USA : Heaton arashaka kugira umukobwa we igikomangoma ku butaka bw’Afurika
Umubyeyi w’umuryango mu gihugu cya Leta zunze ubumwe z’Amerika yasezeranyije akana ke k’agakobwa k’imyaka 6 kuzakagira igikomangoma ‘Princesse’. Nyuma yo gushakashaka ku isi hose yasanze muri Afurika hari ubutaka buri ku buso bwa m2 2 000 umukobwa we ashobora kuzabaho igikomangoma.
Jeremiah Heaton ni umugabo ubusanzwe ukora mu bijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro nta kindi azwiho, ariko yamenyekanye asaba guhabwa agace kangana na m2 2 000, ubusanzwe kari mu mpaka hagati ya Misiri na Sudani ya Ruguru.
Arashaka ko ako gace yagahabwa ubundi umukobwa we yasezeranyije kuzaba umwamikazi akaza akahategeka.
Ku rubuga rwa facebook, rw’uyu mugabo avuga uko yemereye umwana we Emily w’imyaka 6 ko azaba igikomangoma. Handitse “Umunsi umwe, Emily yarambajije ati ‘Papa, nzaba umwamikazi koko?'”
Undi yaramusubije ati “Yego, rwose ni byo uzamuba.”
Kugira ngo rero abashe kugera ku byo yasezeranyije ako kana ke, yambutse inyanja ya Atlantique ngo age gushakisha aho azakura igihugu umukobwa we azaberamo igikomangoma.
Nyuma yo kumara igihe kuri Internet ashakisha ubutaka budafite aba busaba, nk’uko ikinyamakuru The Times cyo mu Bwongereza kibivuga, abayobozi ba Misiri basabye Jeremiah Heaton kujya gusura agace kari hagati ya Misiri na Sudani kangana na m2 2 000.
Aka gace kitwa Bir Tawil, nk’uko urubuga rwa Internet Atlas Obscura rubivuga ngo kaba katifuzwa na Misiri ndetse ngo na Sudani nta bushake igaragaza bwo kukegukana.
Jeremiah Heaton, tariki ya 16 Kamena yaragiye ashinga ibendera muri ako gace ndetse atangaza ko abaye umuyobozi w’ako gace yise “Royaume du Nord-Soudan”, ibyo rero nk’uko ikinyamakuru Washington Post ngo umukobwa we yahise aba igikomangoma.
Kugeza ubu, Misiri na Sudani ntacyo biratangaza ku cyemezo cya Heaton, igisigaye ni ukumenyekanisha ubu bwami “Royaume du Nord-Soudan” mu bihugu by’Afurika no ku Muryango Mpuzamahanga.
Jeuneafrique
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
eehh aka ni agasuzuguro abahazahamuha bazahite bicwa cg birukanwe kubutaka bwa Africa igihe cyubuzima bwabo . ntasoni ?!!!
Nonese birukanwe kuberiki ko mutashoboye kuhashaka ngo muhature ababishoboye nibabikore
so funny
ariko abo bagabo baradusugura kabisa,yagiye kuba umwamikazi iwabo?ariko biterwa nibyo biyobozi bya africa bidatekereza,sha uwo akwiye kwicwa hamwe nuwamwemereye no kuhagera kabisa,kuko abo bayobozi ba africa bakomeje kudusebya
Mukunda kwica, abaye igikomangoma bigutwaye iki? Ako gace ntawe ugatuye n’umucanga n’amabuye gusa, yewe na basogokuru bawe ntibanahazi ntibigeze kuhamenya. Bareke binezeze ubuzima si buto?
dada uvuze neza cyane,bareke binezeze ntawe bibangamiye,naho uwihutira kwica imana imubabarire ihindure umutimawe.
Ariko se ko mbona ubu buso ari ubw’ikibanza, ibaye royaume ite? m2 2,000!!!
ariko abantu mwanga amahoro nonese murabicira iki? ahubwo uwo muryango ufite cash nyinshi nimuwureke uhagure maze uhature kuko ntacyo bitwaye nuburenganzira bwabo ariko ntibahaturire ubusa
Comments are closed.