ILPD yatangije icyiciro cya kabiri cy’abiga gushyira mu bikorwa amategeko
Minisitiri w’Ubutabera, Johnson Busingye watangije iki cyiciro cya kabiri muri uyu mwaka wa 2014, ku mugoroba wo kuwa mbere tariki ya 15 Nyakanga, abanyeshuri 62 bava mu Rwanda no mu bihugu byo mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba n’Amajyepfo, yabasabye kuzaba intangarugero mu guhindura imiryango babamo batera ikirenge mu cya Mandela na Gandhi.
Aba banyeshuri 62, barimo Abanyarwanda 26, abavuye muri Uganda 33, abandi 2 bavuye muri Kenya n’umunyeshuri umwe wavuye muri Malawi, bose bazamara igihe cy’amezi atandatu biga gushyira mu bikorwa amategeko n’amahame n’uburyo bwiza bwo gukora umwuga w’ubucamanza barimo.
Minisitiri w’Ubutabera, yabwiye abanyeshuri ko Ishuri Rikuru ryo kwigisha no guteza imbere amategeko (Institute of Legal Practice and Development, ILPD) ari ikigo kimaze kubaka izina rikomeye mu kwigisha uburyo amategeko ashyirwa mu bikorwa.
Yavuze ko ibihugu byabo bibategerejeho umusaruro nyuma yo kurangiza kwiga, bakazaba ari igisubizo ku Rwanda no mu karere.
Yagize ati “Tubategerejemo abantu nka Mandela na Gandhi bagize uruhare mu guhindura Isi.”
Muri ILPD hari akarusho k’uko abanyeshuri bahagana bahabwa ubumenyi mu bijyanye n’Ubucamanza, Ubushinjacyaha, n’Ubwunganizi, mu mategeko akoreshwa n’Abafaransa “Civil Law System” n’akoreshwa mu bihugu by’Abongereza “Common Law”.
Ibi byiyongeraho gusesengura amategeko, bikava mu magambo nk’uko byigwa mu mashuri asanzwe ahubwo bikajya mu bikorwa.
Umuyobozi Mukuru wa ILPD, Prof Nick Johnson yasabye abagiye kwiga gushyira mu bikorwa amategeko bitewe n’ibyo bakoramo, kurangwa n’Ubunyamwuga ngo kuko ni ikintu cy’ingenzi mu gatanga serivise nziza ku bakiliya.
Mu magambo make yagize ati “Ni ingenzi gutanga serivise nziza, ibikorwa byiza ni byo tubakeneyeho. Imyitwarire myiza y’umwuga ‘Ethics’ n’Ubunyangamugayo ‘Integrity’ ni ingenzi ku bunganira abantu mu mategeko, bituma habaho kwizerana hagati y’umwunganizi n’umukiliya, ku mucamanza n’urukiko, turashaka guhindura uburyo mwakoreshaga ngo buhinduke ubw’umwuga.”
Prof Nick ucyuye igihe cye nk’Umuyobozi wa ILPD yaboneyeho gusezera abari aho, ndetse Minisitiri w’Ubutabera, Johnson Busingye amushimira by’umwihariko umumaro ukomeye yagiriye u Rwanda na ILPD mu guhindura byinshi mu mategeko.
Umuyobozi Wungirije wa ILPD ushinzwe amasomo, Havugiyaremye Aimable yabwiye abanyamakuru ko ibyo bigisha ari ingenzi kandi bimaze guhindura byinshi mu nzego nk’uko bivugwa n’abakora mu butabera ari nabo akenshi bohereza abanyeshuri muri ILPD.
Yavuze ko ubumenyi bw’abarangiza Kaminuza mu mategeko buba budahagije gusa kuko biga amategeko mu magambo ‘theory’ na ho muri ILPD bakabigisha uko amagambo ashyirwa mu bikorwa.
Gasore Prosper, Visi Perezida w’Urukiko rwisumbuye rwa Karongi, na we uzamara amezi atandatu ahugurwa, yatangaje ko mu ishuri basomye ibitabo byinshi ariko bakaba bakeneye kumenya neza uburyo bwiza bwo gukorana n’ababagana nk’abanyamwuga.
Uwitwa Sifa Turinamatsiko wavuye mu gihugu cya Uganda, yavuze ko akurikije uko bakiriwe, uburyo yabonye ikigo ILPD gifite abarimu beza, amasomero, n’ubwiza bw’aho kiri ngo nta kabuza afite icyizere cyo kuzabona ubumenyi akeneye.
Yagize ati “Bwa mbere nashimishijwe n’uko aha hantu hameze, nabonye byinshi byiza, amasomero, amasomo ateguye neza, ndabona bizamfasha nkurikije uko dufashwe.”
Ikigo ILPD mbere cyari CNFJ gitanga amahugurwa y’igihe gito ku bacamanza, ariko mu rwego rwo kuvugurura ubucamanza, iki kigo cyahindutse Ishuri Rikuru ryo kwigisha no guteza imbere amategeko (Institute of Legal Practice and Development).
Cyemewe n’Inama Nkuru y’Uburezi, kikaba gitanga impamyabumenyi yitwa ‘Diploma in Legal Practice’ ari nayo izahabwa bariya banyeshuri 62, yemewe ku rwego mpuzamahanga kuko ibyigwa bias n’ibyigwa ahandi ku isi. Uyikorera yiga amezi 6 akongeraho andi 3 yo kwimenyereza mu mwuga ahantu hazi.
ILPD ikoresha inzobere zanditse izina mu kunganira abantu, izimaze igihe mu bushinjacyaha ndetse n’abamaze kwandika izina mu bucamanza nib o bigisha abandi bitewe n’ubunararibonye bafite mu mwuga.
HATANGIMANA Ange Eric
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
icyangombwa ni uko baha service nziza abaturage , amategeko aba yarashyireho abaturage ngo agire ibyo asubize kumurongo, aba banyamategeko kandi bakirinda ruswa dore ko ari imungu mbi, bayirinde ndetse namarangamutima baba barabyigishijwe ariko I=nibyo guhora bibutswa
Comments are closed.