazi ibyo mwapfuye ,ubwo niba ari ibya bagore ubwo niwowe bivaho niba uzabyihanganira mpaka cyangwa niba uzabibonera umutii ,cyangwa niba wahitamo uhisemo ugatandukana nawe ,nabindi jye navuga ,gusa hari abadamu mwihangana ubwo nubishobora ,ukemera ningaruka zose zaza kubaho mubuzima ,kimwe nkuko wenda yazahinduka mugeso yaba afite nubwo ntazizi ,wihangane ntakundi.uzahitemo ibitazatuma wicuza ko mwagumanye cyagwa mwatandukanye uguhitamo ni ukwawe gusa.
inama isumba izindi nugutandukana nuwo mugabo nubwo ukimukuda ntabwa we agukunda ndetse nabana ntabwo abakunda ahubwo yabaye ikirumbo niyo mpamvu mukwiriye gutandukana kuko ingo nyinshi ujya kumva ngo bicanye niko bitangira ubwo rero mukwiriye gutandukana hakiri kare hataraza ibibazo birenze ibyo utubwiye imana igufashe
Inama nakugira, saba divorce baca umugani en francais” Mieux etre seule que mal accompagné”. Uce urondera un bon avocat kugirango uzabone pension ihagije. Ubwo buzima buzagutera ingwara psychologiquement et emotionnellement nabo bana ntushobore kubarera. Du couds bakabura les deux parents kandi bakiriho.
Ahaaaa,ariko se nzafatwa he ko mbona inkuru nkizi bikanshanga mwa kabyara mwe abashatse barashatse naho ab’iki gihe nukurindagira mba mbaroga.Mada uyu mugabo mureke rwana intambara erega gupfakara s’uguhamba umugabo gusa maye wanapfakara umuzima nkanjye aha!fata umwanzuro umuveho uhange amaso imana ikubere se wa bana bawe biruta izo nzozi urimo zo guhindura ibidahinduka mama.
Njye sinemeranya nabavuga ko ugomba gutandukana nawe rwose, icyambere nakubwira Madame banza wirebe wisuzume nawe, nubwo ari wowe ushaka inama ariko aha twumvishije urumwe, ahari tubajije umugabo wawe nawe yakuvuga ibindi bikomeye byamubabaje kandi biguturutseho, kuba umugabo mwarabanye akageraho agenda njye simbishira amakenga, rero isuzume neza kandi rwose ntiwishire aheza gusa, nusanga haramakosa wakoze ndagusabye uzagishe inama yuburyo wabisabira imabazi no kwikosora, nusanga ntakosa(niyo kaba gato) wigeze ugira kandi umutima wawe ukaguhamiriza neza nubundi warihanganye ntagiye gisigaye ngo umugabo akugarukire, burya ntakabura imvano, uzahere igihe mwatangiriye kugirana ibibazo, ashobora kuba yarabuze affection yawe, mwaragize ubukene, waramufuhiraga cyane n’ibindi…..rero gutana mufite abana bangana batyo ni wowe bizagiraho ingaruka zikomeye kandi mwese muzagira ubuzima bubi cyane, rero ntukinishe gutana kandi abakubwira ntabyo bazi, njye nd’umugabo natanye numugore antwara abana gusa we mbabona aruko yabyutse neza, ariko nubwo twatanye(divorce) ntamahoro ngira mugihe ntamenya uko abana banjye baramutse, gusa naratuje nanga induru, ariko nkubwize ukuri umugabo utagize icyo agaya gikoemeye murugo ntiyareka abana be gutya gusa keretse ari umugabo mbwa, rero njye nkugiriye inama yo kureka gufuha, ibindi byose byo kumuhoza kunkeke, umureke erega niyo wamugendaho yakora amanyanga nturabukwe, muhe amahoro iminsi irigisha. thx
Madame, Ndumva bitoroshye ibyawe pe. Ejo nahoze mvuga nti abagore biki gihe ubwonko bwabo buba mu gitsina. None wowe ndumva bitakoroheye kandi ufite abana batanu. Cyokora ntabwo wavuze icyo mupfa niyo mpamvu inama uhabwa wenda zitaza kukugwa neza. Gusa, niba umugabo wawo yaragutaye kubera ubusambanyi ni imbwa azapfa nabi kuba ataye n’abana be batanu. Donc umureke vite fait ukore divorce, erega mariage ni mumpapuro ntakandi gaciro, niyo mwadivorsa ntibyababuza kuzabana mubonye un jour bishoboka. Ariko amakosa akomeye arimo ubusambanyi ahembwa divorce. Njye ni cas contraire, njye ni umugore w’umusambanyi dufitanye abana babiri. Namushatse mukunze kuko ntacyo namuciye, nshatse kuvuka moyens cyangwa ubwiza bw’irari. Gusa naramukundaga nshaka kubaka nk’ababyeyi. Najyaga numva ko agira utugeso, ariko kubera urukundo simbyumve kuko yabaga mugihugu cyabaturanyi. Namaze kumuvana kuri aritari, icyo yampembye nugusambana nagiye mukazi, navugana ineza impamvu abikora agahuruza polisi kugirango ncenceke, ningira nikindi numva sinzavuge. Cyokoze namenye ko afite ikibazo cya sexe, kuko umugore uryamana nuwo abonye wese amwishakiye, ibyo ntabyo nzi mumuco w’iwacu. Kandi tunabana, namubazaga niba hari ikibura akakibura. Birumvikana ko yashatse no guprofota udufaranga mpembwa kugirango abone ka pension gatubutse n’utundi tw’avantage twose tw’iburayi, ubundi yicare atuze agarame kahave, ngo nahaga azagaruke. Kubwanjye ikimbabaje ni abana, nkuko mugenzi wawe yabivuze, kutamenya uko umwana yaraye cyangwa yaramutse urumubyeyi we birashavuza. Ariko ngo akabi gasekwa nk’akeza ntacyo wabihinduraho. Iyo umuntu afite izo ngeso ziba zarageze muri subconsience ye kuburyo atamenya n’agahinda abana bashobora kugira. Wagira ute se mubyeyi, byakire ubiture Imana. Ariko abanyarwanda twaratewe cyane cyane abagore m’uburayi, abagabo mubusinzi. Imana rwose ni itugarukire. Njye maze imyaka 3 , n’abanje kwihangana k’ubw’abana numva nakwemera icyo kimwaro natewe n’ipfunwe abana bazakurana bumva ko nyine yagaramye impande zose z’igihugu, nyuma naje gusanga ngomba gufata ingamba. Naringiye kuvuga ngo niyo Imana zaba eshanu, naba nkabije ariko divorce yo ni irrévocable. No kuvuna nawe umuntu nkuwo sale kandi yagombye kuba umubyeyi, kuko nanjye w’umugabo sinageza aho nakumva nabaye poubelle, kandi rero burya ngo “Umugore ni umutima w’urugo”. Bivuze byinshi, kuko iyo atameze byose birazamba. Naho rero, inama nakugira, niba yaragiye kubera amakosa yawe, mbere nta kibi umubona ho , muguyaguye atarageza kure, nibyanga umusabe ko mwabijyana mu muryango babunge. Niba yaragusambaniyeho, akajya anaguteza hejuru saba divorce byihuse. Niba ari umugabo akaba yishakira kwibera hanze, ntibizamubuza kugufasha kurera abana. Amahirwe menshi , isi igeze aharindimuka
Nshuti yanjye, ndumva mbabaye cyane bitavugwa. Iki kibazo kirababaje. Dore ibintu nifuzaga kumenya ngo nkugire inama numva yagufasha. Abana Banyu bafite imyaka ingahe? Uba mu Rwanda cyangwa uba mu mahanga? Hehe uba? Muvandimwe ikintu ugomba kumenya nuko ukunda umugabo wawe cyane ariko we ntabwo agukunda na mba. Birababaje. Kubona ukunda umuntu gutyo we atagukunda simbona ukuntu ukomeza kumwihambiraho. Ikimuzana iwawe nukugirango yikundishe ku bana batamwibagirwa ariko nabo nukwiyerurutsa kuko abakunda ntiyababanira gutyo. Iyo aza kuba agukunda kiriya kibazo wamubajije yarafite gusubiza ati mbona nanjye atari byo ibyiza nuko twabana nta kuba ukubiri. Cyangwa se akaba ariwe werekana ko koko ibyo bintu byo kubana gutyo bidakwiye. Ikindi akwitwaraho nkaho uri imwe mu ndaya ze mu zo acuditse nazo zose icyo waba urusha izindi nuko azi ko umukunda kandi ntabyo aguhonga ngo wemere kuryamana na we. Dore inama yanjye:1) Ihangane uhagarike kumwakira mu buriri bwawe2) Umubwire ko nkuko yakubwiye ko ugomba gufata decision umubwire ko urimo gutekereza kuri decision wazafata kandi ko uzayimumenyesha numara kuyitekerezaho neza.3) Niba utuye I Burayi cyangwa muri Amerika cyangwa se mu mahanga, tegura ibintu byo kwimuka ujye kure cyane ye kuburyo ni biba ngombwa ko muzemeranywaho uko azajya abona abana be bizajya bimusaba gukora urugendo kandi yamara kubasuhuza ( amasaha atatu cyangwa ane bari kumwe) agataha. 4) Niba wemeye inama yo kuba umuretse ganiriza abana bawe ukurikije uko imyaka yabo ingana nuko babyumva ubabwire ikibazo ariko waramaze kwimuka. 5) Narambirwa azakubaza decision wafashe uzakomeze kumubwira ko urimo uyitekerezaho , birashoboka ko azageraho akisubiraho akaba ariwe noneho uzakubwira icyo atekereza. 6) ashobora gutera amahane ko wajyanye abana kure ye , aha nibwo uziyambaza ubuyobozi ukababwira ikibazo cyawe bakamutegeka uko azajya asura abana nuko azajya abafasha. 7) Nifuza kumva ikintu utekereza kuri izi nama bakugiriye , andika ku rubuga utubwire decision yawe. Imana ibane nawe cyane muri ibi bibazo.
Iyo muba mutarabyara nendaga kukubwira ngo igendere ubise ishyano; ariko ubwo mwabyaye, ntabwo wasiga abo bana bakeneye ababyeyi babitaho kandi babakunda. Umva rero inama: guma hamwe wirerere abana, iyo mburamugabo uyireke izicuza nyuma; gusa ntuzamwemerere gutera akabariro atazavaho akwicira ubuzima. Wishyre mu mutuzo mbese ufate ko nta mugabo ufite ko gusa ushinzwe kwirerera abana ngo bakure neza. Humura niwihangana Imana izagusubiza kandi nawe ntazatinda kubona ko yibeshye. Iman ibigufashemo
Mureke yivurugute mu byo arimo, azabona ko yibeshye. Imana izi kugorora, ujye umusengera.
Wikomeza guta igihe ku muntu utagushaka wamaze kuba ikiroge gana inkiko wake ubutane ubundi usigare wirwanaho uzi neza ko nta mugabo ufite ,ikindi kandi niba naguiha ubutane ntuzihitire gushaka abandi bagabo dore ko uvuga ko ukiri muto.
Mada, banza wisuzume uhereye aho mwatangiriye gushwana, urebe niba ntaho wamukomerekeje bikamutera kujya hanze nk’ushaka ubuhungiro (refuge ) umusabe imbabazi, uce bugufi wisubireho, erega abagabo turi nk’abana, umuguyaguye, azakugarukira mu gihe kitarambiranye. N’usanga ntacyo wishinja, haguruka usenge cyane (niba wemera Kristu), usabe Imana gushyira iherezo kuri iyo myitwarire ye mibi kandi uyisabe wiyumvamo ko amaherezo bizarangira kandi neza. Mu isengesho ryawe ntazariburemo (kumusengera). Ndetse ushobora kwitabaza bagenzi bawe(abadamu) basenga, nabo bagufasha. Isubiriza igihe. Niyo yatubwiye ngo yemwe abarushye n’abaremerewe, nimunture imitwaro yanyu mbaruhure. Izahindura ayo mateka yanyu.
Mwakoze cyane abantu bariho bangira inama, hari uwansabye kumubwira imyaka y’abana umukuru afite 9 , abato ni impanga bafite ibiri n’igice., tukaba tuba angleterre, nta décision ndafata ndacyatekereza ku bitekerezo bitandukanye ndiho nsoma hano murakoze cyane.
Ihangane wimuke ujye mumujyi Uri kure ye niwe uzasigara akwinginga ngo musubirane Nicyo cyonyine uzamushoboresha nawe akava mubye akagusanga .
hari byinshi bituma umugabo ata urugo agahunga. Ibyo nta na kimwe wagaragaje. Mbabwize ukuri ko abagabo bose nta numwe uvuyemo,bakunda umufasha/umugore ubitaho cyane,akabatetesha kandi akirinda kubabwira nabi. bakunda umutuzo. Na none kandi,abagabo bake cyane nibo bashobora kwihanganira ibibazo bahura nabyo mu rushako rwabo,ibyo mbivuze kuko hari Cas/ingero 3 za familles zubatse twabanye mu gipangu kimwe,ariko ubu nta n’umwe ukibana n,umugore cg umugabo we. Isomo nakuyemo ni uko wasangaga mu mibanire yabo,abagabo nibo babaga kenshi batunze umuryango ariko bataha bavuye ku kazi ugasanga kenshi abagore bababwira nabi,bakabashihura,bakavugira hejuru nta kwiha n,akabanga. Muzi uko byagiye birangira? Wajyaga kubona ukabona umugabo araje, agahamagara abaturanyi mu gipangu habona,akabereka ko aho kugira ngo azakomeze ubwo buzima bw’induru,imirwano n,intonganya; ahisemo kubisa umugore we akajya kwangara. agafata agakapu gato akagenda izuba riva. Ibyo mvuze byabaye kuri famille 3 zitandukanye mu rusisiro rumwe nabagamo Kacyiru. None rero madame nkugire inama; niwongera kugira ayo mahirwe yo kubona uwo mugabo agarutse,kuko rwose ukimukunda cyane,uzamwereke isura nshya itandukanye n’iyo akuziho,uzajye umwitaho nk’uko wita ku gahinja kawe kataruzuza amezi 6.umugire fiancé wawe bundi bushya nka kera mutarabana, Nkubwije ukuri kweruye ko aho yajyaga hose azacikayo nawe bizagutungura.
PYAGARI WEEEEE!! ARIKO NI NDE WABABWIYE KO ABAGORE BO NTA AFFECTION BAKENEYE??NGO NK`AGAHINJA??/ UVUGA IBYO UTAZI IYABA WARI UMUGORE MBA NKUBWIYE, ARIKO UTAZI UMUGABO ARAMUBARIRWA,IKIBAZO DORE NAHO KIRI,MWEBWE ABAGABO (NDAHAMYA KO NAWE URI UMUGABO)MUGIRA EGOISME NTARIGERA MBONA KUGEZA UBWO WUNVA WAKWITABWAHO WENYINE, MUGENZI WAWE UKUNVA KO UTAMWITAHO, AKEBO KAJYA I WA MUGARURA DI, KANDI GUIKUNDA NI IGIKORWA NGIRANA SI NGIRIRWA,
mureke ,maze wowe wirere abana bawe Imana izagufasha kdi uko ubarera adahari nubundi uzakomeze ubarere kdi ntuzongere kumwemerera agaruka murugo kuko uwo yamaze kwangirika ejo atazakuzanira bundi bundi
Ibihe biha ibindi kanid amazina nakubwira ngo ntuyakarabe uzayabwireko ntabyiro ufite, njye naciye mubirenze ibyo byawe kandi ngeze aho gusara kumusozi, mfata decetion yo uba namuha umwnaya we wose agakora ibyo ashaka, dukora divoce! ariko muvandimw eubu mfite amahoro kandi nawe yashatse uko yagaruka imhira yarabibuze kandi twe ntakibazo dufite niho amahoro ari murugo kandi ubuzima burakomeje. umbabarire gusa bishoboka wasaba divorce, iko byumva mumbabarire
Elise ibyo akubwiye nibyo divorce hanyuma umusibe mumutwe wawe wirere abana ubuzima buzagenda buhinduka buhoro buhoro ugere naho uzajya ubyibuka umuseke kandi witege ko amaherezo azagushaka akwinginge utakimwitayeho muri iki gihe ndiwowe nanakata contact nawe telephone nkamufunga kugeza maze kumwikuramo neza bidasubirwaho .
Ariko mujye mutanga Inama zubaka abandi, divorce mwayishize imbere bituma mutaba indaya, rero nahawe ho guhitamo, soma ibyo @mamadu yakubwiye nanjye ndi wowe nibyo nakoresha, kandi iyo witaye k’umuntu nawe akwitaho, naho ibyo bagushuka ngo divorce bareke bo bazikore, ntacyiza nakimwe kirimo, va kubantu batazi kwihangana n’abashaka byacyitse, kwihanganirana bivuze iki? uzagerageze kandi ibukore udakeneye ko abigukorera nyuma we nahinduka nawe uzatuza wibaze ko ari waruzi, kandi nganagushima cyane kuba utinyuka no kugisha Inama nuko uru umugore muzima, uve kubashaka guhangana bavuga ko abagabo bikunda, buri wese arikunda kandi akenera undi….tx
Elise wambabariye ukampa adresse yawe koko? Jyewe ntacyo mvugiye aha ariko unyemereye tukaganira byamfasha pe.
Niba wabishobora uzampe number yaws ya Tel. Nzaguhamagara nkugire inama, emal yanjye ni [email protected]. Simba mu Rwanda ariko numva ngufitiye inkuru nziza yagufasha
Arimo gukina n`umutima wawe.Shaka avocat ubishoboye, usabe ubutane, aguhe ibyo gutunga abana bawe maze utuze azazizana nyuma amaze gutekereza cyangwa arorere.
Comments are closed.