Digiqole ad

Musaza wanjye akundana n’umukobwa wabyariye iwabo

Bakunzi ba Umuseke nejejwe no kubasangiza ikibazo kimpangayikishije kikanshengura umutima, kijyanye n’ubuzima bw’urukundo bwa musaza wanjye.

Mu by’ukuri musaza wanjye ni umusore mwiza, arasenga ndetse mbona yitonda nk’urikije uko muzi, afite imyaka yo kuba yakubaka urugo ndetse akora akazi keza ko kwikorera.

Mu gihe gishize naratunguwe anyeretse umukobwa bakundana ndetse afiteho imigambi yo kuzagira umugore. Uyu mukobwa asengera mu musigiti, kandi musaza wanjye ni umurokore muri ADEPR.

Uyu mukobwa arakuze ndetse afite umwana wiga mu mashuri abanza, musaza wanjye yiyemeje kumurihira abisabwe n’uwo mukunzi we, ubu mu ishuri rimwe i Kigali musaza wanjye buri gihembwe atanga minerivale n’ibikoresho by’umwana.

Ikintera impungenge, uyu mukobwa afite umugabo babyaranye uwo mwana uzwi ndetse wemera uwo mwana, akanamufasha kwiga.

Iyo myitwarire rero yo gusaba ko musaza wanjye arihira umwana we intera impungenge kandi na se amurihira. Ibi binyereka ko uyu mukobwa yaba atesha igihe musaza wanjye akaba agira ngo amurye amafaranga gusa, ubundi azamwereke umujyi.

Bavandimwe nka mushiki w’uyu muhungu ndahangayitse, ababishoboye mumpe inama nanjye nshobora guha musaza wanjye, kuko mbona niba atarasarishijwe n’urukundo, mo kimwe yararozwe.

Imana ibahe umugisha mbaye mbashimiye.

 

0 Comment

  • Ah bon ! Urukundo nurwo nyine! 

  • Umugore wabyaye hanze wabyaranye nundi mugabo mbere yokugendana nawe ugomba kumenya impamvu yashenye urugo. Ashobora kuba ari gacabintu. Abagabo nkabo nibo nanadusebya. Ese yabuze undi wamukunda ? Ubundi sibyiza kwinjira muri ubwo buzima kuko usanga kuvanga abana bitera impungenge. Ubundi uwo mugore yagombye gusanga abagabo bahuje ibibazo. Cyokoze, ari umugore ufite umwana kubera ingorane izi nizi zitamuturutseho, ndumva ntakibazo cyagombye kuba. Ariko ubu siko mbyumva wasanga ndetse no kuri ex we kakirimo. Musaza wawe ashobora kwikorera umutwaro atazabasha kwitura yewe tutanavuze n’ikibazo cy’amafaranga.

  • Birimvikana urababaye mukobwa kubera imyitwarire ya musaza wawe , gusa ntabyari bisanzwe ko umurokore akundana numusilamu kuburyo biyemeza no kubana nkumugabo numugore! njyewe sinkunze kubibona kenshi abandi bagira icyo babivugaho, kuba rero umwana yishyurirwa na se umubyara akongera akishyurirwa numukunzi wa nyina byo biteye inkeke! umuntu yakwibaza impamvu uyu mugore atamwaka amafaranga mu bundi buryo aho kuyitirira umwana kandi batanabyaranye, uyu mugorekobwa, Fille mere, byaba byiza witabaje abo mu muryango mukegera musaza wawe mukamugezaho izo mpungenge utubwiye mukamwereka ingaruka zose kuburyo bweruye ntacyo mu muhisha yabananira mukarekera. gusa njyewe uko mbyumva byatangiye ari ubusambanyi uwo mugorekobwa nta rukundo afitiye musaza wawe natwo dufaranga yishakira , uzabwire musaza wawe ase nuwanga kumuha amafaranga urebe ikizakurikira ngayo nguko!!!

  • Musaza wawe  ARIMO GUKUNIRA ABAS**** yaguye kumugore nakwita isiha rusahuzi, dore inama nakugira: uzagende urebe pastor w’itorero asengeramo noneho pastor umusobanurire ikibazo uko giteyanaramuka abanye niriya siha umwumvishe buryoki musaza wawe asa nuwahindutse impumyi n’igipfamatwi akaba atabashakubona ingorane zimutegereje naramuka arongoye iriya siha rusahuzi. Ubwo nurangiza kugeza ikibazo mutorero asengeramo, uzashake undi mukobwa mwiza wiyubaha kandi ufite uburanga umutege musaza wawe kuko kuba ari umurokore akaba ajya mubagore babyariye iwabo bivugako yikundia igitsina kandi akihisha inyuma y’uburokore! rero uzashake mubakobwa b’inshuti zawe ushakemo umwiza pee noneho umutumire murugo iwanyu umwumvishe ikibazo uko giteye, kabone niyo uwo mukobwa yaba adakunda musaza wawe, icyo upfa nuko yaguha umusada maze musaza wawe akareka icyo kigore kindi.  noneho musaza wamukobwa w’inshuti yawe uzakore kuburyo aza kugusura musaza wawe ari murugo ukore kuburyo bamenyana umukobwa nibiba ngombwa ashyushye musaza wawe( hanyuma atangire yiterekeshe amaso kuri musaza wawe  amusekere amukorakore, mbese musaza wawe atwarwe) igisigaye nimusaza wawe uzatangira asabe urukundo wa mukobwa!!! ubwo musaza wawe namara kumva ashaka uwo mukobwa ikizaba gisigaye nuko wamukobwa yatangira akihagararaho akamubwira ko yigeze kumubonana n’undi mugore wabyaye ndetse nabantu bakaba bagenda bamugaya ko ari umusore utiyubaha kubera ko agiye kurongora umugore w’injumbure, mbese uwo mukobwa ahite abona urwaho rwokwereka musaza wawe ububi bwuko yisuzuguza atereta umukobwa wabyaye kandi inkumi zihari!! amwumvishe ko ntampamvu yo kujya mukarima k’injumbure abandi bamazemo ubutoto amwereke ko musaza wawe yizuzugura kandi akisuzuguza imbere y’umuryango, imbere y’inkumi n’imbere yabasore bose binshuti ze, kandi azamwumvishe ko uwabyariye imfura uriya mugore ashobora nokongera kumubyarira ubuheta, uwo mukobwa uzaba washyaste azabwire musaza wawe ko  baca umugani ngo AHO YACIYE HATAJYA HACAURWANGO , mbese yereke musaza wawe ako arimo GUKUNIRA ABAS****. Ubundi uwo mukobwa ahe musaza wawe conditions amubwire ko kugirango babe inshuti aruko yatelefona wamugore akamubwira ko ibyabo birangiriye aho , musaza wawe nakora ibyo wamugore azatangira amutuke( abagore babyarriye iwabo usanga akenshi bashyira isoni bameze nk’abashumba b’ingurube) noneho wamukobwa nabona  batangiye gutukana kuri telefone azahite ashyiramo akunyu avuge ati sinakubwiye ko ririya shyano ryari kuzakugira imbwa!!! musaza wawe azahita abona ko yari yarayobye, niba kandi ibyo utabishoboye njyewe uzampe ibihumbi ijana by’amanyarwanda ntandukanye musaza wawe na kiriya kigore kirimo kumwonona. Mfite techniques nyinshi zabatandukanya umwe akazinukwa undi cga nkaba nanabatandukanya hatabaye rwaserera hagati yabo( ibyo rwose ndabishoboye)  niba kandi ntabihumbi ijana ufite byo kumpa dore indi nama nakugira!!! uzashake undi musore mwiza cyane nibiba ngombwa umuhe amafaranga noneho umuhe akazi ko kujya gutereta uriya mugore musaza wawe akunda, uwo musore azagende asa nuwishwe nurukundo agende yemeze iriya siha ayiterete ayisohokane ahantu heza habaho noneho mugihe bazaba bari gusomana uzashake umuntu ubafotora barikumwe barimmo gusomana, noneho amafoto uzayafate uyohereze kuri email ya musaza wawe  ariko wiyise irindi zina, ayandi mafoto uzakore kuburyo abantu binshuti za musaza wawe babimenya kandi uzagende uvuga ko ari uwo mugore agande abyigamba  noneho uzakore kuburyo  isnhuti za musaza wawe zimenyako umugore agiye kurongora yirirwa samabanira uri lodges, just for saving your bro( erega musaza wumuntu arakomeye) ibyo byose nibkunanrira uzamenye ko nawe ntacyo umariye musaza wawe

  • Ahubwo nimutabare mumusengere cyane kuko abadayimoni baramujyanye!Mbega ishyano.Toka satani kwa jina la Yesu.

  • ariko abantu ntimubazi mwebwe!!!ubwo yamugiriyeyo ntaby’urukundo!!yaramuhaye umuhungu w’umurokore ntakintu yari yiyiziye!!!ahahaha none ngo azavayo jya kuvuza musaza wawe cg ushake abantu bamusengera, naho mu biryo batanga utuntu abahungu mubure kuba maso namwe nimwibaze ADEPER na ISLAM ubwose koko???ahahahaha

  • Musaza wawe inkumi ishaje yaramunyongeye aratwarwa ati wowe n’umwana ndabishingiye kuri byose! Teranya famille mumwiyame kuko yararindagiye. Ahubwo nutinda uzumva se w’umwana yamugonze amubaza icyo amushakira ku mugore. Erega n’uburozi burya ngo barebaho!!

  • usibye n; ibibazo byo kuvuga ngo amadini kuko akenshi urukundo nyarwo ntirureba idini kuko nanjye umu copain wanjye ni umu islam nkaba umu catholique kd ndamukunda ntacyo mutezeho usibye urukundo nyarwo.gusa ndi umukobwa nkurikije inkuru z’uwo mukobwa n’umu copain we ndumva umukobwa atamukunda nagato arashaka inyungu ze bwite n’umwana we.wamugani uzabwire musaza wawe ase n’umwima amafranga nk’amezi abiri maze arebe uko bizagenda.naho ubndi umukobwa ashobora no kumwizeza urukundo kugeza kumusi wanyuma akamukatira kumunsi w’ubukwe.

    • ko abagore bemera kurera abana babagabo babyaye hanze se kandi ba nyina wabo bana baba bahari, kuki abagabo batarerera abagore babo? Abagabo nti mukikinde cyane rata ntacyo bahaye musaza wawe urugo rw’ubukwa nurukundo niba bakundana koko mubareke babane naho ibyo kuba umugore afite umwana ntaho bihuriye

    • muzajya mwirirwa mubeshya abantu ngo muri nza barokore, uwo musore njye ndakeka yagaragaje uwo ariwe ….yerekana ko ari umurokore  kandi ari wawundi wakera wa kamere…..ibyo nta kindi uwo musore ntago arwaye ,ntacyo abaye  ahubwo ni umusambanyi wihisha mu barokore…….intashya yatahije  igikeri nacyo kiti  mpurirahe n’ibiguruka…. none se uwo murokore wanyu, kurokoka nagirango ni ukugira umwuka IMANA muri Kristu muri wowe? ubwo se uwo we !!!! keretse niba ashaka kwigisha uwo muyisilamukazi akamuhindura……..umva uwo musore si umuntu mukuru ?…ararwaye se ,si muzima? afite ikindi kibazo cyamubuza kwifatira icyemezo…..dore icyo wamukorera : uwo nta jambo ry’IMANA azi,tangira irimwigishe,umwereke ibyanditswe uko bivuga,namara kubimenya yumvise n’amakosa akora azavuka bwa kabiri,azakira KRISTO,kuko ikigaragara ni uko atakiriye Kristo,sinzi kugenda mukakajya mwirirwa muvuga Haleluya!!! Amen mutazi n’icyo mubivugiye niba ariko kurokoka muvuga.ubundi mwagera aho batabareba mukikomereza kuba babandi musanzwe muribo”abantu ba kamere”

  • aha ngaho da…ese kuki mwumva ko umugabo yabyara abana 3 hanze akabazana mukase akabarera ariko mukumva nta mugabo warera umwana w umugore we?ese ari musaza wawe ufite umwana wagisha inama gutyo cg wamusengera ngo azagirimana yubake…ibyo babyita kwikunda kdi nawe ugize utya ukabyarira iwanyu cg umwana wawe akahabyarira ntago ndibaza wamushakira umugabo naho yaba umupagani nta nswe umusiramu…ubundi urukundo ni ukwemera icyo mugenzi wawe ari cyo utarebeye ku bwoko idini cg ibindi mwitwaza ntazi

  • Njyewe ndunva utakwishuriza umutwe wubusa Kuko uwo mu fille mere byanze bikunze asambana nusaza wawe  umunsi yabihaze azamureka 

  • mwaramutse,nagirango mbwire uwo mukobwa yitonde cyane waramwinjiriye urakabya ibyo wamenye ko umwana yishyurirwa nabantu babiri nawe yakagombye kuba abizi kuko biramureba kukurusha ibyo wibaza byoooseee uremerewe numutwaro bidakwiye keretse niba musaza wawe ari idiot si non numva uzajya ujya no muri gestion y’urugo rwe. tuza umusengere gusa

    • Umva Mahirwe , impamvu ababajwe na musaza we nuko amukunda kandi ashobora no kubimenya musaza we yarabimwibwiriye pe. Ubundi se urumva niba nta kindi aduhishe bidakwiriye kumubabaza ndetse umuryango wose ninshuti.

  • toka satan!mutabare hakiri kare amazi atararenga inkombe ubwo nyine yamuhaye nyumvira.

  • Birumvikana buri wese yakwiyumvisha neza gahunda y’uwo mugore, tuvuge ko babana da ariko ntiyarakwiye kubana nuwo kuko ntamukunda ni isiha, ni umugore aho kuba umukobwa ikindi ni umusilamu, tabara musaza wawe kuko uburozi bubaho ureke abo bagore bikunda bashaka ko arerera abandi

  • Jye ndumva ntamungenge wakagobye kugira kuko musaza wawe arakuze kandi azi ubwenge mbere yo kumubuza uwo mushuti uzabanze umushakire undi wumva baberanye kandi ntago byashoboka erega nawe byakubaho kuko kubyarira iwabo si cyaha so ndumva rero wareka kubavangira wowe ntancuti ugira? ubwo uwabaza abantu bose muziranye bamugushira harimo abamwanga cg bakamunegura.

  • ushobora kuba atari musaza wawe ahubwo umwikundira akabinyuza muri iyo channel, nkurikije uko ubivuga ubogamiye cyane kumuhungu mbese umukobwa niwe munyamafuti, ngo ni umurokore baravuga ngo mbwira abo mugendana nkubwire uwo uriwe; uwo muhungu nyine yarakunze ikindi ni ikivume kuko asa nutazi icyo ashaka kimwe nuko nawe akuramo icyacumi akigendera wowe rero ntumurusha ubwenge mureke utazabura byose.

  • Ariko kuki abantu bababazwa n’umuzigo batikoreye? wowe wita isiha
    bagenzi bawe ubona uri intungane? gusa no kwivanga muri gahunda z’umuntu
    mbona ari amakosa ese kuki mwumva ko mushiki wuriya muhungu ibyo avuaga
    ari ukuri? kuki hataba harimo urwago yanga uriya mugore? kandi ikindi
    kubyara ntibituma umuntu atavamo umugore wubaka urugo kandi rugakomera
    ese abo umwifuriza bo ubizeye ute? numvise hari n;abavuga ko ari
    intabire!!!!!!!!! ese ubwirwa n’iki ko abo wita abakobwa aribo??? ese
    iyo ushatse umuntu uziko ari umukobwa kandi wenda yarakuyemo inda nke 5
    we aba yitwa iki? ntarutwa n’uwabyeye wenda ari impanuka? kandi erega
    haricyo mwibeshya kubyara sicyo kimenyetso cy’uburaya nibyago umuntu aba
    yagize ushobora kujyana injumbure irute iyo wakekaga ugatangirwa
    n’umutambiko w’igitanda ngo wajyanye inkumi. gusa abivanga mu rukundo
    rwa bagenzi babobo mushatse mwabivamo ntaho bihuriye n’agato urukundo
    uwo rushaka ruramusanga abandi mwaciye imanza ngo umusore sumurokore ngo
    arwamana n’uriya mugore n’ibindi n’ibindi wasanga mwese azabarusha
    urugo rwiza mwiyita abahatari

    • isalo uvuze ukuri kabisa urababwiriye urukundo runjya aho rushatse kandi uwo rushate ruramusanga ntihakagire uwivanga murukundo rwabantu kandi urukundo nimpunyi mushikiwe narekere aho kuko kuba yarabyaye akaba yita kumwanawe ntabwo arikibazo ubwo se ntabwo muzi umuk9bwa ukundana numugabo ufite abana kd akabitaho neza so ndunva tutagobye kwinjirira cyane abakundana kuko ntabwo tuzi icyo yamukundiye,thx

  • bamuhaye utuntu sha. jya kumuvuza ushake n’abamusengera nta kundi.Abagore n’abakobwa b’iki gihe badafite confidence ni uko babigenza.

  • YEWE  ADEPR NA ISLAM NI NK’AMAZI N’UMURIRO IRYO DAYIMONI RYIRIRWA RIDUSHUKIRA UMUKRISTO TURARYAMAGANYE MU IZINA RYA YESU NTA SONI NINDE WAKUBWIYE GUSHUKA UMWANA W’IMANA ? MUREGERE PASTOR WANYU AMUHUGURE NUBONA BYANZE,MUJYE MU CYUMBA CY’AMASENGESHO UMUSUKEHO URUFAYA RW’AMASENGESHO NUBONA BYANZE UZAMENYEKO SATANI YAMAZE KUMUZIRIKA CYANGWA BAMUROZE UBWO HAZABA HASABWA IZINDI NGAMBA ZIDASANWE IMANA IGUFASHE.

  • inama nakugira nugukorana nkumuryango mukamubwira ko mumukunda mumwifuriza icyiza nukugira urugo rwiza hanyuma mumubwire byose kurizo mpunjyenjye ufite ntacyo mumuhishe niyanga kumva mumwihorere azirebere nyamwanga kumva ngo ntiyanze no kubona,) ikitonderwa uwo musaza wawe ashobora kuba atarigeze akundana nabakobwa mbere none yahuye numugore wabyaye kandi wo mugiswahiri bazi gufata abagabo neza no kumenya gukora imibinano mpuza bistina neza guteka neza ninzaratsi rugeretse ahubwo uwo musaza wawe ashobora kuzabanga mwese akikundira iyo ndaya wumva afite nagafaranga hazagwa umuntu nimutitonda buriya aramuryohera hatari!!

  • Uzabaze musaza wawe aho yamenyaniye n’uwo mukobwa, Icyo yamukundiye kurusha abandi bose i cyatumye yumva ko agomba kwishyurira amashuri umwana atabaye kANDI AFITE SE ? Bibiliya iravuga ngo ntimukifatanye n’abo mudahuje kwizera. Ariko dukwiriye kurenga amadini tukareba umuntu? Waruzi ko hari uwaba ari mw’idini y’ abisiramu ariko agendera mu nzira z’Imana? War’uzi ko kandi no muri ADEPR n’andi madini harimo ibirura bitizera Imana ariko abantu bakiyambika umwambaro w’idini nk’aho ariwo uzabakiza? ( Fanatisme)  Hanyuma nawe  wibaze n’iki  n’izihe ndangagaciro zatumye ngirira impungenge musaza wanjye??Uzi iyaba watubwiraga ingeso mbi wamubonyeho ngo abantu bagire aho bahera?? Ese iyaba yarabyaye ari muri ADEPR wari kudohora?? Ganira na musaza wawe umubwire ikibazo ubifiteho niba mutabyumva kimwe umureke kuko amahitamo ya muntu ashobora kumwerekeza heza cyangwa habi, ariko inshingano zawe uzaba wazirangije.Uzabirebe si kenshi ko umuryango wose wishimira Umuntu mushya uwujemo mu buryo bungana. Ariko igikomeye muri byose n’uko ba nyir’ubwite bo baba bahitanyemo neza , nyuma y’ aho kandi ubuzima burakomeza.

Comments are closed.

en_USEnglish