Umukambwe w’imyaka 85 witwa Gahama Thomas, atuye mu kagari ka Karera mu murenge wa Ririma mu karere ka Bugesera, avuga ko mu 1949 Umwami Rudahigwa yabohereje gucukura zahabu muri Congo mbiligi (DRCongo) bityo akaba asaba imperekeza zijyanye n’akazi yakoze. Muzehe Gahama na bagenzi be bavuye mu Rwanda mu 1949 ku itegeko ry’Umwami Rudahigwa berekeza muri […]Irambuye
Mbanje kubasuhuza basomyi b’Umuseke, mungire inama,kuko niho tucyubaka urugo ariko ndikwibaza niba ntarahubutse nkibaza n’uko nabigenza amazi atararenga inkombe. Hashize umwaka n’igice twubatse urugo, umugabo wanjye twamenyanye naje mu biruhuko mu Rwanda, anyereka ko anyitayeho cyane karahava nanjye nari namukunze cyane ku buryo nyuma y’umwaka nagarutse kumureba ndetse umwaka wakurikiyeho dukora marriage. Murumva twakundanye nko […]Irambuye
29 Nyakanga – Polisi y’igihugu mu Ntara y’Iburasirazuba iratangaza ko abagabo bane; Sibomana Faustin, Karangwa Charles, Mulisa Iridahemba na Isiniyande Emmanuel, bari mu mugambi wo kwiba Banki y’Abaturage ya Mimuri mu karere ka Nyagatare, bagafatirwa mu cyuho Sibomana Fustin akahasiga ubuzima agerageza gucika naho mugenzi we arakomereka. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SS Benoit Nsengiyumva […]Irambuye
Abantu bakekwaho kuba abo mu nyeshyamba zo mu mutwe wa kiyisilamu wa Boko Haram ku cyumweru zashimuse umugore wa Visi Minisitiri w’Intebe mu gihugu cya Cemeroun n’umwe mu bayobozi b’abaturage mu cyaro mu bitero bibiri byahitanye abantu 6 mu majyaruguru ya Cameroun nk’uko bitangazwa. Mu masaha yo mu rukerera 05h00 a.m (04h00 GMT), mu masaha […]Irambuye
Bavandimwe ba Umuseke, muraho neza Yesu abagirire neza, ndi umusore ugeze igihe cyo gushaka ariko ubu nabihiwe n’ubuzima. Mu by’ukuri nakunze umukobwa na we mbona ankunda, tugera igihe twiyemeza kurushinga tukava mu buzima bwo kubana n’ababyeyi tugashinga urugo rwacu, twese tubyemeranyaho. Birumvikana nk’uko mu muco wa Kinyarwanda bigenda, ishimwe ry’ababyeyi ‘inkwano’ narayitanze, twumvikana n’umukobwa igihe […]Irambuye
Mu muhango wo kuremera bamwe mu baturage bo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri by’ubudehe, Umuyobozi w’akarere ka Kamonyi Rutsinga Jacques yavuze ko abana 300 bo mu kagari ka Kagina mu murenge wa Runda bari bafite ikibazo cy’imirire mibi ariko ngo girinka aho igiriyeho abana 10 gusa nibo bagifite iki kibazo. Uyu muhango wo guha […]Irambuye
Mbanje gushimira ubuyobozi bw’UM– USEKE bwaduhaye akanya ko gutambutsa ibitekerezo byacu mu rwego rwo kurushaho gutanga umuganda mu kwiyubaka ubwacu nk’urubyiruko, ariko tunubaka igihugu cyacu. Mfite inzozi zo kuba nageze ku bintu byinshi byiza bitandukanye mu cyerekezo 2020 nk’uko ubu nabitangiye. Ubukungu Ubu muri uyu mwaka mbayeho nkorera abandi ariko ntabwo nshaka kuzagera mu mwaka […]Irambuye
Mu mihango yo gusoza icyiciro cya karindwi cy’Itorero Indangamirwa cyigizwe n’abanyeshuri b’Abanyarwanda 269 baturutse mu bihugu 21 bigize isi bari mu kigo cya Gabiro, Perezida Kagame yabwiye urubyiruko ko aho ruri hose rugomba kwiyumvamo Abanyarwanda kandi ko nta Munyarwanda kurusha undi. Mu ijambo ry’ikaze, umuyobozi w’Itorero ry’igihugu, Rucagu Boniface yavuze ko mbere muri Leta zabanje […]Irambuye
Business zikorwa mu buryo bwinshi, ikigo cyari gisanzwe gikorera isuku imodoka ndetse kikanatunganya neza ibyaba bitagenda ku modoka yawe cyifashishije ikoranabuhanga mu karere ka Chaoyang, mu mujyi wa Beijing cyatangije koza imodoka bikorwa n’abakobwa bambaye ‘udusamamagara’ gusa ubundi umukiliya akishyura menshi kurushaho. Icyo kigo cyaje guhindura uburyo cyatangaga serivisi ku bakiliya bakigana, giha akazi abakobwa beza […]Irambuye
Ikibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Bugesera biteganyijwe ko kizubakwa mu karere ka Bugesera mu murenge wa Ririma, abaturage bahamaze igihe kinini bavuga ko cyavuzwe kuva mu 1974, Perezida Habyarimana agifata ubutegetsi ndetse ngo hari bamwe bakoze imirimo yo gutunganya aho cyari kubakwa ariko nyuma baheruka batema ibihuru umushinga w’ikibuga urazimira. Ubu ibigaragara uyu mushinga urenda kujya […]Irambuye